RFL
Kigali

Nshuti na Khelia bari baciwe intege no gushinjwa gukundana bakoze itsinda ngo baterane akanyabugabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/11/2016 18:09
5


Nshuti Legends ni umuhanzi winjiye muri muzika aririmba neza. Nyuma y’iminsi yinjiye muri muzika hadutse umukobwa Khelia bagakunda kugendana, nawe yinjira muri muzika, ibintu byatumye benshi babashinja kuba bakundana nkuko nabo babyivugira ko ari na bimwe mu byabaciye intege. Kuri ubu bakoze itsinda ngo baterane akanyabugabo.



Nkuko Nshuti Legend yabibwiye Inyarwanda ngo baciwe intege no kuba benshi mu banyamakuru barabashinjaga kuba bakundana, ubatumiye wese kuri Radiyo cyangwa agiye kubaha ikiganiro wese akababaza iki kibazo niba bakundana babihakana akumva ko bamubeshye bigaca abanyamakuru intege gutyo zo kubafasha. Ibi byatumye ngo bacika intege ariko na none basanga kureka muzika atari cyo cyemezo nyacyo bahitamo kugaruka muri muzika noneho bakoze itsinda.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'NDAKWIBUKA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS

Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda ukuri ku rukundo bashinjwa, Nshuti Legends yavuze ko we na Khelia badakundana ndetse ko banabikoze baba bakoze amahano kubera ko ababyeyi babo bavukana ati’Urumva uyu ni umuvandimwe ntabwo twakundana kuko ba mama baravukana, twari twaracitse intege ariko ntidushobora kureka umuziki, impamvu nyayo yo kuba twakoze itsinda ngo duterane akanyabugabo tunakomeza kwereka abantu ukuri kwacu.”

the legends

Nshuti na Khelia abahanzi bamaze gukora itsinda ry'umuhungu n'umukobwa ubundi bitakunze kubaho mu Rwanda

Nshuti Legends na Khelia bakoze itsinda baryita The Legends ku ikubitiro bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere bise ‘Ndakwibuka’ amajwi yayo akaba yarafashwe akanatunganywa n'uwakoze iyi ndirimbo ariwe Producer BOB.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'NDAKWIBUKA' INDIRIMBO NSHYA YA THE LEGENDS

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karenzi allan7 years ago
    Yebabaweeeeee iyindirimbo irarenzepeee. Gusa uyumusore numukobwabo ntibabaho from Ethiopia yes or no?
  • hh7 years ago
    Mbega abana beza weeeee
  • CLAUDE7 years ago
    KO MBONA ARABAREZI SE
  • Allen7 years ago
    karabaye! nonese ubwo abantu babavandimwe barebana akana ko mu jisho kuriya mwambwira yemwe? cyangwa ninjye wasigaye inyuma mu majyambere.nzaba mbarirwa
  • MP SAVE HOUSE7 years ago
    ABA BANA BARABERANYE PEEE NTAWAHENZE UNDI NI NKU MWUNGU NIGIHAZAAA BIBA BISSAAAA





Inyarwanda BACKGROUND