RFL
Kigali

Nkusi Arthur, Niyitegeka Gratien na Ben Nganji bagiye guhurira mu gitaramo cy’urwenya

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/12/2016 17:41
1


Abanyarwenya 3 bamwe mu bakomeye mu Rwanda bagiye gushyira hamwe mu gitaramo cy'urwenya kizabera mu Mujyi wa Kigali mbere y’uko uyu mwaka wa 2016 urangira.



Nkusi Arthur umenyerewe mu itsinda rya Comedy Knights, Niyitegeka Gratien uzwi cyane ku izina rya Seburikoko muri iyi minsi kubera filime y’urukurikirane  akinamo na Ben Nganji wamenyakanye kubera umukino yise Inkirigito nibo bishyize hamwe mu rwego rwo guhuriza hamwe abafana babo no kuzamura urwenya mu Rwanda.

Ni igitekerezo cyagizwe na Nkusi Arthur ndetse n’umujyanama we, begera abandi bakibagezaho nabo ngo baracyishimira cyane, biyemeza gukora igitaramo cya mbere. Nkusi ati “Ni ikintu gishyashya tugiye kugerageza kuko ni ubwa mbere tugiye gukorana. Nagize igitekerezo na manager wanjye tukigeza kuri Gratien n’umujyanama we ndetse na Ben Nganji barabikunda cyane…Buri wese asanzwe afite abakunzi be, tuzakora igitaramo turebe ikizavamo.”

Ku itariki 30 Ukuboza 2016, guhera i saa moya z’umugoroba ni bwo aba banyarwenya bazahurira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali i Gikondo kuri Ambassador’s Park. Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000 FRW na 5000 FRW mu myanya y’icyubahiro. Nkusi Arthur avuga ko nyuma y’igitaramo bazakora aribwo bazamenya indi mishinga bakurikizaho bafatanyije.

Ikirori

‘Abantu bazitegure uburyohe , twebwe ntaho twigeze dusondeka’

Niyitegeka Gratien (Seburikoko) we yatangarije inyarwanda.com ko abantu bazitabira igitaramo cyabo bakwiriye kwitegura ibyiza gusa kuko ngo ntahantu bigeze basondeka.

Ati “Buri muntu wese ari gukora imyitozo ku giti cye. Buri muntu azaba afite igihe agenewe ariko bizaba bifite uko bikurikiranye kuko ntidukora ibihangano bimwe. Tuzahuriza hamwe, turebe imigendekere myiza y’igitaramo. Abantu bitegure uburyohe nta hantu twigeze dusondeka.”

Niyitegeka Gratien yongeyeho ko kizaba ari igitaramo cy’urwenya ruvanzemo no kwigisha byose bikazaherekezwa n’umuziki w’umwimerere uzaba ucurangirwa abazaba bitabiriye iki gitaramo. Ati “Ni ugusetsa abantu bivanze no kwigisha…harimo ibintu byinshi , ni ubuhanzi, kubasetsa n’ubuhanga n’umuziki…byose bizajya bigenda biherekeranya.”

Uretse aba  banyarwenya bakomeye mu Rwanda, hazaba hari n’abandi bakizamuka muri uyu mwuga, bunganirwe n’umuziki uzacurangwa n’umuhanzi El Pedro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • twagirayezu jbosco7 years ago
    gayz turabemera mukomeze kudusetsa mutwibahiza stress za noheri





Inyarwanda BACKGROUND