Nyuma y’igihe kigera ku mezi abiri abasore babiri bagize itsinda rya P Square babuze se bari basigaranye, kuri uyu wa kane nibwo uyu mubyeyi yashyinguwe mu cyubahiro.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naij.com avuga ko nyuma y’umuhango wo kumushyingura, kuri uyu wa gatanu hakurikiye igitambo cya misa cyakorewe uyu mubyeyi kuri kiliziya ya mutagatifu Gabriel ihererye ahitwa Ifitedunu muri leta ya Anambra ari naho uyu mubyeyi yari atuye.
Abagize P Square n'imiryango yabo bari bitabiriye uyu muhango
Kari agahinda kenshi kuri Paul ndetse na Peter Okoye
Inshuti n'abavandimwe bari baje kwifatanya n'umuryango
Umutekano wari wakajijwe ku buryo bukomeye
Abantu benshi bari bitabiriye uyu muhango
Iyi niyo modoka yatwawemo umurambo
Abantu benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu uyu mubyeyi yari amaze gihe kingana uku atarashyingurwa dore ko yitabye Imana tariki 24 Ugushyingo 2014.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO