RFL
Kigali

Nta muhanzi warambye ku mwanya wa mbere mu bitaramo bine bya PGGSS8-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2018 8:21
1


Ni irushanwa ritigisa imitima y’abahanzi benshi bikunganirwa n’umuziki uvuzwa iyo hatangazwa uko abahanzi bakurikirana behereye ku mwanya wa cumi kugeza k’uwegukanye ikuzo. Ni irushanwa kandi rivugisha benshi amagambure, umujinya no kutagira icyo benshi mu bahanzi bavuga, ni bimwe mu biranga igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa.



Uwaryegukanye anogerwa n’amafoto ndetse n’amashusho aba amufatwa ubutitsa; bimugeza imbere y’itangazamakuru n’amarangamutima avuga uko yakiriye igihembo ahawe, abo ashimira na gahunda y’indi afite mu muziki akora, benshi babura icyo kuvuga bakavuga ko bashima Imana bakongeraho ko ‘bahatanye mu buryo bwose bikabageza ku intsinzi’.

Mu ntonde zitandukanye zagiye zikorwa na Inyarwanda.com iganiriye n’abanyamakuru n’abandi bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bagiye bavuga abahanzi barushize abandi muri buri gitaramo cya PGGSS8, gusa abitwaye neza bagiye bahindagurika ku buryo nta muhanzi wagumye ku mwanya wa mbere mu bitaramo bine bimaze kuba bitegura igitaramo cya nyuma.

2018, umwaka abahataniye PGGSS8 bazahora bibuka mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibitaramo by’iri rushanwa byatangiriye mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru ahari ubwitabire budashidikanwaho na benshi ko ari bo barushize izindi ntara zose. Icyo gihe ku mwanya wa mbere mu bahanzi bitwaye neza hari Bruce Melodie, Christopher arakurikira, Uncle Austin aba uwa Gatatu, Mico The Best ku mwanya wa kane, Queen Cha aba uwa Gatanu.

Kuwa 02 Kamena 2018, Ibitaramo byakomereje mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru naho umubare w’abafana waratumbagiye, ivumbi riratumuka. Abanyamakuru baganiriye na Inyarwanda.com batondekanyije uko abahanzi bitwaye bahera kuri Christopher, Bruce Melodie, Jay C, Uncle Austin basoreza kuri Queen Cha.

Bruce Melodie na Christopher bakomeje gusimburana ku mwanya wa mbere

Nyuma y’aho igitaramo cyakomereje mu Karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo tariki ya 16 Kamena 2018 ; abanyeshuri ba kaminuza n’abandi bose baturutse i mahanga baba abahamya b’uko iki gitaramo cyagenze. Abanyamakuru batandukanye twaganiriye batubwiye abahanzi batanu barushije abandi umurindi i Huye bahera kuri; Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Queen cha ndetse na Young Grace.

Igitaramo cya kane cyabereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba kuwa 30 Kamena 2018 ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku kibuga cya Nego imbere y'umucanga wa Tam Tamu. Ni mu mujyi unyura abanyabirori n’abandi baba bashaka kunywa no gusangira ayo bakoreye.

Icyo gihe mu baganiriye na Inyarwanda.com bavuze ko Christopher ari ku mwanya wa mbere mu bahanzi bitwaye neza akurikirwa na Bruce Melody waguwe mu ntege na Khalfan agakurikirwa na Uncle Austin ndetse na Young Grace.  Kuva ku iyonka kugera ku bakuze basangiye ibyishimo n’umunezero udashira n’abahanzi icumi bahataniye miliyoni 20 z’umunyahirwe uzegukana umwanya wa mbere abikoreye.

Witegereje neza, Bruce Meloide na Christopher nibo bahanzi baza imbere y’abandi bose mu bitaramo bine abahanzi icumi bose bakoze. Mu bitaramo bine bimaze gukorwa, Bruce Melody na Christopher, buri umwe yaje ku mwanya wa mbere inshuro ebyiri. Hategerejwe ifirimbi ya nyuma yo ku wa 14 Nyakanga 2018 mu gitaramo karundura kizahuriza hamwe abanyamuziki icumi bakunzwe mu Rwanda.

Christopher na Bruce Melodie ni bamwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo (imurikagurisha); kwinjira ni 1000 Frw mu myanya isanzwe naho mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi bitanu (5000Frw). Kuri ibi biciro byose byo kwinjira, umuntu ahabwamo n'icyo kunywa. Ikindi wamenya ni uko buri muhanzi azaririmba indirimbo eshatu mu gitaramo gisoza urugendo rwa Primus Guma Guma Super Star muri uyu mwaka wa 2018.

Mu bitaramo bine bimaza kuba, mu ntara zitandukanye zigize u Rwanda,  abafana nabo bagiye bahuriza ku bahanzi babiri babona bazavamo umwe uzegukana iri rushanwa ku nshuro ya munani. Wasangaga benshi muri bo bahanganisha Bruce Melodie na Christopher, abandi bakerura ko uyu mwaka utahiwe ari Christopher, abandi bakavuga ko ari Bruce Melodie.

Uwitwa Emmanuel waganiriye na Inyarwanda Tv wo mu karere ka Huye, yaragize ati “Uyu mwaka Bruce Melodie azatwara igikombe, ndashingira ku bikorwa yakoze no kuba mu myaka yatambutse yaragiye agarukira ku mwamba." Hari n'umusore w'i Kigali wadutangarije ko yapfa cyangwa agahinduka dendo Bruce Melody aramutse adatwaye igikombe.

Uwitwa Mutoni w’i Rubavu yabwiye Inyarwanda ati:” Christopher arakunzwe kandi n’indirimbo ze nyinshi turazizi, azatwara Guma Guma.” Ariko ibi byose bivugwa n’abafana ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iri rushanwa bizashyirwaho akadomo n’akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Uwitonze Clementine [Tonzi] ndetse Rene Maurice Habamenshi [Mc Lion Imanzi].

Umubare w'abana wagiye wiyongera kuva i Gicumbi, Huye, Musanze na Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Muri ibicucu gusa ubu koko utageze ntana gereranya bruce na chris bahuriye hehe koko???





Inyarwanda BACKGROUND