RFL
Kigali

Ntabwo nkiri umuririmbyi w’urusengero - Patrick Nyamitari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/10/2015 9:33
8


Umuhanzi Patrick Nyamitari wahoze akora gusa umuziki uhimbaza Imana(Gospel music) nyuma akaza kwinjira mu muziki usanzwe bamwe bita uw’isi (Secular music), kuri ubu arantagaza ko hari inyungu nyinshi amaze kubona kurusha mbere akiririmba izihimbaza Imana.



Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nka “Ni we Mesiya”, “Iyo Mana” n’izindi n’ubwo ahamya ko ari umukristo, avuga ko atakiri umuhanzi w’idini cyangwa w’urusengero ahubwo akaba yaramaze ngo kwisobanukirwa agasanga ari umuhanzi wagutse kurusha kuba yakora Gospel gusa. Nyuma yo kwisobanukirwa no gufata umwanzuro wo kuva muri Gospel, ngo yabibonyemo inyungu nyinshi.

Mu kiganiro na Ten To Night kuri uyu wa 4 Ukwakira 2015, Patrick Nyamitari yavuze ko kuva ahagaritse gukora umuziki wa Gospel gusa, kugeza ubu ngo hari inyungu nyinshi amaze kubona. Inyungu iruta izindi mu zo ari kubonera mu muziki usanzwe, ngo ni ukuba abona abantu benshi cyane barabashije kwibona mu bihangano bye kubera uburyo bibafasha cyane. Yatangiye avuga ko atakiririmba Gospel ahubwo ko yaguye(kwagura) umuziki we. Yagize ati:

Ntabwo ndi umuririmbyi w’urusengero ariko mbere niko byari bimeze, nyuma naje kwisobanukirwa nsanga ndi umuhanzi wagutse urenze n’abo bose(abakora Gospel). Kuririmbira Imana, umuhanzi wese wemera Imana aba akwiye kuyiririmbira igihe cyose agize inspiration(afite ubutumwa yatambutsa), ntabwo bisaba ko ugomba kuba uri umuhanzi w’urusengero.

Patrick Nyamitari yamaze kwisobanukirwa agasanga ari umuhanzi urenze abaririmba Gospel

Patrick Nyamitari kuri ubu uru gukora cyane indirimbo zivuga ku rukundo, ubumwe bw’abanyarwanda n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, yatangaje ko ikintu cyamunejeje kurusha ibindi ari ukuba yarungutse abafana benshi bashimishwa cyane n’ibihangano bye kandi bakagenda babimugaragariza. Yagize ati:

Inyungu ya mbere yanjye mbere y’ibindi byose ni ukubona hariho umuntu ukorwaho n’indirimbo ndirimbye yaba iy’urukundo, yaba iy’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, nkabona n’undi wakorwaho ku mutima bijyanye n’imibanire yacu n’Imana. Njyewe ikintu cyanejeje, inyungu ya mbere iruta izindi kuko izindi ntabwo ndibuzigemo,ni uko mbona abantu benshi kurushaho, barabashije kwibona mu bihangano byanjye kandi ngenda mpura nabo, ugasanga umuntu arambwiye ko indirimbo yanjye yamuhaye indi image(ishusho) y’urukundo.

Nyamitari Patrick

Nyamitari Patrick ashimishwa no kuba afite abakunzi benshi cyane

Nyuma yo kuva muri Gospel n’ubwo atajya abyemera kuko avuga ko umuntu wese wemera Imana aba afite uburenganzira bwo kuririmba Gospel, kugeza ubu Patrick Nyamitari amaze gukora indirimbo zisanzwe zitandukanye zirimo: Nyirakidederi, Rangwida,Nguhobere n’izindi ukongeraho n’indi nshya yamaze gushyira hanze yitwa Umulisa.

Abajijwe impamvu atari gukora cyane nk’uko yakoraga mbere akiba muri Gospel, Nyamitari yavuze ko ubuhanzi abufatanya n’akandi kazi akora gusa ngo nta kibazo na kimwe kindi afite. Yaje kongeraho ko nawe atajya abona amahoro iyo amaze igihe kirekire nta gihangano gishya akoze kuko nawe aba yumva ngo bimubangamiye kimwe nk’uko biba bibangamiye abakunzi be b’ibihangano bye.

Patrick Nyamitari (iburyo)mu ndirimbo Rangwida

REBA HANO INDIRIMBO RANGWIDA YA PATRICK NYAMITARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • betty kwizera8 years ago
    Nagende yayivuyemo kd inyungu azayibona ari kwisi
  • Nana8 years ago
    Patrick uri umuganga bihagije kdi muri wowe harimo ubushobozi abantu benshi bakubonamo nange ndimo nicecekeye!so,nge ndagukunda byumwihariko kdi iteka mpora nkwifuriza ibyiza!more blessings.....
  • Nana8 years ago
    Patrick uri umuganga bihagije kdi muri wowe harimo ubushobozi abantu benshi bakubonamo nange ndimo nicecekeye!so,nge ndagukunda byumwihariko kdi iteka mpora nkwifuriza ibyiza!more blessings.....
  • the henter8 years ago
    ko ndeba se aribwo byamunaniriye, ijwi ryaragiye peee
  • 8 years ago
    Ntakugaye
  • theo8 years ago
    bage bareka kutuvangira bakore ibintu bimwe ushaka umunani ugacyura arindwi
  • Gatali8 years ago
    Nonese ko numva Rangwida yashishuye Kandamazi? Ariko abahanzi nyamwanda tuzabagire dute koko? Ubu koko twemere ko umuziki abanyarwanda watwihishe? Habuze umusani numwe wadukura mwisoni ngo nibura agere kurwego rwa chameleon cg nibura urw'Impala zacyera? Abo ba Stromae na Corneille ngo si abanyarwanda da? Birapfira he???
  • Bernard8 years ago
    Ok, Gusa nge nakugira inama yo kongera ukabitekerezaho neza, Gukorera Imana nako bisa. Ihemba neza ntiyambura! Gusa abava mumasezerano nta mpamvu baragowe! Imana iguhe Umugisha





Inyarwanda BACKGROUND