RFL
Kigali

Nyamirambo: Hafunguwe indi studio 'T.O.L Music' izafasha abahanzi bafite impano

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/03/2017 17:02
4


I Nyamirambo hasanzwe hafatwa nk’igicumbi cy’umiziki kubera ahanini uburyo hagiye hakunda kubarizwa inzu zitunganya muzika zagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’abahanzi. Kuri ubu hakaba hafunguwe indi nshya yitwa T.O.L Music ije gufasha abahanzi, cyane cyane bakaba bagamije kuzamura impano nshya.



Nkuko twabitangarijwe na Byukusenge Janvier uzwi nka Dakim akaba ariwe uhagarariye iyi studio yadutangarije ko barimo gukorana n’abatunganya indirimbo z’amajwi(producers) babiri barimo Mel Ody na First Boy naho ibijyanye n’amashusho bagakorana na Igor.

Dakim avuga ko T.O.L Music yifuza kuzana impinduka igaha amahirwe abahanzi bafite impano babuze uko bigaragaza. Yagize ati “ Turifuza gufasha abahanzi bafite impano gukabya inzozi zabo bakigaragaza mu ruhando rwa muzika, tuzakorana neza n’abahanzi bazamuka ariko kandi n’ababandi ba bastar nabo amarembo arafunguye turimo gukorana.”

Uretse ibijyanye n’umuziki kandi iyi nzu inafite umwihariko kuko harimo n’igice gikorerwamo filimi n’abazisobanura barimo Sankara, Junior, Didier n’abandi, aha bakaba banaha amahirwe abahanzi bakoreye muri iyi studio indirimbo zabo zigatangira(intro) muri filmi baba bagiye gusobanura nkuko Dakim yabidutangarije.

Tubibutse ko iyi nzu(studio)iherereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri 40 ku muhanda umanuka ujya Rwampara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rudasa6 years ago
    Ni nkene kabisa
  • commentor6 years ago
    mwaduha adress na contacts zabo nkatwe twifuza gukorerayo indirimbo cyangwe uwaba azizi yanyandikira kuri muhizilenges@hotmail.com
  • Eric uzabakiriho 6 years ago
    @muhizi please contact us on 0784533045 for more information about tol music cheers!
  • muhire mustadjab5 years ago
    abafite iyo mpano ark babuz ubushoboz nkange ndaziyandikir





Inyarwanda BACKGROUND