RFL
Kigali

Ntarindwa Diogene uzwi nka Atome yagiye i Burayi aho agiye gukinira umukino 'Hate Radio' (Radiyo y'urwango)-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 9:32
0


Ntarindwa Diogene wamenyekanye cyane nka Atome cyangwa Gasumuni akaba umwe mu banyarwenya bakomeye hano mu Rwanda, ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 yerekeje i Burayi mu Butaliyani aho agiye gukinira umukino 'Hate Radio' umaze imyaka icumi ukinwa.



Uyu mukino Hate Radio cyangwa radiyo y'urwango ni umukino ugaragaza ibyakozwe n'abanyamakuru ba RTLM bifatanyije n'abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Ubwo yari ahagurutse mu Rwanda, Ntarindwa Diogene umukinnyi wa Theatre ndetse akaba n'umunyarwenya ukomeye mu Rwanda uzwi nka Atome yabwiye Inyarwanda.com ko yerekeje mu Butaliyani aho azakorera ibitaramo bibiri harimo ikizabera i Milan tariki 1-2 Ukuboza 2018 n'i Potenza 4-5 Ukuboza 2018.

Atome aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko azagaruka i Kigali tariki 7 Ukuboza 2018 akazahita yerekeza muri Congo Brazaville tariki 12 Ukuboza 2018, aho azaba agiye gukina umukino we yise 'Carte d'identite'. Uyu mukino agiye gukina mu Butaliyani awukinana n'abandi bava mu Bubiligi ndetse n'u Budage bamaze imyaka isaga icumi bawukinana. Atome yabwiye Inyarwanda.com ko nta mpungenge afite z'uko yaba atiteguye neza cyane ko abo bakinana bamenyeranye ku buryo bitabagora bitegura nk'umunsi umwe gusa ubundi bagakina.

Atome

Atome ubwo yari yerekeje mu Butaliyani

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018 Atome ari kumwe n'abo bafatanyaga gukina umukino witwa 'Hate radio' baganirije abanyeshuri bo muri Milano State University ku bijyanye n'uyu mwuga bakora wo gukina imikino inyuranye. Atome yatangaje ko mu mikino ari gukina uwo atarakinira i Kigali ari 'Hate Radio' ariko nawo agahamya ko umwaka wa 2019 azawukina ubwo u Rwanda ruzaba rwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND