Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze igihe asurwa n’umukobwa na nyina bitewe n’urukundo rurenze urugero uyu mwana w’umukobwa yamukunze (ibyo bakunda kwita indege), akajya yifuza kuba ari kumwe nawe kenshi ariko nyina akanga kumureka ngo asure Safi iwe bonyine agahitamo kwiriranwa nawe kwa Safi.
Hashize igihe kibarirwa mu mezi atatu, umukobwa w’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agize ikibazo cy’indwara y’urukundo yarwariye Safi wo muri Urban Boys (ibyo bamwe bakunda kwita kurwara indege), biza kugera ubwo nyina w’uyu mwana ashakisha nimero ya telefone y’uyu musore maze aza kumuhamagara, amubwira uko ikibazo kimeze undi nawe aramwumva yanga kumuhunga amuha ikaze iwe mu rugo.
Safi yarwariwe indege n'umwana, areka ishuri akazajya yirirwana na nyina iwe mu rugo
Amakuru Inyarwanda.com ifitiye ibimenyetso, ni uko uyu mwana w’umukobwa (udashobora gutangazwa amazina kubera impamvu z’umutekano we), nyuma yo kugezwa na nyina kwa Safi mu rugo aho atuye ku Mumena i Nyamirambo, yahise atuza nyamara yari amaze igihe amerewe nabi kuburyo no kujya kwiga byari byaramunaniye. Nyina w’uyu mwana amaze kubibona, yahise yiyemeza kujya amujyana kwa Safi uko afashwe n’iki kibazo, yaramuka atatse avuga ko ashaka Safi, uyu mubyeyi we akamujyana iwe bakiriranwa, bivuga ko rimwe na rimwe yarekaga akazi ke n’umwana akareka ishuri bakajya kwiriranwa na Safi iwe mu rugo, akaba yaririndaga kureka umwana w’umukobwa ngo yirirwane n’umusore bonyine.
Ubwo Inyarwanda.com yabazaga Safi iby’uyu mwana w’umwangavu wamurwariye indege, ntiyabihakanye ariko hari bimwe atashatse kwerura, dore ko avuga ko ari umufana we ndetse akaba yaranagiyeyo inshuro zitarenze ebyeri nyamara Inyarwanda.com ifite gihamya y’uko byabaye iminsi myinshi, n’uyu mwana akaba yaramaze iminsi atajya kwiga.
Safi ati: “Ni umufana wanjye nyine we na mama we barazaga bakansura mu rugo. Mama we yarampamagaye ambwira ko afite umwana unkunda, baza mu rugo baransura. Ibyo by’indege... Ese ubundi ayo makuru uwabikubwiye we yakubwiye ko bimeze gute? Njye ntabwo nabivugaho byinshi ariko nyine baransuye ubanza ari nka kabiri... Ariko se ubwo koko urashaka ko mbikubwira gute?”
Mu kiganiro na Safi Madiba, yagaragaje ko adashaka kuvuga byinshi kuri uyu mwana w’umukobwa wamurwariye indege, ariko kimwe mu byemeza ko abizi akaba adashaka kubishyira ahagaragara, ni uko ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ibijyanye n’aya makuru, yahise aseka yarangiza akavuga ko uwo ari umufana we wajyanaga na nyina kumusura, nyamara yasobanuye ibye nta mazina cyangwa ikindi kibaranga abwiwe n’umunyamakuru, ikindi yemera ko uwo mwana na nyina bamusuraga mu gihe cy’amasomo kandi uwo mwana ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.
TANGA IGITECYEREZO