RFL
Kigali

Nkusi Arthur agiye gukora igitaramo cyo gusetsa abantu bari mu mazi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/06/2016 14:24
2


Umunyarwenya Nkusi Arthur agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali aho yateguriye abatuye umujyi wa Kigali igitaramo cyo kubasetsa bari koga mu mazi kiswe “Comedy and Pool Night”.



Iki gitaramo biteganyijwe ko kizanaririmbamo umuraperi Green P kizaba kiyobowe na Mc P Wamamaye wamenyekanye cyane akora kuri Contact fm. Usibye kuririmba, iki gitaramo kizarangwa n’urwenya ndetse abazakitabira bahabwe amahirwe yo kogera mu mazi  yaho iki gitaramo kizabera.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Great Season Hotel, kizatangira saa munani z’amanywa aho kwinbjira bizaba ari 3000frw ndetse na 5000frw mu myanya y’icyubahiro, bikazaba bigeretseho icyo kunywa ndetse abo mu myanya y’icyubahiro bakazahabwa amahirwe yo koga.

arthurIgitaramo Nkusi Arthur agiye gukora asetsa abantu bari mu mazi

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 2 Nyakanga 2016 aho umunyarwenya Nkusi Arthur azaba asetsamo abantu bari mu mazi, yifatanyije n’umuraperi Green P wamamaye mu itsinda rya Tuff Gangz.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    aba nta rwenya rwabo pe, bararushye, nabonye atome ari we ushoboye,Kansiime we icyo mwangira niyo atangiye kuvuga ngo abazungu ni aba sponsor,ngo ni guests of honor yacengewe n ubucakara mu mutwe,nabonye n abo biyita abanyarwenya basigaye baramwiganye biteye iseseme pe,kwigira umucakara mu mutwe,ninde wababwiyeko abazungu babari hejuru koko? yarababeshye rwose kandi niko bahita biyumva iyo bumvise mu bataka nyamara mwagera iwabo bakabarasa batababarira,lol
  • sanoma7 years ago
    ark nkusi numunyarwanda cg ndabajije cg numurundi ibipapuro byamamaza ibitaramobye bikunze kugaragamo ibendera ryiburundi





Inyarwanda BACKGROUND