Umuhanzi Dany Vumbi wamenyekanye cyane mu itsinda The Brothers ariko nyuma yo kurivamo akaza kwamamara cyane kubera indirimbo “Ni Danger” yatangaje ko uretse kuba ari umuhanzi ku giti cye ari n’ umwanditsi w’indirimbo mu buryo bw’umwuga aho yandika indirimbo akazigurisha abandi bahanzi.
Mu kiganiro n’inyarwanda.com, ubwo yatubwiraga byinshi kuri muzika ye, umuhanzi Dany Vumbi yatubwiye ko akunda kwandika indirimbo nyinshi ko nyuma yo gutandukana kw’itsinda The Brothers mu mwaka wa 2012 yanditse indirimbo 26 ze ku giti cye n’izindi 20 yandikiye abandi bahanzi batandukanye.
Yagize ati “Hari abahanzi banyiyambaza mu rwego rwo kugira ngo mbandikire indirimbo. Zirahari nyinshi nagiye nandika zimwe zikamenyekana izindi ntizimenyekane.
Dany Vumbi, ni umwanditsi w'indirimbo nyinshi z'abahanzi nyarwanda
Umuntu uwo ariwe wese ashobora kumpamagara akambwira ko akeneye indirimbo nkaba namuhutishamo mu ndirimbo mfite zanditse iyo akunze nkayimuha. Gusa hari n’abandi twungurana ibitekerezo, wenda akaba yansaba nka sujet (insanganyamatsiko) yaririmbaho nkaba nanamufashaho gatoya ibindi akirwariza, hari abansaba indirimbo ifite amagambo n’amajwi ndetse nkaba nabafasha muri studio”
Ubwo twaganiraga na Dany yatubwiye ko yandika indirimbo zitandukanye akazigurisha bitewe n’uburemere bw’ibyo yagukoreye mu ndirimbo
Agena ibiciro bitewe n'uko ubufasha yaguhaye bungana
Yagize ati “Bon, ntibiratera imbere, hari n’izo nkorera ubuntu ariko hari ibiciro n’ubwo hari ababyinubira bavuga ko mpenda. Indirimbo yanditse gusa, amagambo ibindi ukirwariza ni amafaranga 50.000 ariko iyo unsanze muri studio mfitemo indirimbo, ukayikunda ukambwira ko uyishaka tuvugana wenda nko kuva ku 500.000 kuzamura kuko indirimbo iba ikoze, iyo uyikunze nanjye mba nzi neza ko izagera hanze igakundwa n’abandi bantu.”
Ntibisanzwe yaririmbwe na King James nayo yanditswe n'umuhanzi Dany Vumbi
Nk’uko yakomeje abitangaza kandi, Dany Vumbi yandikiye indirimbo bamwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, ndetse n’indirimbo yabandikiye ziramamara cyane.
Yagize ati “Indirimbo maze kwandikira abahanzi ku giti cyabo, zirenze nazo 20. Muri zo harimo izagiye zimenyekana cyane nk’indirimbo Ntundize ya Bruce Melodie, Ntibisanzwe ya King James,Iwawe ya Queen Cha, Active Love ya Active, hari ubufatanye mfitanye n’umuhanzi DJ Zizou ukunda guhuza abahanzi benshi, buriya bariya bahanzi abahuza baza kuririmba mu ndirimbo ifite injyana n’insanganyamatsiko ninjye uba wabimufashijemo nko mu ndirimbo Niko nabaye na Fata Fata, ninjye wayanditse mu Kinyarwanda yari mu rundi rurimi.”
Mu gusoza Dany Vumbi yatubwiye ko mu minsi iri mbere ateganya gukora ibitaramo n’indirimbo zitandukanye ziri muri studio, hari iziri kwa Junior Multisystem n’iziri kwa Pastor P, ndetse arateganya kandi no gushyira hanze amashusho y’indirimbo Injurugutu
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NI DANGER YA DANY VUMBI
Si izi gusa kandi kuko Dany Vumbi yatubwiye ko hari n’izindi ndirimbo nyinshi zamamaye yanditse gusa atari byiza ko atangaza kuko rimwe na rimwe bidashimisha ba nyirazo.
Ese niba Dany Vumbi yaranditse izi ndirimbo zoze wowe urumva uwavuga ko afatiye runini muzika nyarwanda yaba akabije cyane?
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO