Ubwo umuhanzi Gabiro Guitar yahishuye impamvu nyayo y’ingofero aba yambaye mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Kakadance’ ndetse anakunda kwambara kenshi ahamya ko abiterwa n’uko akunda imyambarire y’abayisilamu n’ubwo we atari we.
Ati “Ntabwo ndi Umuyisilamu ariko nkunda swagga z’abayisilamu. Noneho nk’ubu bari muri Ramadhan, mba mbona ku mihanda mba mbona nta tandukaniro, mbona twese tumeze neza.”
N'ubwo we atari Umuyisilamu, yikundira kwambara nkabo
Si ubwa mbere uyu muhanzi agaragaje ko akunda imyambaro y’abayisilamu dore ko ni mu ndirimbo ye yise ‘Karolina’ yakoranye na Dream Boys yagaragaye yambaye ikanzu ubusanzwe yambarwa n’abagabo bo mu idina ya Islam
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Kakadance'
Gabiro kandi yasobanuye byinshi ku ndirimbo ye yamamaza imbyino yihariye yanigishije abantu uko ibyinwa, aho yavuze ko imbyino nyinshi abantu babyina mu mashusho y’indirimbo zabbo cyangwa se no mu tubyiniro basohotse akenshi baba barazikuye ku bandi bahanzi bakomeye ariko we avuga ko yasanze ari byiza ko no mu Rwanda habaho imbyino yihariye iva ku muhanzi ukomoka i Rwanda.
Reba hano iki kiganiro mu buryo burambuye
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO