Mbonigaba Muyeye Jackson wapfuye avuye kureba umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akurikiwe na nyina umubyara nyuma y’icyumweru kimwe gusa, uyu nyina akaba apfuye atarigeze anamenya amakuru y’urupfu rw’umwana we.
Kuwa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2016, mu masaha y’umugoroba, nibwo Jackson Muyeye Mbonigaba yavuye kuri Sitade Amahoro i Remera mu mukino wa CHAN wahuzaga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, atega moto ariko iza kugongwa n’ikamyo ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ahita ahasiga ubuzima.
Jackson Mbonigaba Muyeye yapfuye hashize igihe gito akoze ubukwe n’umugore we, bivugwa ko yabanje guca amarenga yo gusezera ku isi kuko mu gihe cyo kumushyingura uyu mugore we yavuze ko nyakwigendera yatabarutse yaraye amubwiye ko yarose apfusha umuntu w’inshuti ye, ndetse ngo yari yanamusabye ko yarushaho gukunda no kwita cyane ku muryango we.
Jackson yapfuye amaze amezi macye akoze ubukwe none na nyina ahise amukurikira
Icyo gihe iyi nkuru ibabaje yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n’amafoto ye aherekejwe n’ubutumwa bw’akababaro bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza ko urupfu rwe rwashenguye imitima y’abatari bacye barimo n’abatari basanzwe bamuzi mu buzima busanzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2016, nyuma y’icyumweru uyu mugabo avuye ku isi, nyina wari umaze igihe arembye nawe yashizemo umwuka, umubabaro n’agahinda bikomeza kwibasira umuryango wabo. Uyu nyina wa Jackson yari amaze igihe arwaye kanseri, ndetse ntabwo yigeze amenya amakuru y’urupfu rw’umuhungu we kuko yari ari muri koma nk’uko abo mu muryango we babitangarije Inyarwanda.com.
Ubwo Jackson yamaraga gupfa, hari ibihuha byacicikanye byavugaga ko na nyina wari urwaye yahise apfa akimara kumenya ko impanuka yahitanye umuhungu we, nyamara ibi ntibyari ukuri kuko na mbere y’uko Jackson akora impanuka, nyina yari arembye cyane ari muri koma kuburyo atari kubasha kumenya iby’ibyago byagwiriye umuryango we.
TANGA IGITECYEREZO