RFL
Kigali

Nyirakuru wa The Ben yamusobanuriye ko nyina akomoka ku Mwami Yuhi III Mazimpaka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/05/2018 12:40
20


Umuhanzi The Ben umaze umunsi umwe asohoye indirimbo ‘No You No Life’ afatanyije na B2C yahishuriwe na nyirakuru ko nyina umubyara akomoka mu muryango w’abami. Uyu mubyeyi yasobanuriraga uyu mwuzukuru we ko nyina akomoka ku mwami Yuhi III Mazimpaka.



Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, The Ben yaganiraga na nyirakuru, akamusobanurira iby’itonde ry’abami ndetse anamubwira ko nyina umubyara akomoka kuri Yuhi III Mazimpaka. Nyirakuru wa The Ben yagize ati “Hanyuma Cyirima Rujugira, ni uwa Mazimpaka Yuhi. Mazimpaka Yuhi ni ho nyoko akomoka.” The Ben yabajije nyirakuru niba kwa nyina ari abanyiginya, nyirakuru amusubiza ko ari abareganshuro.

The Ben

The Ben ari kumwe na nyirakuru wamubwira amateka y'inkomoko y'umubyeyi we

The Ben si uwa mbere mu bantu bazwi bagiye bagaragaza ko bafitanye amasano n’abami bo mu Rwanda, gusa ibi byari bimaze kumenyerwa cyane kuri bamwe mu bakobwa bitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda. Yuhi III Mazimpaka yabaye umwami w’u Rwanda mu kinyejana cya 15, yari n’umusizi wahimbye igisigo cyitwa ‘Singikunda Ukundi’.

Yuhi III Mazimpaka kandi ni we waciye iteka ry’uko nta mwami w’u Rwanda unywa inzoga, dore ko uyu mwami yajyaga agira amakaburo (ibisazi by'abami), rimwe yanyoye ku nzoga arakabuka bituma yica umwana we w’umuhungu witwaga Musigwa ku manywa y’ihangu amwikanzemo umujura.  Aho ashiriye amakaburo byamuteye agahinda gakomeye aca iteka ko nta mwami w’i Rwanda ugomba gusoma ku marwa, ndetse ni ho yahise ahimbira icyo gisigo cya ‘Singikunda Ukundi”.

REBA HANO 'THANK YOU' YA THE BEN FT TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kennedy Albert 5 years ago
    Arakoze kutugezaho igishya kuri we natwe, arko reka mwibarize, ubundi yard asanzwe atazi aya mateka ye?
  • Hahahaha5 years ago
    Data ni musinga. Databukwe ni kigeli ndahindurwa
  • 5 years ago
    mugabanye imite yanyu man twarabimenye k na miss rwanda yabikoresheje nki iturufu none nuwo nawe yaje.............
  • GAfaranga5 years ago
    Ariko ariko abantu bose noneho bakomotse kubami bro usibyeko ntanabyizeye niyo byababyo ntakintu byakubarira igifite akamaro nugukora cyane ukamera nkaba Diamond bibyamamare
  • Claire5 years ago
    Tutitaye ku kindi icyo aricyo cyose ikiri ukuri nuko tuzahora tugukunda. Imana ikomeze ikuturindire
  • hahahah5 years ago
    Kandi se namwe ashaka kuba Miss Rda Cg aragirango umwaka utaha mushikiwe niyiyamamaza tutazabitindaho?
  • Kiki5 years ago
    Mama wanjye akomoka Kwa YUHI GAHINDIRO .
  • Manzi5 years ago
    Muve murayo twese dukomoka kuri Adamu
  • 5 years ago
    So what???
  • Mureganshuro5 years ago
    Mbega, sinzi niba koko ariho akomoka ariko inkuru yaba ariyo. Kuko Mureganshuro ni umwana wa Yuhi Mpazimpaka wa III. Akaba yarabyaye Byavu na Bumbogo. Ubwo the Ben dufite aho duhurira kuri nyina. Ni abanyiginya b abareganshuro.
  • Mukiza5 years ago
    Azongere yitere Ka MUKOROGO nibwo yari mwiza . Nanjye nyokuru wa nyogukuru wanyogokuruza wanyogokuruza bakomoka Kwa KIGERI NDABARASA . hahahaha ububwa buragwira
  • Kanziga5 years ago
    Nanjye papa ni mwene kanjogera na rwabugiri . Ubwo nanjye nkomoka ibwami
  • Ivan5 years ago
    Turagukunda nicyo tuzi cyanee kdi turanagufana
  • 5 years ago
    Ariko mu muco wacu ubwoko bw umwana ni ubwa se. Njye data ni umunyiginya, mama akaba umukono.ubwo urumvs the ben si umunyiginya kuko nyina niwe ariko ise ni iki? Icuo nicyo the ben ari.
  • Ndinda5 years ago
    Se wa Theben keretse ukoze ubushakashatsi ukamenya udafasha undi muri bo,gusa ni umusaza uzi kwirwanaho mu mugi,urebye ikamyo itwara amazi ku kinamba kwa Dudu ukuntu ishaje ,ukareba imbaraga akoresha,ukumva nuburyo uyu musore atajya anamuvugaho nukuntu basa kubi,uhita wumva utangaye
  • dsp5 years ago
    njye nkomoka kuri Muhamar Kadhaffi
  • Ben5 years ago
    Hahhaha ukwatinda ikigali azagenda atubwira ko noneho se yari mukuru wa HE paul kagame! Hahah
  • Ibiryo5 years ago
    Hehehehe so what??? Ntamuntu wumugabo wiratisha ibintu nkibyo nabonye ari muri miss Rwanda babiratisha. Cyokoze aratangaje nimba abona ishema muri ibyo. Nakore amateka ye ave mu bami. Cyokoze arasekeje....
  • pazzo5 years ago
    mureke kumwibasira wn niba avuze ubwoko bwe ntacyo bitwaye mufunge wese zanyu
  • Mimi5 years ago
    @pazzo bumba iyo nnyo yawe nawe .





Inyarwanda BACKGROUND