RFL
Kigali

Nkusi Arthur ku rutonde rw’ibyamamare muri Comedy bigiye gutaramira muri Kenya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/05/2018 9:21
0


Mu minsi ishize nibwo Nkusi Arthur yakoze amateka hano muri Kigali ategura igitaramo cy’urwenya yise ‘Seka Fest’ iki gitaramo cyari kitabiriwe nabanyarwenya bakomeye hano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba cyanyuze imbaga yabatari bake bakigiyemo. Nyuma y’iki gitaramo uyu munyarwenya ukomoka hano mu Rwanda agiye gutaramira muri Kenya.



Igitaramo Nkusi Arthur agiye kwitabira muri Kenya cyateguwe n’umunyarwenya mugenziwe ndetse uherutse n’I Kigali muri Seka Fest ChipuKeezy, uyu utegura icyo yise East Africa Comedy cyane ko ari ubwa kabiri kigiye kuba yatumiye abanyarwenya bakomeye mu karere barimo; Nkusi Arthur nkuko twabivugaga hejuru wa hano mu Rwanda, Alex Muhangi wo muri Uganda, Mammito wo muri Kenya,Anne Kansiime wo muri Uganda, Idriss Sultan wo muri Tanzania, Karatina Karatu wo muri Tanzania ndetse na Eric Omondi uzaba ari n’umushyushyarugamba muri iki gitaramo.

Iki gitaramo kizaba kitabiriwe nabanyarwenya bakomeye giteganyijwe kuba tariki 9 Kamena 2018 kikazabera ahitwa KICC Kenya, kwinjira muri iki gitaramo bikaba atari ibintu bihendutse cyane ko kwinjira bizaba ari amashiringi ya Kenya 1000, ndetse na 2000 mu myanya y’icyubahiro mu gihe  ameza y’abantu icumi  bicaranye yo azaba yishyurwa ibihumbi ijana by’amashiringi ya Kenya.

Comedy

Igitaramo kigiye kubera muri Kenya

Nkusi Arthur aganira na Inyarwanda yatangaje ko yitegute bikomeye iki gitaramo ariko nanone ataricyo gitaramo gusa agomba kuzakora kuko afite nibindi bitaramo binyuranye  azakorera yaba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mbere yuko umwaka urangira aha ariko kandi akaba yanatangarije Inyarwanda.com ko mu minsi iri imbere azagenda atangaza bimwe muri byo birimo na Seka Live bimwe mu bitaramo uyu musore amenyerewemo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND