RFL
Kigali

Nshimiyimana Elie ni we wegukanye umudari wa Zahabu muri Shampiyona ya Billard ahembwa 1,500,000Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/06/2018 12:44
0


Abakinnyi batatu b’i Kigali n’umwe ukomoka i Musanze ni bo babashije kugera mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza muri Shampiyona ya Billiard iri kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda. Irushanwa ryashojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018 ritwawe na Nshimiyimana Elie umukinnyi wegukanye umudari wa Zahabu na 1,500,000Frw.



Abakinnyi 16 bari bitwaye neza mu bice bitandukanye by’igihugu muri Shampiyona ya Billiard, bahuriye mu mikino ya 1/8 mu mpeza z’icyumweru kuri Active Pub i Remera, hashakwa umunani bajya muri ¼ nabo bahita bahangana haboneka bane bakinnye  ½ ndetse na Finale mu ijoro ryo ku wa 9 Kamena 2018. Aba bane bitwaye neza ni; Ishimwe Fauzi waserukiye akarere ka Musanze, Rwamucyo Ben wazamukiye i Remera ya I, Gasarasi Joseph wo ku Muhima na Nshimiyimana Elie wo muri Remera ya 2.

Mu mikino ya kimwe cya kabiri Gasarasi Joseph wari uhagarariye site ya Muhima yatomboye Ben Rwamucyo wa Remera 1 bakinaga imikino itatu utanze undi ibiri akaba ari we utsinda. Aha ni ho Ben Rwamucyo yaje gutsinda umukino. Ishimwe Fauzi wa Musanze yahuye na Nshimiyimana Elie wa Remera 2, Elie aba ari we utsindira guhura na Ben kuri Final. Umwanya wa gatatu wahuje Fauzi na Joseph birangira Joseph atsinze. Umukino wa nyuma wari utegerejwe wahuje Ben na Elie, Elie aba ariwe wegukana intsinzi.

Tubibutse ko uwa mbere muri iri rushanwa yahembwe miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000Frw), uwa kabiri ahembwa miliyoni imwe naho uwa gatatu atahana ibihumbi 800 by'amanyarwanda. Ni mu gihe abakinnyi bageze muri 1/8 bari bahawe ibihumbi 100 Frw yo kwitegura bakigera muri iki cyiciro.

billardbillardUmunyamakuru Isaac Kuradusenge ni we wari umushyushyarugambabillardbillardbillardbillardAbabyinnyi babanje gususurutsa abari baje kwihera ijishobillardAbafana bari bakubise buzuyebillard

billardAbakinnyi bose bahabwa amabwiriza n'umusifuzi imbere y'imbaga y'abafanabillardbillardAbafana bari bakubise buzuyebillardBillardBillardBillardKu bayizi neza burya Billard igira n'amacengaBillardBillardDanny Nanone ni we wataramiye abari ahoBillardElie agitsinda abafana be bamukojeje mu kirere bishimira intsinziBillardGasarasi Joseph ni we wegukanye umwanya wa GatatuBillardBen Rwamucyo ni we wabaye uwa kabiriBillardNshimiyimana Elie ni we wabaye uwa mbere

REBA UKO NSHIMIYIMANA ELIE YEGUKANYE IGIKOMBE


AMAFOTO: Iradukunda Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND