RFL
Kigali

NPC wamamaye mu njyana nsazi nyuma yo kwakira agakiza yamaramaje yinjira mu muziki wa Gospel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/04/2017 11:19
2


NPC ni umwe mu baraperi bamamaye mu gihe gishize, gusa mu minsi ishize yari acecetse atumvikana muri muzika ndetse benshi bakibaza ibyo ahugiyemo. Igisubizo uyu musore yagitanze atangaza ko yasezeye burundu mu muziki usanzwe akinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yanahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na NPC yadutangarije ko nta kintu na kimwe cyamukuye mu muziki usanzwe ahubwo we asanga ari igihe cyari kigeze ngo akorere Imana n’umutima we wose, uyu muraperi nubwo indirimbo ye ya mbere yashyize hanze iri mu njyana ya Hip Hop yemeje ko atazakomeza kuririmba mu njyana ya Hip Hop ndetse ko n’injyana nsazi irangiranye burundu n’umuziki usanzwe.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA NPC

NPC yagize ati ”Sinibaza ko injyana nsazi nzayikomeza, nzaririmba ngerageze injyana zituma abantu bumva ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana.” Uyu muhanzi kandi yongeyeho ko afite indirimbo nshya ari gukora mu njyana ya Pop nubwo iya mbere yakoze iri mu njyana ya Hip Hop. NPC aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatangaje ko yamaze kubatizwa akakira agakiza mu itorero rya Hebron Hill Ministry. Ku ikubitiro NPC winjiye muri Gospel yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ’Ndagushima’ yakoranye n'umuhanzi Arsene Manzi.

KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO NSHYA YA NPC

REBA HANO 'ARANKOROGOSHORA' IMWE MU NDIRIMBO NPC YAKOZE MBERE YO GUKIZWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Courage
  • byaranze6 years ago
    njy mbona NPC ubuhanzi bwaranze...ni ashake ikindi akora kbsa///naho ubundi azakomeza guhirahira mu muziki kandi ntacyo ageraho!!!!...umuntu wari underground naba Riderzo bakiribo, ntabona ko game yamusize koko





Inyarwanda BACKGROUND