RFL
Kigali

Shimaa Qassem Nyampinga wa Iraq yamenyeshejwe ko azicwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2018 9:58
0


Shimaa Uwabaye Nyampinga wa Iraq yatangaje ko yakiriye ubutumwa bumumenyesha y’uko azicwa bugira buti ‘Ni wowe ukurikira’. Ni ubutumwa yakiriye nyuma y’urupfu rw’umunyamideli wishwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.



Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Irag muri 2015 akaba n’umunyamideli ukomeye yasangije amashusho (video) abagera kuri miliyoni 2.7 bamukurikirana ku rubuga rwa instagram abamenyesha y’uko abagore bafite iterambere bigejejeho muri Iraq ‘bari kwicwa nk’inkoko’.

Dail Mail yanditse ko Tara Fares w’imyaka 22 yarasiwe mu mudoko ubwo yari i Baghdad. Fares yarashwe hashize ibyumweru bicye abandi bagore bakoraga ubushabitsi nabo bishwe. Tara Fares yari yarubatse umuryango mugari kuri instagram akurikirwa na miliyoni 2.7 kuri instagram. Yishwe Saa kumi n’imwe n’iminota 45’ ku wa kane w’icyumweru gishize muri Baghdad n’abantu batigeze bamenyekane.

Miss Iraq  Shimaa Qasim

Nyampinga wa Iraq 2015 yamenyeshejwe ko azicwa

Muri Kanama, Rafeef al-Yaseri na Rasha al-Hassan bishwe mu cyumweru kimwe. Bivugwa ko basangiye inkomoko n’umunyamideli Tara Fares nawe warashwe. Mbere y’iminsi ibiri, uwari ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Madamu Suad al-Ali yishwe arasiwe mu mujyi wa Basra, mu Majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Iraq. Kugeza ubu ntibizwi niba ubu bwicanyi bufitanye isano. Inzego z’umutekano ziragerageza guhuza iperereza niba aba bicanyi baba bibasira abakobwa bakora umwuga wo kumurika imideli cyangwa se bareba abagore bafite iterambere bigejejeho.

Minisitiri Haider al-Abadi yatangaje ko uyu ari umugambi wihishwe inyuma n’abicanyi kugeza ubu bakiri gushakishwa. Uwashinze ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Iraq, Hanna Edwar yabwiye ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa, AFP ko ubu bwicanyi bugamije gutera ubwo abagore bafite iterambere bigejejeho ariko kandi ngo ni abantu bose muri rusange. Yongeyeho ko ibi bitero binagamije gutuma abagore batakira icyo bakora ahubwo bakaguma mu rugo.

Yongeyeko ko "Kugira ibitero ku bapfasoni rurangiranwa bifise intumbero yo gushaka ko biyugaranira muhira iwabo." Hagendewe kubyatangajwe na Qasim ntibizwi neza niba ashaka kuvuga muri Iraq cyangwa niba azaguma mu mujyi wa Kirkuk aho umuryango akomokamo Kurdish ufite inkomoko.

Tara Fares (pictured) murder comes just days after that of Soad al-Ali, an Iraqi human rights activist who was also shot in her car in the southern city of Basra

Tara Fares wishwe n'abantu bataramenyekana

Fares was the target of a deluge of online insults over her perceived lack of modesty, in a society where many adhere to hardline interpretations of Islam 

The deaths of Instagram model Tara Fares, pictured,  and three other successful women have sparked fear among those who dare to break the mould in the conservative country

Shimaa Qassem poses during the Miss Iraq contest in Baghdad on 19 December 2015

Shimaa afite abagera kuri miliyoni 2.7 bamukurikira kuri instagram

Second death: Beauty expert Rasha al-Hassan was also found dead in her home

Rasha nawe yarishwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND