Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 nibwo umuhanzi 2 Face yaraye akoreye igitaramo mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel. Muri iki gitaramo abafana bari iyanga cyangwa se bake cyane. Uko biri kose ababashije kwitabira iki gitaramo bagiranye ibihe by’amateka.
Uyu muhanzi byari biteganyijwe ko igitaramo cye gitangira saa moya (19h00), gusa kubera abafana bazaga gahoro gahoro byabaye ngombwa ko Mc Tino wayoboye iki gitaramo agitangiza ahagana mu ma saa tatu (21h00). Atangira gushyushya abantu ku rubyiniro nubwo batari benshi wabonaga bose bategerezanyije amatsiko uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.
Ku rubyiniro hahise hajyaho Jack B wagerageje gushimisha abantu bake cyane bari aho, uyu muhanzi uzwiho ubuhanga mu kubyina yakoze uko ashoboye kose ngo ashimishe buri muntu wari aho mu ndirimbo ze zinyuranye nka Mumparire n’izindi nyinshi afite nziza. Nyuma ya Jack B hakurikiyeho umuhanzi Gabiro The Guitar nawe wari waje aje kwirebera 2 Face asabwe gutaramira abari aho abikora neza cyane.
Mc Tino niwe wayoboye igitaramo
Gabiro abinyujije mu ndirimbo ze zirimo Kakadance yashimishije abari aho, nyuma ye ahagana ku isaha yaa saa tanu na cumi n’itanu, 2 Face yaje kugera ku rubyiniro, imbere y’umubare muke w’abafana. Akigera imbere yabo yabashimiye cyane yababwiye ko aribo be nyine ntakundi, uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro asuhuza buri mufana azenguruka mu byicaro byabo arinako abaririmbira.
Jack B niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro
Yahise yanzika mu kubataramira, uko yaririmbaga niko yanyuzagamo akaganiriza abari aho, 2Face yageze aho bamuha icyo kunywa ahita abwira abari aho bari bafite icyo kunywa ati “Turyoherwe”, buri wese witabiriye iki gitaramo washatse kwifotozanya na 2face yabonye ayo mahirwe dore ko yazengurukaga mu bantu baririmbina arinako abenshi bifotozanya nawe.
Gabiro The Guitar yataramiye abari aho
Nyuma y’iminota mirongo ine n’itanu 2 Face ataramira abantu bari aho yavuye ku rubyiniro ahita asubira muri Hotel, abantu bose bari aho wabonaga babajwe nibyabaye kuri uyu muhanzi, twashatse kuvugana na Murerwa Belinda wateguye iki gitaramo ntibyatworohera kubera ibihe by’iki gitaramo gusa atwizeza ko bidatinze aza kutuvugisha akagira icyo avuga kuri iki gitaramo.
Kanda hano urebe amafoto:
Nyinshi mu ntebe ntizari zicawemo
Muri rusange aba nibo bafana bake bari aho kuko batari bageze ku ijana2 Face yinjiiye asuhuza buri mufana wari urahoYanyuzagamo akaririmbira abantu anabaganiriza2Face yari afite ababyinnyi2Face ati "Dusangire"
TANGA IGITECYEREZO