RFL
Kigali

Ntibisanzwe, Ntundize, Active Love, Niko nabaye, Fata Fata… Dany Vumbi yatangaje indirimbo z’abahanzi batandukanye yanditse

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:23/04/2015 16:52
14


Umuhanzi Dany Vumbi wamenyekanye cyane mu itsinda The Brothers ariko nyuma yo kurivamo akaza kwamamara cyane kubera indirimbo “Ni Danger” yatangaje ko uretse kuba ari umuhanzi ku giti cye ari n’ umwanditsi w’indirimbo mu buryo bw’umwuga aho yandika indirimbo akazigurisha abandi bahanzi.



Mu kiganiro n’inyarwanda.com, ubwo yatubwiraga byinshi kuri muzika ye, umuhanzi Dany Vumbi yatubwiye ko akunda kwandika indirimbo nyinshi ko nyuma yo gutandukana kw’itsinda The Brothers mu mwaka wa 2012 yanditse indirimbo 26 ze ku giti cye n’izindi 20 yandikiye abandi bahanzi batandukanye.

Yagize ati “Hari abahanzi banyiyambaza mu rwego rwo kugira ngo mbandikire indirimbo. Zirahari nyinshi nagiye nandika zimwe zikamenyekana izindi ntizimenyekane.


Dany Vumbi, ni umwanditsi w'indirimbo nyinshi z'abahanzi nyarwanda

Umuntu uwo ariwe wese ashobora kumpamagara akambwira ko akeneye indirimbo nkaba namuhutishamo mu ndirimbo mfite zanditse iyo akunze nkayimuha. Gusa hari n’abandi twungurana ibitekerezo, wenda akaba yansaba nka sujet (insanganyamatsiko) yaririmbaho nkaba nanamufashaho gatoya ibindi akirwariza, hari abansaba indirimbo ifite amagambo n’amajwi ndetse nkaba nabafasha muri studio

Ubwo twaganiraga na Dany yatubwiye ko yandika indirimbo zitandukanye akazigurisha bitewe n’uburemere bw’ibyo yagukoreye mu ndirimbo

Agena ibiciro bitewe n'uko ubufasha yaguhaye bungana

Yagize ati “Bon, ntibiratera imbere, hari n’izo nkorera ubuntu ariko hari ibiciro n’ubwo hari ababyinubira bavuga ko mpenda. Indirimbo yanditse gusa, amagambo ibindi ukirwariza ni amafaranga 50.000 ariko iyo unsanze muri studio mfitemo indirimbo, ukayikunda ukambwira ko uyishaka tuvugana wenda nko kuva ku 500.000 kuzamura kuko indirimbo iba ikoze, iyo uyikunze nanjye mba nzi neza ko izagera hanze igakundwa n’abandi bantu.”

Ntibisanzwe yaririmbwe na King James nayo yanditswe n'umuhanzi Dany Vumbi

Nk’uko yakomeje abitangaza kandi, Dany Vumbi yandikiye indirimbo bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, ndetse n’indirimbo yabandikiye ziramamara cyane.

Yagize ati “Indirimbo maze kwandikira abahanzi ku giti cyabo, zirenze nazo 20. Muri zo harimo izagiye zimenyekana cyane nk’indirimbo Ntundize ya Bruce Melodie, Ntibisanzwe ya King James,Iwawe ya Queen Cha, Active Love ya Active, hari ubufatanye mfitanye n’umuhanzi DJ Zizou ukunda guhuza abahanzi benshi, buriya bariya bahanzi abahuza baza kuririmba mu ndirimbo ifite injyana n’insanganyamatsiko ninjye uba wabimufashijemo nko mu ndirimbo Niko nabaye na Fata Fata, ninjye wayanditse mu Kinyarwanda yari mu rundi rurimi.”

Niko nabaye yahuriwe n'abahanzi batandukanye babifashijwemo na DJ Zizou nayo yagizwemo uruhare runini na Dany Vumbi

Mu gusoza Dany Vumbi yatubwiye ko mu  minsi iri mbere ateganya gukora ibitaramo n’indirimbo zitandukanye ziri muri studio, hari iziri kwa Junior Multisystem n’iziri kwa Pastor P, ndetse arateganya kandi no gushyira hanze amashusho y’indirimbo Injurugutu

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NI DANGER YA DANY VUMBI

 

Si izi gusa kandi kuko Dany Vumbi yatubwiye ko hari n’izindi ndirimbo nyinshi zamamaye yanditse gusa atari byiza ko atangaza kuko rimwe na rimwe bidashimisha ba nyirazo.

