Nyuma yo kwegukana umwanya wa 8 mu bahanzi 10 bahataniraga irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, ndetse bamwe bagakomeze kugenda bavuga ko uyu mwanya udahwanye n’ingufu yakoresheje bityo bikaba bishobora kumuca intege, umuhanzi Senderi International Hit we aratangaza ko atari uko abibona.
Senderi avuga ko ibyo kuba yarabaye uwa 8, ntacyo bimubwiye kuko bitamubuza kuba kugeza ubu uretse Jay Polly wegukanye iri rushanwa ubu uherereye ku mugabane w’u Burayi, ariwe ukomeje kwifuzwa n’abaturage hirya no hino. Ibi uyu mugabo akaba abivuga nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09/09/2014, yasusurukije abaturage bo mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yabasuye.
Senderi ubwo yasusurutsaga abaturage bo mu murenge wa Gikomero kuri uyu wa Kabiri ubwo bari basuwe na Perezida Paul Kagame
Senderi International Hit nk’uko akunze kwiyita ati “ Hit iracyari Hit, ntabwo nitaye ku mwanya nabonye ahubwo nitaye ku bafana, Abanca intege nabo nabasaba guceceka. Ndacyafitiwe ikizere n’abaturage, ubu ninjye muhanzi wenyine witabiriye Guma Guma abaturage bo mu Murenge wa Gikomero batoranyije kubasusurutsa ubwo bari basuwe na Perezida wa Repubulika.”
Agihamagarwa ku mwanya wa 8 nyuma ya Teta na Young Grace, benshi bahamije ko Senderi uyu mwanya atawishimiye
Mu gihe benshi bibwiraga ko kimwe no mu mwaka washize, ubu nabwo Senderi ashobora kutanyurwa n’umwanya yabonye ku nshuro ya kabiri yari yitabiriye irushanwa rya Gua Guma, Uyu mugabo avuga ko ikimuraje ishinga kuri ubu ari ukumenya ikizere abafana bamufitiye ndetse akanamenya niba yaranabashije kwamamaza uko bikwiye ikinyobwa cya PRIMUS kuko nta na kimwe ayishinja.
Abajijwe niba yiteguye kuba yakongera agahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Aha Senderi yavuze ko ntakabuza yiteguye kongera guhatanira kwinjira muri rir rushanwa ndetse ngo niyo haramuka hagiyeho itegeko rishya rikumira abahanzi bitabiriye iri rushanwa ngo we yiteguye no kuba yahinduza amazina ariko akagarukamo.
Ati “ Njyewe niteguye gukoresha imbaraga zose kugirango nongere nitabire Guma Guma kuko iyo uri muri Primus na Bralirwa ntacyo wabura! Binabaye ngombwa ko bazana itegeko ribuza abamaze kwitabira iri rushanwa kurigarukamo, njyewe niteguye guhinduza amazina nkanasenga Imana ikabimfashamo maze nkarigarukamo ndi mushya.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO