Umuhanzi The Ben umaze umunsi umwe asohoye indirimbo ‘No You No Life’ afatanyije na B2C yahishuriwe na nyirakuru ko nyina umubyara akomoka mu muryango w’abami. Uyu mubyeyi yasobanuriraga uyu mwuzukuru we ko nyina akomoka ku mwami Yuhi III Mazimpaka.
Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram, The Ben yaganiraga na nyirakuru, akamusobanurira iby’itonde ry’abami ndetse anamubwira ko nyina umubyara akomoka kuri Yuhi III Mazimpaka. Nyirakuru wa The Ben yagize ati “Hanyuma Cyirima Rujugira, ni uwa Mazimpaka Yuhi. Mazimpaka Yuhi ni ho nyoko akomoka.” The Ben yabajije nyirakuru niba kwa nyina ari abanyiginya, nyirakuru amusubiza ko ari abareganshuro.
The Ben ari kumwe na nyirakuru wamubwira amateka y'inkomoko y'umubyeyi we
The Ben si uwa mbere mu bantu bazwi bagiye bagaragaza ko bafitanye amasano n’abami bo mu Rwanda, gusa ibi byari bimaze kumenyerwa cyane kuri bamwe mu bakobwa bitabira irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda. Yuhi III Mazimpaka yabaye umwami w’u Rwanda mu kinyejana cya 15, yari n’umusizi wahimbye igisigo cyitwa ‘Singikunda Ukundi’.
Yuhi III Mazimpaka kandi ni we waciye iteka ry’uko nta mwami w’u Rwanda unywa inzoga, dore ko uyu mwami yajyaga agira amakaburo (ibisazi by'abami), rimwe yanyoye ku nzoga arakabuka bituma yica umwana we w’umuhungu witwaga Musigwa ku manywa y’ihangu amwikanzemo umujura. Aho ashiriye amakaburo byamuteye agahinda gakomeye aca iteka ko nta mwami w’i Rwanda ugomba gusoma ku marwa, ndetse ni ho yahise ahimbira icyo gisigo cya ‘Singikunda Ukundi”.
TANGA IGITECYEREZO