Ese niba Dany Vumbi yaranditse izi ndirimbo zoze wowe urumva uwavuga ko afatiye runini muzika nyarwanda yaba akabije cyane?

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Albert9 years ago
    Ese uyu nawe kuririimba biramunaniye atangiye kwivuga imyato??ngaho kora undi ikundwe niba iriya utarayuguyeho,cg uhitemo ujye wandika gusa niba aribyo ushoboye,injurugutu Se buriya nigiki?
  • Tutu9 years ago
    narintegereje kureba Iyo yandikiye Byumvuhore cg Kayirebwa baho abo Nubundi si abahanzi turabizi ni abaririmbyi abahanzi bari aba cyera Danny nawe navugurure imyandikire ye kuko ntagishya kirimo
  • igisumiziii9 years ago
    hmmmm ese burya na niko nabaye bayikuye mukindi kirimi bayishyira mukinyarwanda(gushishura.com) eeh ubwo c gushishura ko bibokamye leba nka fata fata , wampoye iki? , agaciro nizindi nyinci
  • Jay9 years ago
    Albert ushobora kuba ntagutwi kwa muzika wifitiye nta ndirimbo ya Danny nimwe itarakunzwe kdi muri music uzabaze ababizi bazakubwira ko habaho Writer, Singer na producer
  • olive9 years ago
    Ese wowe usibye gusakuriza aho, unenga abafite ibikorwa byabo, wowe umaze iki?
  • fifi9 years ago
    hhhhh Niko she Albert ? danny vumbi yakugize ate ko umurwanya? hhhhh sha abanyarwanda mugira ishyari pe! uziko hano iburayi umwanditsi ari umuntu ukomeye cyane ndetse uba afite cash nyinshi? Courage danny
  • 9 years ago
    njye active love yanyishe KBS nubungubu niyo ndikumvisha abanyamahanga nabo basaze ngusa ntimukangume mukirimi kimwe u have to use English language also thank u ibyo bizabafasha kuzamura muzika kndi munazamura igihungu cyu rwda
  • 9 years ago
    Mbega ko mbona ariwe uzandika zose se?
  • Adeba9 years ago
    Ni byiza kuba hari icyo wakoze ako sibyiza kubyigamba! byari kuzaba byiza iyo areka ba nyirukubikorerwa bakabyitanganira nibwo yari kuzafatwa nkinararibonye kurushaho!
  • RTA9 years ago
    Tutu uvuze ukuri. Bariya sabahanzi ni absririmbyi. umugani indirimbo nkaziriya xitigisha ntabandi bazandiki. Titles za fec. Gusa daa arabarusha niba batsmwanya bamushaka.
  • guerichom9 years ago
    Danny ni umuhanga mu kwandika, kuko kuva kera ni nawe wandikiraga the brothers. gusa hari indirimbo ntari nzi ko ari we wazanditse, turamutse tubonye abandi 3 nka we muzika yatera imbere nta kabuza. Arko byaba byiza mugiye mubaza na ba nyirindirimbo niba koko ari byo, naho abameze nka Albert ntibazabura
  • 9 years ago
    danny afite indirimbo yitwa mpumwana ntiyamenyekanye cyane ariko ndayikunda cyane
  • Aphro b pro9 years ago
    nibyo koko afatiye runini umuziki nyarwana? kuko afite impano? kandi agomba kuyisakaza hose muba nyarwanda ndetse nahandi hose? kandi nabandi bahanzi bafite ubwo bushobozi! bagomba kubugeza nabo tukabakunda? bityo bigatuma tugira ubwe mubanyarwanda
  • key9 years ago
    Umuvandimwe Albert biragaragarako ntabyumuzika Uzi,arandika bakamwishura,icyimana yamuhereye impano nukumutunga, ndumva izoyandika zinakundwa kuvamuri the brothers ninkahe zitakunzwe? azibyakora ,numuhanga wowe wumva imiziki gusa,injurugutu message irasobanutse ubwowowe nturasobanukirwa ,courage danny!





Inyarwanda BACKGROUND