RFL
Kigali

URUJIJO: Ama G The Black washinjije Nizzo Kaboss kuba ariwe wamwambuye arenga miliyoni ngo yari yibwe Instagram ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 7:11
1


Mu minsi ishize Ama G The Black abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko hari umuhanzi wamwambuye amafaranga arenga miliyoni y’u Rwanda, icyakora n'ubwo yavugaga ko yambuwe kandi agaragaza ko ababaye Ama G The Black yirinze gutangaza uwamwambuye akomeza kumugira ibanga icyakora kuri ubu yaje kuvuga ko ari Nizzo Kaboss, wahise abihakana.



Mu magambo aherekejwe n’ifoto Ama G The Black yagize ati” Mperutse gushyira hanze post mvuga ko hari umujama wanyambuye kandi adashaka kumpamagara ngo tuvugane ku kibazo dufitanye cy’amafaranga yanyambuye. Nguyu  uwo nababwiraga wanyambuye, bibaye ngombwa ko mushyira ku gasozi kuko ntashaka kunyishyura.” Aya magambo yakanze abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro ya hano mu Rwanda kuko iyi yari ibaye inkuru nshya.

Ama G The BlackAmagambo yanditswe ku rukuta rwa instagram ikoreshwa na Ama G The Black 

Ibi byatumye Inyarwanda.com dushaka kuvugana na Ama G The Black ngo tumubaze niba koko yaba yarambuwe na Nizzo Kaboss, uyu musore yabyamaganiye kure atangaza ko atariwe wanditse biriya ahamya ko bamwibye account ye ya Instagram ndetse uwayitwaye ariwe wabikoze ati” Sindi gukoresha instagram bantwariye account Nizzo ntamafaranga andimo.” Ama G The Black twamubajije niba atari Nizzo uwo yavugaga umurimo amafaranga by’ukuri abwira Inyarwanda.com ko uyamurimo babikemuye.

Ama G The BlackN'ubwo yahoze ari iye, Nizzo aherutse kugura iyi modoka na Ama G The Black

Ati” uwari undimo ideni twararangizanyije, yemeye kunyishyura, twahanye itariki rero sinamuvuga…” Ama G The Black yatangaje ko abakoze ibi ari abagamije kumuteranya na Nizzo Kaboss naho ubundi nta kibazo bafitanye. Igitangaje ni uko iyi account Ama G The Black yavugaga ko yibwe iyi foto itigeze iyimaraho isaha irenze imwe dore ko yahise isibwa byihuse. Aha umuntu akaba yakwibaza niba uwamwibye account agakora ibi ariwe wagiriye impuhwe Ama G The Black imbabazi akamukuriraho iyo foto cyangwa uyu muhanzi yari amaze kwisubiza ibyo yibwe.

nizzoNizzo yamaze kwisubiza imodoka ye yongeye kuyigura na Ama G The Black

Ku ruhande rwa Nizzo Kaboss we wumvaga atunguwe n’aya makuru yabwiye Inyarwanda.com ko nta mafaranga azi arimo Ama G The Black atazi n'aho ibyo byavuye anongeraho ko adashaka kuvuga kuri ibi bintu ati” Rwose ngusabe sinshaka kuvuga kuri ibyo bintu nta n'ibyo nzi.” Uku gutangaza Nizzo Kaboss byahuje n'uko Ama G The Black yabwiye Inyarwanda.com ko yambuwe n’umuhanzi watwaye PGGSS kandi akaba atari umuraperi.

Nizzo yari aherutse kugura imodoka ya Ama G The Black yo mu bwoko bwa Celca, iyi modoka mbere yari iy'umuhanzi Nizzo icyakora aza kuyireka ayigurisha Ama G The Black gusa muri iyi minsi iyi modoka ifitwe na Nizzo wongeye kuyisubirana.

Ama G The BlackAma G The Black niwe mu minsi ishize wari waraguze iyi modoka yanamaranye igihe

Ama G The Black avuga ko umurimo amafaranga bavuganye akamwemerera igihe azamwishyurira, kuri ubu nk'uko Ama G yabibwiye Inyarwanda.com ngo nta kibazo afitanye n'umurimo amafaranga nubwo avuga ko atarayamwishyura.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Hahhaha haricyutumva se Ni nizzo wamwambuye ahubwo buriya yongeye amubeshya kwazaya muha muminsi yavuba





Inyarwanda BACKGROUND