RFL
Kigali

Nyamirambo: Umukobwa yarwariye indege Safi (Urban Boys), areka ishuri akajya yiriranwa na nyina kwa Safi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:1/10/2015 16:26
23


Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys, amaze igihe asurwa n’umukobwa na nyina bitewe n’urukundo rurenze urugero uyu mwana w’umukobwa yamukunze (ibyo bakunda kwita indege), akajya yifuza kuba ari kumwe nawe kenshi ariko nyina akanga kumureka ngo asure Safi iwe bonyine agahitamo kwiriranwa nawe kwa Safi.



Hashize igihe kibarirwa mu mezi atatu, umukobwa w’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agize ikibazo cy’indwara y’urukundo yarwariye Safi wo muri Urban Boys (ibyo bamwe bakunda kwita kurwara indege), biza kugera ubwo nyina w’uyu mwana ashakisha nimero ya telefone y’uyu musore maze aza kumuhamagara, amubwira uko ikibazo kimeze undi nawe aramwumva yanga kumuhunga amuha ikaze iwe mu rugo.

Safi yarwariwe indege n'umwana, areka ishuri akazajya yirirwana na nyina iwe mu rugo

Safi yarwariwe indege n'umwana, areka ishuri akazajya yirirwana na nyina iwe mu rugo

Amakuru Inyarwanda.com ifitiye ibimenyetso, ni uko uyu mwana w’umukobwa (udashobora gutangazwa amazina kubera impamvu z’umutekano we), nyuma yo kugezwa na nyina kwa Safi mu rugo aho atuye ku Mumena i Nyamirambo, yahise atuza nyamara yari amaze igihe amerewe nabi kuburyo no kujya kwiga byari byaramunaniye. Nyina w’uyu mwana amaze kubibona, yahise yiyemeza kujya amujyana kwa Safi uko afashwe n’iki kibazo, yaramuka atatse avuga ko ashaka Safi, uyu mubyeyi we akamujyana iwe bakiriranwa, bivuga ko rimwe na rimwe yarekaga akazi ke n’umwana akareka ishuri bakajya kwiriranwa na Safi iwe mu rugo, akaba yaririndaga kureka umwana w’umukobwa ngo yirirwane n’umusore bonyine.

Ubwo Inyarwanda.com yabazaga Safi iby’uyu mwana w’umwangavu wamurwariye indege, ntiyabihakanye ariko hari bimwe atashatse kwerura, dore ko avuga ko ari umufana we ndetse akaba yaranagiyeyo inshuro zitarenze ebyeri nyamara Inyarwanda.com ifite gihamya y’uko byabaye iminsi myinshi, n’uyu mwana akaba yaramaze iminsi atajya kwiga.

Madiba

Safi ati: “Ni umufana wanjye nyine we na mama we barazaga bakansura mu rugo. Mama we yarampamagaye ambwira ko afite umwana unkunda, baza mu rugo baransura. Ibyo by’indege... Ese ubundi ayo makuru uwabikubwiye we yakubwiye ko bimeze gute? Njye ntabwo nabivugaho byinshi ariko nyine baransuye ubanza ari nka kabiri... Ariko se ubwo koko urashaka ko mbikubwira gute?”

Mu kiganiro na Safi Madiba, yagaragaje ko adashaka kuvuga byinshi kuri uyu mwana w’umukobwa wamurwariye indege, ariko kimwe mu byemeza ko abizi akaba adashaka kubishyira ahagaragara, ni uko ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ibijyanye n’aya makuru, yahise aseka yarangiza akavuga ko uwo ari umufana we wajyanaga na nyina kumusura, nyamara yasobanuye ibye nta mazina cyangwa ikindi kibaranga abwiwe n’umunyamakuru, ikindi yemera ko uwo mwana na nyina bamusuraga mu gihe cy’amasomo kandi uwo mwana ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens8 years ago
    hhhhh
  • 8 years ago
    Ibyo Bibera Inyamirambo Koko!
  • Umurerwa8 years ago
    Hhhhhhh bamurekereyo nyine abone ibyo ashaka.
  • safi8 years ago
    Birarenze
  • 8 years ago
    Ahahhhh Nidanje
  • Nkurunziza Valens8 years ago
    uwo mubyeyi narebe uko yagira inama uwo mukobwawe naho ubundi yaba arikwiyicira akazoza ke.amasomo namasore biratandukanye cyane
  • THE GAME8 years ago
    ISI IRARANGIYE TU.
  • nshuti8 years ago
    isi ifite ibibazo.
  • Janet 8 years ago
    Eheeeeee nibareke umwana safi amuvure
  • 8 years ago
    huu
  • mahoro felix8 years ago
    isi yoramye pee! nimusenge cyane
  • 8 years ago
    Ah!!! ntuzi uwo ukina nawe arakuvura 2 ntuzongera no kumutekereza.
  • gigi8 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ibi bintu birasekeje vraiment.igisekeje si indege igisekeje nukuntu umwana na nyina bajyaga kwirirwa kwa safi.Imana yorohereze uwo mubyeyi gusa ntakindi
  • rosi8 years ago
    nyina arebe neza umukobwa atazasubirayo wenyine,lol
  • Habyarimana jacques8 years ago
    Njyewe numvako,safi yagira impuhwe,agakunda uwo mukobwa.kuko urukundo,nindwara numva yakwica nkizindindwara. yaba,safi yarafite undi bitewe noguhitamokwe yagenda,amuganiriza,gahogaho,nziko yageraho agatuza. murakoze.
  • NIKOBAMERA8 years ago
    Indege umuti wayo ni inkoni. Iyo umukobwa ayirwaye ukamukubita cg ukamuha ikindi gihano nko kumusohora nijoro hanze ukamumenaho amazi mu mbeho y'igicuku ahita akira. Nta muntu uzi ubwenge ushobora kurwara indege ziba ari caprices z'abadolescents(es). Hari umubikira wari uzi kubavura ahantu muri internat bahitaga bakira kdi ntibazongere kurwara ukundi. Mwe ntimurabona abayirwaye, baba barembye ari intere bameze nk'aba malariya imwe y'igikatu, hahahahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
  • munyaneza8 years ago
    my frndz for sure u womwana yatewe nasata ni pe ubwo se urwonurukundo?ahhhh
  • 8 years ago
    bizashira nakomeza kubyoroshya
  • beningabire aimable8 years ago
    birarenze kbs nibyo byo kuba umu star!!!! nukumusengera kuko birarenze kbs!!! cyokoza amuhumurize wenda arakira!!
  • 8 years ago
    safi afite ubwiza bwa bagabo igituza gisa neza ni umugabo umukobwa wese yakunda





Inyarwanda BACKGROUND