Umunyarwenya Nkusi Arthur agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Kigali aho yateguriye abatuye umujyi wa Kigali igitaramo cyo kubasetsa bari koga mu mazi kiswe “Comedy and Pool Night”.
Iki gitaramo biteganyijwe ko kizanaririmbamo umuraperi Green P kizaba kiyobowe na Mc P Wamamaye wamenyekanye cyane akora kuri Contact fm. Usibye kuririmba, iki gitaramo kizarangwa n’urwenya ndetse abazakitabira bahabwe amahirwe yo kogera mu mazi yaho iki gitaramo kizabera.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Great Season Hotel, kizatangira saa munani z’amanywa aho kwinbjira bizaba ari 3000frw ndetse na 5000frw mu myanya y’icyubahiro, bikazaba bigeretseho icyo kunywa ndetse abo mu myanya y’icyubahiro bakazahabwa amahirwe yo koga.
Igitaramo Nkusi Arthur agiye gukora asetsa abantu bari mu mazi
Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 2 Nyakanga 2016 aho umunyarwenya Nkusi Arthur azaba asetsamo abantu bari mu mazi, yifatanyije n’umuraperi Green P wamamaye mu itsinda rya Tuff Gangz.
TANGA IGITECYEREZO