RFL
Kigali

Nyirabukwe wa Humble Jizzo yageze i Kigali aho atashye ubukwe bw'umukobwa we -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/11/2018 12:02
1


Mu minsi ishize nibwo Humble Jizzo yashyize hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe n'umunyamerikakazi AmyBlauman, aba batangaje ko bazakora ubukwe tariki 24 Ugushyingo 2018, ubu bukwe bwaba bombi byitezwe ko buzabera ku Nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu.



Kuri ubu imyiteguro y'ubu bukwe ikaba igeze kure, aha umubyeyi w'umufasha wa Humble Jizzo akaba yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye ubu bukwe bw'umwana we. amakuru agera ku Inyarwanda ni uko uyu mubyeyi abimburiye abandi bo mu muryango we nabo bari muri gahunda zo kuza i Kigali batashye ubukwe bw'umukobwa wabo cyane ko uyu mugore wa Humble Jizzo asanzwe ari umunyamerikakazi.

humble jizzo

Nyirabukwe wa Humble Jizzo n'umukobwa we ndetse n'umwuzukuru we ku kibuga c'indege i Kanombe

Uyu mubyeyi akaba yagezemu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 uyu bikaba byari inshuro ye ya mbere ageze muri Afurika nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. akaba azanwe n'ubukwe bw'umukobwa we ugiye kurushingana n'uyu muhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys rimwe mu matsinda azwi cyane hano mu Rwanda.

Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ahuriyemo na Nizzo Kaboss mu minsi ishize yatangaje ko ubukwe bwe buzaba tariki 24 Ugushyingo 2018 ndetse hadateye kabiri ahita ashyira hanze integuza z'ubutumire mu bukwe bwe. amakuru ahari ni uko ubu bukwe buzabera mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

humble jizzo

Humble Jizzo yari yagiye kwakira nyirabukwe ku kibuga cy'indege

Impamvu yo gukorera ubukwe mu karere ka Rubavu nkuko tubikesha umwe mu bari gufasha uyu muhanzi gutegura ubukwe ngo ni uko umufasha we yakunze kariya gace ku buryo yifuje ko ariho bakorera ubukwe bwabo. usibye ibi ariko nanone  Amyblauman yifuje ngo kwereka umuryango we ibyiza u Rwanda rufite cyane ko hari benshi bazava muri Amerika baje gutaha ubukwe bwabo.

humble jizzo

humble jizzo

Humble Jizzo n'umufasha mu myiteguro y'ubukwe bwabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabega5 years ago
    She's Hispanic not white.





Inyarwanda BACKGROUND