RFL
Kigali

Nkunda imyuga yanjye nk’uko nkunda abana banjye, kwandika ni intwaro yanjye yari yihishe-Tom Close aganira na CNN

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2018 15:10
1


"Nkunda ibyo nkora (ubuhanzi, ubuganga, kwandika ibitabo) nk’uko nkunda abana banjye. Ntabwo wakwifuza ko umwana wawe aza nyuma y’undi. Ibyo byose hari abo bitera akanyabugabo mu buzima bwa buri munsi kandi mu nguni zitandukanye." Muyombo Thomas [Tom Close]



Mu kiganiro cy’iminota irindwi n’amasagonda 21 umunyamuziki Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yahishuye urugendo rw’ubuzima yabayemo n’ubwo abayemo akomatanya no gukora umuziki, umwuga w’ubuganga, kwandika ibitabo no kwita ku muryango we afatanya n'umugore we Ange Niyonshuti Tricia.

Umunyamakuru wa CNN asobanura Tom Close nk’umugabo w’umunyempano udasanzwe ufite inkomoko mu gihugu cy’imisozi igihumbi (U Rwanda), amusobanura nk’uwahiriwe n’impano ze kandi ukunda ibyo akora. Muri iki kiganiro Tom Close yavuze uburyo ahuza ubuhanzi no kwandika ibitabo, kwita ku barwayi, kwita ku muryango we, gukora indirimbo.....

Mu cyivugo cye, Tom Close ati “Ndabasuhuje mwese. Uyu ni Muyombo Thomas umenyerewe ku izina rya Tom Close. Ndi umunyamuziki nkaba n’umuganga (Medical Doctor). Nkomoka i Kigali mu Rwanda. Iyi ni Afurika yanjye.” Avuga ko iyo ari mu kazi k’ubuhanzi aba ari Tom Close, yagera kwa muganga akaba Dr.Thomas.

Uko muzika ayitandukanya n’akazi k’ubuganga

Yivugira ko umuziki ari wo wabanje mbere y’uko ahishurirwa impano y’ubuganga. Ntabwo yibuka neza igihe yatangiriye umuziki ariko ngo ubwo yari umwana yaririmbaga muri korali z’abana. Ubu akora injyana ya R&B, Pop muziki, Zouk, Afrobeat n’izindi njyana zitandukanye.

Yavuze ko mu bikorwa by’umuziki cyangwa se iyo afata amashusho y’indirimbo ze, yambara ipantalo zitandukanye, amataratara y'izuba atandukanye, sheneti zituma abantu bamubona nk’umunyamuziki koko. Iyo ageze mu mwuga w’ubuganga ahindura imyambarire akanibagirwa ko ari umuhanzi.

Image result for Images of Tom Close and his wife

Impano yo kwandika yayigaragaje ubwo yari amaze kurushinga na Ange Tricia

Igitekerezo cyo gutangira kwandika ibitabo

Hejuru yo kuba ari umuganga abifatanya n’ubuhanzi, muri 2015 ni bwo yatangiye kwandika ibitabo nyuma y’uko arushinze. Avuga ko yari asanzwe afite impano yo kwandika no gushushanya ariko atazi ko imurimo ku buryo yayibyaza umusaruro ikamugirira akamaro n’abana bakiri bato mu Rwanda. Yagize ati:

Nta muntu nigeze mbona ashushanya inyigisho zishyirwe mu bitabo by’abana. Nta n'ubwo nari narigeze mbona ahandi ibyo bitabo by’abana. Nari nzi ko nzi gushushanya ariko ntiyumvisha ko nabigira umwuga, kugeza ubwo umwana wanjye wa mbere yavutse. Kugeza ubu nanditse ibitabo birenga magana atandatu.

Yandika ibitabo ntiyashatse ko izina rye ‘Tom Close’ ryakoreshwa cyane nk’uko rizwi mu muziki, ngo yarishyize kure y’ubwanditsi bwe bw’ibitabo. Yandika atanga isomo ridasaza ku bana bakiri bato, harimo no kwiga bashyizeho umwete, gukorera hamwe, kwihanganira ubuzima n’ibindi byinshi bikomeza intambwe z’umwana ukiri muto. Ati “Nakuze mfite inzozi zo kuzaba umuganga ariko ubugeni no gushushanya byari intwaro yanjye yihishe.”

Image result for Images of Tom Close and his wife

Tom Close na Tricia bafitanye abana babiri

Inkomoko y’izina Tom Close

Avuga ko mu bwana bwe yari afite inshuti ebyiri, biyitaga inshuti z’akadasohoka (Close friends). Kubera ko yitwaga Tom yahisemo kongera Close ku mazina ye kugira ngo ajye arikoresha mu mwuga we. Inshuti ze umwe yitwaga, Fred undi nawe yitwa Peter, aba nabo bari barongeyeho Close ku mazina yabo. Ati “Ubwo natangiraga umuziki wanjye nifuje ko ntakwibagirwa ahashize hanjye. Nafashe n’ubundi iryo zina nari narihaye ndi kumwe n’inshuti zanjye ‘Tom Close’ mba ari ryo nkoresha ku rubyiniro.”

Ngo akora umuziki agamije guhindura, gutanga inama no gutera akanyabugabo buri wese mu buzima bwe. Kuri we akunda indirimbo aba aherutse gushyira hanze. Mu kazi k’ubuganga avuga ko iyo areba amaraso azirikana ko ari gutabara ubuzima bw’umuntu. Iyo akora umuziki azirikana ko hari umuntu uri kumufatiraho urugero. Iyo yandika ibitabo azirikana ko ari kwigisha imbaga nyamwinshi.

Related image

Tom Close yemeje ko uko akunda imyuga ikomatanye akora ari nako akunda umuryango we

Imyaka ibaye itanu, Tom Close ashimanye na Ange Tricia bagasezerana akaramata kubana nk’umugabo n’umugore. Bahamije isezerano ryabo tariki ya 30 Ugushyingo 2013. Umuryango wabo wuje impundu kuko bamaze kubyara abana babiri: Umukobwa witwa Ineza Ella n’ubuheta [Umuhungu] bahaye izina rya ‘Elan’. Muri muzika Tom Close aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘MY LOVE’ yatuye umufasha we barwubakanye n'abandi bose bari mu munyenga w'urukundo.

REBA HANO 'MY LOVE' YA TOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    ariko nkizi nkuru ziba zimaze iki?





Inyarwanda BACKGROUND