RFL
Kigali

Nkusi Arthur yasobanuye byinshi ku iserukiramuco rya ‘Seka Fest’ harimo n’igitaramo kizabera mu modoka zitwara abagenzi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/03/2018 13:18
0


Muri iyi minsi abakunzi b’ibitaramo by’urwenya mu Rwanda ni bamwe mu bashonje bahishiwe cyane ko hari gutegurwa ibitaramo bikomeye by’urwenya aho abanyarwenya banyuranye bo muri Afurika bazaba bakoraniye mu Rwanda mu iserukiramuco ryiswe ‘Seka Fest’ ritegurwa n’umunyarwenya ukomeye mu Rwanda Nkusi Arthur.



Mu kiganiro na Nkusi Arthur yadutangarije byinshi kuri iri serukiramuco yise ‘Seka Fest’ ahazaba ibitaramo bibiri kimwe kikazaba tariki 24 Werurwe 2018 kikabera mu modoka zitwara abagenzi. Nk'uko Nkusi Arthur yabidutangarije mu kiganiro kirekire twagiranye, kwinjira mu modoka zizaba zirimo abanyarwenya ni ukwishyura 500frw ukoresheje ikarita ya TAP&GO mu gihe bukeye bwaho hazaba igitaramo cya rurangiza kizabera mu ihema rya Camp Kigali kizaba kirimo abanyarwenya bakomeye.

ArthurNkusi ArthurIgitaramo cya mbere kizabera muri Bus kwinjira bizaba ari ukwishyura 500frw kuri TAP &GoNkusi ArthurIgitaramo kizaba tariki 25 Werurwe 2018 

Muri iki gitaramo kizabera Camp Kigali tariki 25 Werurwe 2018, hazaba hari abanyarwenya batandukanye barimo; Captain Khalid wo muri Tanzania, Kigingi w’i Burundi, Idris Sultan wo muri Tanzania, Eric Omondi wo muri Kenya , Salvador wo muri Uganda  nabandi benshi bazwiho gusetsa abantu bikomeye aha kuhinjira bikazaba ari 2000frw ku banyeshuri, 5000frw na 10000frw mu myanya y’icyubahiro n’ameza ya 300000frw azaba ateye mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO NKUSI ARTHUR ASOBANURA BYINSHI KURI IRI SERUKIRAMUCO RYA ‘SEKA FEST’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND