RFL
Kigali

NYAGATARE: Safi Madiba yataramiye abuzuye Stade-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/08/2018 9:11
1


Ku wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018 ni bwo mu karere ka Nyagatare habereye igitaramo cyaje gikurikira ibirori by'akarere aho umuhanzi wagombaga gususurutsa abaturage muri iki gitaramo ari Safi Madiba wari watumiwe. Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'abatari bake. Ugereranyije abaturage bari bitabiriye iki gitaramo ntabwo bari munsi y'ibihumbi 20.



Safi Madiba wari ugiye gutaramira bwa mbere mu karere ka Nyagatare kuva yatandukana n'itsinda rya Urban Boys yabwiye Inyarwanda ko yishimiye uko yakiriwe cyane ko hari abafana benshi bose wabonaga bafite amatsiko yo kubona Safi Madiba ndetse no kumva indirimbo ze dore ko bamuherukaga ari mu itsinda rya Urban Boys.

Usibye Safi Madiba nta wundi muhanzi wagaragaye mjuri iki gitaramo. Twamubajije niba atafashijwe n'uko abaturage bari bitabiriye gahunda z'akarere akabafatirana maze aseka agira ati"Iyo baba badakunze umuziki wanjye bari gutaha, gahunda zabo zari zarangiye ahubwo nabonye ko Nyagatare bakunda umuziki kandi ndashimira abakunzi ba muzika bo mu karere ka Nyagatare bakoze Imana ibahe umugisha."

Uyu muhanzi mu minsi ishize washyize hanze indirimbo ye nshya yise Goodmorning aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko umuvuduko yatangiranye muzika ku giti cye utazigera uhagarara cyane ko mu migambi ye harimo kubaka ibikorwa bye nka Safi Madiba kurusha aho yari ageze ari mu itsinda rya Urban Boys.  

Safi MadibaSafiSafi MadibaSafi MadibaSafi MadibaSafi Madiba imbere y'abafana benshi bo mu karere ka Nyagatare

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE I NYAGATARE UBWO SAFI MADIBA YATARAMIRAGA ABATURAGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kama5 years ago
    Hhhhhhhhhhhh nyagatsre se ni iyihe stade ihaba??? Hanyuma ikindi se ibihumbi makumyabiri muzi ingano yabyo mwebe?? Cga mwashatse kuvuga maganabiri????





Inyarwanda BACKGROUND