RFL
Kigali

NPC umaze iminsi yakiriye agakiza yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya kabiri ya Gospel ‘Narasogongeye’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2018 12:31
0


Umuraperi NPC wamamaye mu njyana Nsazi agikora umuziki usanzwe, nyuma yo kwakira agakiza akinjira mu muziki wa Gospel, akomeje kugaragaza ko yashinze imizi mu gakiza. Magingo aya, NPC yasohoyeamashusho y’ indirimbo nshya yise 'Narasogongeye' ihamiriza abantu ko muri Yesu ariho gusa habonerwa amahoro n'ubuzima bwiza.



Umuraperi Niwe Paulin Camarade uzwi nka NPC asohoye amashusho y’iyi ndirimbo nshya yise 'Narasogongeye' nyuma y'igihe kitari kinini yari amaze ashyize hanze indirimbo yise 'Ndagushima' yakoranye na Arsene Manzi. Aganira na Inyarwanda.com mu minsi ishize ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, NPC ydutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Narasogongeye' irimo ubutumwa bureba abantu batarakira agakiza aho ababwira ko iyi si ituma abantu bayihugiraho ikabibagiza ko hari ubugingo buhoraho, umwanya munini bakawuta mu gushaka ubuzima ndetse ntibanabikuremo amahoro. Yagize ati:

"Iyi ndirimbo nshya yitwa Narasogongeye, message irimo irabwira cyane cyane abatarakira agakiza ibabwira ko iyi si ituma tuyihugiraho ikatwibagiza ko hari ubugingo buhoraho, umwanya munini tukawuta mu gushaka ubuzima ndetse ntitubikuremo n'amahoro, nkababwira ko rero nta handi bakura ayo mahoro n'ubuzima bwiza atari muri Yesu kuko nahoze hanze ndabizi, nkababwira ko njye ubu nasogongeye."

NPCNPC umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zisanzwe ariko ubu uri kubaka izina muri Gospel

Umuraperi NPC yakomeje avuga ko abantu bamaze gusogongera kuri Yesu Kristo nabo yabageneye ubutumwa abasaba kuguma muri Yesu niba koko baramusogongeyeho. Yasabye abavangavanga ko babireka bakirinda gukorera Imana nk'umuhango. Ati: "Hanyuma n'abasogongeye nabo mu gice cya 3 nkababwira ko badakwiye kubivangavanga aho bakira Kristo nk'umuhango."

Ubwo yari abajijwe imishinga afite mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, NPC yagize ati: "Mu mishinga mfite harimo ko nyuma y'iyi ndirimbo hari ubundi buryo bwo kuramya nakozemo indirimbo nshaka gushyirana hanze n'amashusho yayo Imana nibishaka mu kwa 4 kuko amajwi yayo yararangiye. Mu by'ukuri ndifuza ko uyu mwaka nashyiramo imbaraga kurusha uko byari bisanzwe uko Imana izagenda inshoboza. Asante" Muri iyi ndirimbo 'Narasogongeye', NPC aririmbamo aya magambo: "Njye narasogongeye ndanyuzwe, muri Yesu ni sawa nasanze kumusanga nta gihombo uhasanga"

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA NPC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND