RFL
Kigali

Ku munsi w'ababyeyi b’abagabo, abana batitaweho na ba se bahisemo kwifuriza ba nyina umunsi mwiza

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:20/06/2018 20:00
0


Nk’uko bizwi mu matariki hagenda habaho itariki runaka yahariwe ikintu kihariye. Mu kwezi kwa Kamena buri mwaka tariki ya 17 uba ari umunsi wahariwe ababyeyi b’abapapa.



Hari abantu batandukanye bazwiho gutanga ibitekerezo ku bintu bimwe na bimwe. Ku kijyanye n’umunsi wahariwe ababyeyi b’abagabo rero bamwe bagiye bagira icyo bawuvugaho bitewe n’uko bamwe mu bagore biyifurije umunsi mwiza cyangwa se abana bamwe badafite ba se cyangwa batitaweho na ba se bahisemo kwifuriza ba nyina umunsi mwiza kuko bababereye byose.

Turahera kuri Real Angel ukoresha amazina ya Realangelokorie ku mbuga nkoranyambaga wavuze ku bagore bigira nk’abagabo. Real Angel yagize ati “Kuba utakiri kumwe n’umugabo wawe ntibikugira se w’umwana wanyu. Turi abagore, kandi dukeneye gucira bugufi umugabo ni ko Imana yabigennye.”

Ubutumwa bwa ANGEL

Yakomeje avuga ko kandi ibi biha abana kuzakura bubaha. Yagize ati: “Ubaha ejo hazaza h’abana bawe. Aracyari se w’umwana wawe n’ubwo yaba imburamumaro cyangwa ikigoryi gute. Kugira umugabo nk’udakenewe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa kugerageza kumutesha agaciro ni ikosa. Mukemure ibyanyu mukomeze kuko ntiwahindura kuba ari se w’umwana/abana bawe.”

Akimara gushyira ibi ku rukuta rwe rwa Instagram, birumvikana ko abantu batandukanye bagize icyo babivugaho (comments). Umwe mu batarihanganiye guceceka kuri ibi ni Mary Remmy wahise uvuga ko atemeranya na gato na Angel ndetse anamwinginga cyane kutababazwa nabyo kuko byose biterwa n’impamvu. Muri comment ye Mary ukoresha amazina ya maryremmynjoku yagize ati:

Realangelokorie muvandimwe, sinemeranya nawe. Umbabairre. Biterwa n’icyiciro 1.Papa azana na byinshi, amafaranga y’ishuri (ayo yabasha kubona yose) iby’ishuri, ibyo kwivuza, kubonana n’abana, kubaririmbira bagiye kuryama…urukundo no kubitaho ndetse no kwita kuri mama wabo n’ubwo baba batarashakanye. 2. PAPA 50-70%  atanga amafaranga rimwe na rimwe akaba kumwe n’abana be naho Mama we akarera umwana. 3. ABATANGA INTANGA batanga intanga bakigendera bakabura kandi bariho. Nta munsi w’ababyeyi b’abagabo ku batanga intanga! Ku bakobwa bose bifasha kurera abana babo (bonyine)…

Igisubizo Mary yahaye Angel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND