RFL
Kigali

Nta mukunzi mfite, ndahamya ko rimwe na rimwe ari byiza gufunga amaguru yawe-Nicki Minaj

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/06/2018 9:22
0


Nicki Minaj w’imyaka 35 yatangaje ko kuba kuri ubu nta mukunzi afite bitarigeze bimubaho mu myaka 20 ishize byamuhaye kuba umunyembaraga kurushaho.



Nicki Minaj umuririmbyi w’icyamamre mu njyana ya Hip hop muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yinjiye mu rukundo yita urw’ukuri kuva afite imyaka 15. Kuva mu myaka 20 ishize ntiyigeze abaho adafite umukunzi nk’uko abitangaza. Kuri ubu kuba nta mukuzi afite ngo ni cyo gihe afite amahoro yose kandi yiyumva nk’umunyembaraga kurusha mbere. Nicki Minaj aganira n’ikinyamakuru People Magazine yagize ati:

Kutagira umukunzi ni kimwe mu byangize umunyembaraga kandi ndakomera. Kuba ndi umugore ukiri muto udakeneye umugabo umuha amafaranga, sinkeneye umugabo ngo mbone akazi, sinigeze nanasambana kugira ngo nkorerwe indirimbo cyangwa kugira ngo mbone amasezerano mu nzu y’umuziki runaka. Kuri ubu nta kinyirukansa. Mbyuka igihe nshakiye, nkanajya guhaha igihe nshaciye.


Nicki Minaj ahamagarira abagore n’abakobwa kwiha agaciro kuko rimwe na rimwe ari byiza gufunga amaguru yabo. Ubwo yaganirana na Ellen DeGeneres mu mwaka ushize Nicki Minaj yatangaje ko yifuza kumara nibura umwaka atari mu rukundo cyane ko kuri ubu yanga abagabo bikomeye. Nicki Minaj yabaye mu rukundo n’ibyamamare nka Nas, Meek Mill ndetse na Safaree Samuels mu bihe bitandukanye.

Nicki Minaj and Meek Mill

Nicki na Meek Mill bakanyujijeho

Src:People.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND