Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, 2017 mu rwunge rw'amashuri wa Gaturika rwa Kagugu bizihije umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa, insanganyamatsiko yagiraga iti 'Twubake u Rwanda Twifuza, Twita ku Burere Bw'abana mu Muryango.'
Ni ibirori byaranzwe na morale ihagije, ubwo abanyeshuri bo muri icyo kigo basuwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse n'abahanzi Social Mula na Oda Paccy ndetse na Nyampinga Queen Kalimpinya igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017. Miss Queen Kalimpinya ni umwe mu baganirije aba banyeshuri abaha impanuro zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.
Abanyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwa gaturika rwa Kagugu, batangiriye mu masibo, aho bavugaga indangagaciro na kirazira bibereye Umunyarwanda n'Umunyarwandakazi nyawe. Nyuma yaho gato, umuraperikazi Oda Paccy yaje kubasusurutsa ndetse anabagira inama z'uko bakwiye kwitwara nk'urubyiruko bakirinda SIDA ndetse n'inda zitateganijwe. Nyampinga Kalimpinya mu ijambo yagejeje kuri aba banyeshuri yababwiye ko kera akiga mu mashuri yisumbuye, atigeze akunda ibiganiro nk'ibi kuko yumvaga bitanamureba na gato, ariko nyuma yasanze byaranamurebaga cyane. Yagize ati:
Mbere natekerezaga ko ibiganiro nk'ibi bireba ba Mayor gusa n'abandi bayobozi. Ariko nyuma nabonye ibyagiye biba ku nshuti zanjye zimwe na zimwe nsanga byari byiza ko tubigiramo ubumenyi. Twirinde, twifate, twiyubahe kandi tugirane inama zubaka, twange ibiyobyabwenge byose tubikore twubaha ababyeyi, kuko niba imiryango itegamiye kuri Leta ndetse na Leta badutegurira ibintu nk'ibi baba badushakira ibyiza si ibibi.
Miss Kalimpinya yagiriye inama aba banyeshuri
Marie Chantal Nyiransabimana utuye muri Kicukiro akaba yaravukanye ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, yatanze ubutumwa bw'icyizere afite mu buhamya bwe agira ati "Mfite imyaka 25, ndikorera,mbayeho neza, ngize imyaka 16 ni bwo umuganga yafashishe Maman wanjye kumbwira ko navukanye ubwandu bw'agakoko gatera SIDA. Kuvukana ubwandu bw'agakoko gatera SIDA ntibikuraho ko ubuzima bukomeza. Twirinde ubwandu bushya, twirinde inda zitateganijwe kandi twipimishe twese tumenye aho duhagaze."
Marie Chantal avuga ko kuvukana ubwandu bw'agakoko gatera SIDA atari iherezo ry'ubuzima
Ubwo Inyarwanda.com ubwo yaganiraga n'umunyeshuri uhagarariye abandi (Head Girl), Aneth Mutoni, yadutangarije ko ari iby'agaciro kuba babonye abaza kubaganiriza kuri ibi kuko bizabafasha gutegura ejo hazaza habo neza kuko ibyinshi babifitemo ubumenyi. Yagize ati: "Aya mahirwe tugize yo kuganirizwa n'aba babyeyi nk'uko insanganyamatsiko ivuga ngo 'Twubake u Rwanda Twifuza, Twita ku Burere Bw'abana mu Muryango' inama zose twagiriwe harimo kwifata no kwirinda ibiyobyabwenge, SIDA, inda zitateganijwe n'ibindi bibi byose tuzazikurikiza ndetse tunabishishikarize abandi b'aho tuzagera hose."
Aneth Mutoni, umunyeshuri uhagarariye abandi ashimira ababaganirije
Oda Paccy yasusurukije aba banyeshuri anabagira inama zitandukanye
Kalimpinya yibukije aba banyeshuri ko bakwiye kwita ku buzima bwabo birinda cyane
Kalimpinya abwira urubyiruko ko rukwiye kwiyubaha ibihe byose
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori banagira inama aba banyeshuri
Social Mula yasusurukije abanyeshuri anabagira inama yo kwirinda ibiyobyabwenge na SIDA
AMAFOTO:Lewis IHORINDEBA-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO