RFL
Kigali

NKORE IKI: Nakunze umusore njya kumwereka ababyeyi maze ahita yikundira murumuna wanjye

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:6/07/2017 6:56
25


Nkuko bisanzwe INYARWANDA.COM tubagezaho ubutumwa twagejejweho n’abakunzi n’abasomyi bacu baba bifuje ko tububagereza ku bandi cyane cyane mu rwego rwo kugisha inama ndetse no gusaba ubufasha mu bibazo bimwe na bimwe baba bahuye na byo mu buzima.



Maze bakifuza ko abafite inama cyangwa se ubuhamya bw’uko bagiye bakemura ibibazo bisa n’ibyabo babafasha kubivamo na bo.

Kuri iyi nshuro uwatwandikiye yagize ati:

Ku buyobozi bw’INYARWANDA mbanje kubasuhuza mbashimira uburyo mufasha abantu kugeza ibibazo byabo ku bandi basomyi bakabafasha bakabagira inama yuko babyitwaramo.

Ikibazo rero mfite nshaka ko abasomyi ba INYARWANDA bangiraho inama giteye gitya :  Nkirangiza amashuri yisumbuye nta mukunzi nari narigeze ngira kuko abenshi babinsabye ariko njye nkumva ntibindimo ahubwo nkiyigira nk’uwatumwe n’Akarere nkuko bakundaga kunserereza.  Ibi byabyaye umusaruro kuko narangije secondaire mfite amanota meza mpita mbona Buruse yo kujya muri Kaminuza. Ngitangira Kaminuza nari mfite imyaka 24 kandi numvaga gahunda ntayindi ari ukwiga nshyizeho umwete nkazayirangiza nayo mfite amanota meza ndetse nkazaniga PhD. Ntibyatinze muri uwo mwaka nakundanye n’umuhungu twiganaga kubera ukuntu nabonaga yitonda kandi ari n’umuhanga.

Twabanje gukundana mu ibanga ariko bigeraho birakomera kubihisha biratunanira maze abantu bose barabimenya. Twize imyaka ine ya Kaminuza dukundana pee nuko turarangiza buri wese abona akazi keza , we akora mu kigo cya Leta njye ngakora muri Banki, ndetse umubano wacu ukomeza gutera imbere kugeza ubwo mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa cyenda namusabye ko nazajya kumwereka ababyeyi banjye baba mu Ntara y’iburengerazuba kuko bari bataramubona na rimwe baramwumvaga gusa. Ntiyazuyaje yarabyemeye dupanga umunsi wo kujyayo.

Nahise mpamagara murumuna wanjye ukora I Musanze ko yazaza mu rugo tukahahurira akamfasha kwakira umushyitsi. Uyu ni we muvandimwe wenyine mfite akaba akora akazi k’ubuforomokazi. Yarabyemeye, araza ndetse umunsi ugenda neza ababyeyi banjye  bishimira uyu musore banatubaza igihe duteganya ubukwe tubabwira ko tutarabipanga ariko ko tutazatinda.

Icyaje rero kuntangaza ni ukuntu guhera uwo munsi , uyu musore yatangiye kugirana umubano udasanzwe na murumuna wanjye. Njye mbere nabanje kugirango ni njyewe ufuha bimwe by’abakobwa bamaze gukunda no kwimarira mu wo bakunze, ariko icyaje kunyereka ko bikomeye ni uko hejuru yuko bavuganaga inshuro nyinshi kuri Telephone iyi nshuti yanjye yatangiye no kujya ikunda kujya I Musanze hafi buri weekend akambwirako yagiyeyo muri gahunda z’akazi cyangwa se ngo hari ubukwe.

Nabanje kujya mbyemera ariko byaje kuzamba ubwo abakozi bakorera ishami rya Banki yacu riri  i Musanze tuziranye bambwiye ko bamaze kubona murumuna wanjye na cheri wanjye inshuro nyinshi kandi bahuje urugwiro nk’abakundana.

Kuko ntakunda ibintu bintera stresse ntazi ukuri, nahisemo kubaza inshuti yanjye iby’uwo mubano we na murumuna wanjye. Igisubizo yampaye cyarancanze mbura icyo nkuramo kuko yaransubije ngo ibyo ni ibihuha ati ahubwo mu cyumweru gitaha nitegure ashaka ko tuzaganira ibijyanye n’ubukwe bwacu. Sinashizwe nahise mbaza murumuna wanjye iby’uwo mubano afitanye na cheri wanjye.

Murumuna wanjye we igisubizo yampaye ni cyo cyanshenguye umutima. Yarambwiye ati rwose sister ntakubeshye cheri wawe ibye nanjye mbona “natazi”.  Sinakubeshya ko atansura kuko nzi ko wabimenye byose ndetse ahubwo ubanza tuzagutumira mu bukwe vuba.

Yahise ankupa ariko hashize akanya arampamagara ati nshaka ko tuzahura nkakubwira uko byose bimeze. Ubwo hari mu kwezi kwa Gatanu 2017. Guhera icyo gihe ntiturabonana ngo ambwire ibyo yashakaga kumbwira.

UmuCheri wanjye we rwose uko mbimubajije arampakanira akambwira ngo imyaka yose tumaranye ndabona ubu ari bwo yambeshya? Ejo bundi noneho yagize atya ashyira ifoto ya murumuna wanjye kuri Profile ya Whatsap ye , inshuti zanjye baziranye zibibonye zirabinyereka ariko yahise ayikuraho . Nyuma naje kumubaza impamvu yabikoze ambwirako ngo nta kidasanzwe kuko murumuna wanjye baziranye bisanzwe.

Mu cyumweru gishize rero umwe mu nshuti zanjye uzi iki kibazo cyanjye yambwiye ko ngo ubanza murumuna wanjye ashobora kuba atwite inda y’uyu mucheri wanjye nubwo nta gihamya yabashije kumpa.

Ubu rero ndi gushaka kuzajya kureba murumuna wanjye aho aba tukaganira imbonankubone nkamenya neza ibiri kuba kuko njye byarananiye kubyumva kandi ibyo abantu bambwira na byo simbyizera neza. Cyakoze Cheri wanjye we rwose nta kintu na kimwe agaragaza ko yaba yarahindutse aracyari wa wundi gusa gahunda yo kuganira ku bijyanye n’ubukwe bwacu ntiyongeye kuyimbwiraho bikaba na byo iyo mbikubiseho agatima ngira ubwoba.

Nkaba rero nagirango  mungire inama:

Ese hari ikosa naba narakoze kwereka murumuna wanjye inshuti yanjye duteganya no kuzarushinga?

None se uyu mubano wabo byaba ari byo koko nakora iki?

Ndi guteganya kuzajya kureba murumuna wanjye vuba bidatinze. Nazabyitwaramo nte igihe nasanga  baramaze gukundana koko ndetse n’iby’iyo nda bavuga byarajemo?

Ese nzabibwire iwacu cyangwa nzabireke kuko Maman sinzi ko atakwicwa n'agahinda.

Inama cyangwa ibitekerezo mwampa by’ukuntu nakwitwara muri iki kibazo muraba mukoze.

Ndabashimiye.

 

Tubibutseko ushaka kugisha inama atwandikira kuri email yacu yabugenewe ari yo nkoreiki@gmail.com  inkuru ye tukayitangaza kandi umwirondoro we tukawugira ibanga 100%.

 

Ifoto twakoresheje yakuwe kuri Internet.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KADO6 years ago
    hahahhahh!!! Nkiga muri kaminuza nahuye numukobwa, ndamukunda cyane pe mutereta umwaka wose yaranyanze!!, ibyo mubwiye byose akabibwira abandi avuga ngo mutesha umutwe kandi ntari kuri level ye, ariko bitewe nukuntu namukundaga ndemera ndahatiriza birangiza anyemeye. Umukobwa turabana, nange mwereka mwitaho kugera aho atashoboraga kumara umunsi ataje aho nabaga kundeba, ikindi kandi ibibazo byose yagiraga yarabimbwiraga!!( igitangaje nuko ntana rimwe yigeze anyaka nijana pe). Kera kabaye aza kumbwira ngoo tujyane muntara gusura murumuna we wigaga mumwaka wa gatandatu, (nge narindi gusoza kaminuza), ndabimwemerera turagenda tugezeyo, turibwirana umwana muha ibyo namuzaniye maze dusezerana turataha!!, ariko mbabwize ukuri uwo mwana yari mwiza peeeee!! afite itoto. Nge ntago nongeye kubyitaho ahubwo nakomezanyije nuwo mukobwa kandi uwo murumuna we sinongeye kumubona kugeza nsoje amashuri, nyuma yimyaka ibiri nawe ari gusoza muwambere kaminuza nibwo twahuriye ahantu, mbanza kumuyoberwa ariko we aba yantahuye!, turasuhuzanya then ampa numero ye nange muha iyange. kuva icyo gihe twatangiye kuzajya tuganira buri munsi kandi ari nako nkomezanya na mukuru we. Karundura rero yaje umunsi umwe ubwo uwo mukobwa yambwiye ngo aze kunsura, ngo ariko simbibwire mukuri we! ahahahahhhaha nange ndabyemera araza, mubyukuri amagambo twavuganye yari aryoshye kuburyo ayo masaha arenga ane yamaze iwange nari nibagiwe ko nkundana na mukuru we!, naramuherekeje arataha, maze umunsi ukurikiyeho yumva ndi kuvugana na mukuru we, biramurakaza arampamagara ahita ambwira ko ashaka ko dukundana ko mukuru we ashaje . kubera ukuntu nabonaga akiri muto, nkanibuka nukuntu mukuru we yiyirwa ampata ngo dukore mariage kandi ntakintu ndageraho, nahise mpitamo gutwara murumuna we. MUKOBWA RERO ICARANA NA MURUMUNA WAWE MUGANIRE, KANDI NUSANGA BAKUNDANA UBAREKE BABANE, KUKO NTAGO USHOBORA GUHATIRIZA URUKUNDO, ARIKO NANONE BIGUHE ISOMO, KUKO BURIYA BYANGE BIKUNDE WASANGA WARAMUHATAGA NGO MUSHAKANE ATARABA READY, DOREKO WIVUGIYE KO ARIWOWE WAMUSABYE KO MUJYANA IWANYU!!! UGOMBA KUMENYA KO MUGIHE UMUHUNGU ATARAGUSHAKA, NTA KIZIRIKO ABA ARIHO KIMUBUZA KWIKUNDIRA UNDI.
  • niyonsenga vivens6 years ago
    nta go ariwe imana yakugeneye
  • Nyiraburyohe Zoubeda6 years ago
    @Kado, urakoze. Message yatambutse.
  • Leo6 years ago
    Niyo mpamvu ntakunda inkundo zabantu bakiri mu mashurii Yes hari ababa bakundana koko bikaranjyira banabanye ariko abenshi baba babeshyanya cyangwa umwe abeshya undi bikaranjyira umwe ahababariye. Ariko ubuvandimwe bwikigihe nabwo ni ntabwo murumuna wawe akaba ariwe ukuranjyiza hhaa ni hatarii. Gusa rero igisubizo ni kimwe wicarane nuwo muhungu umubwize ukurii niba munashwana mushwane hakiri karee udakomeza guta umwanya.
  • Cemile6 years ago
    Ntusanga aribyo uzabareke babane numuvandimwe wawe yego yarahemutse ariko ntakindi wakora kondi ntibiguteshe umwanya uzabona undi nibisanzwe iyo umugabo ataruwawe abataruwawe ni I mana ibikoze ubuse iyomubamwarashingiranye bikoba shima imana usabire namurumuna wawe kuko kuko uwomusore wakoze ibyo ntashobotse nkekako nibanabana batazamarana kabiri kuko numushurashuzi pe
  • patrick6 years ago
    birumvikana ko bikubabaje uzatumire murumuna wawe umuteze maman wanyu muganire wumve ariko ushingiye kubyo wivugiye biragaragarako bakundana kandi ntagitangaza kirimo burya urukundo rushonga nkabombo rugashira nkisabune nusanga baramaze gufata umwanzuro uzarekane nuwo musore ushake undi kandi ubyihanganire isi niko imeze
  • Sandrine6 years ago
    NGE ICYO NUMVA NAKUBWIRA UWO NUMUVANDIMWE WAWE NTAGO NIMBA AGUHEMUKIYE BYATUMA MUSHWANA KUKO UWO MUHUNGU ASHOBORA KUBAHINDUKA MWESE MUKISANGA MWARASHWANYE KUBERA WE NIMBA YARAKUNZE MURUMUNA WAWE MUREKE UBWO NIKO BYARI BITEGANYIJWE GUSA NANABIKWEMERERA KO AKUNDANA NUMU CHR WAWE UZAMUREKE KUKO NZIKO ATAZATINDA KUBONA KO YIBESHYE UKO YAKURESTE AKAMUTERETA NINAKO ASHOBORA KUMUREKA AGASANGA UNDI GUSA YABA YARAHEMUSTE PE
  • Jojo6 years ago
    Umva Nshuti mbanje kugusuhuza kandi wihangane kubyakubayeho byose!!!Rero niba aruko bimeze egera murumuna wawe muganire wihanganire ibyo azakubwira byose kuko bizagishengura umutima ndabizi niwumva koko bafite gahunda yo kubana uzabyakire kuko aho kukubabaza mwarabanye byaba byiza umuretse igihe kizagera ubone umusore ugukunda.ndabizi biza kubabaza ark inama nakugira numara kumenya ukuri kwabyo uzatuze ukorane umwete wiyiteho use neza knd ukimeze ugire imico myiza yakuranganga nkuko wabivuze nyuma uzabona uwawe ugukwiriye kandi ibinu mujya mukora ngo nukugirango umusore agukunde mukaryamana nabo sibyiza nagato knd humura niba uwo musore ariwe wakwisabiye ko mukumdana ark akagusiga nikikwereka ko nubundi atari uwawe tuza uzabona undi
  • ndumiwe6 years ago
    mwaramutse ndumva ari agahinda gakomeye gusa njuewe iyo caisse sirangeraho ariko ngiye kwambara urukweto rwawe ndwambare ndebeko byavamo icya 1 bibiliya iravugango _*Uwizera umwana w'umuntu avumwe*_ 2 ijambo wabwiwe nabantu barenga 3 suko bakwanga cg bari banze urukundo rwawe oya ahubwo itoze kwakira icyo udashobora guhindura. 3 uwo muchr wawe hari indi mpamvu afite yo gukundana na murumuna we nta rukundo amufitiye yewe ndetse nawe nta rukundo agufitiye akeneyeko umuryango wanyu usenyuka bivuye kujambo amafuti urukundo. 4 naho ababyeyi ni ababyeyi impuhwe zabo zihora hafi reka umusore agende ubwo siwe Imana yakugeneye uwawe arahari njyewe niyo nama mumva nakugira
  • Kibwa26 years ago
    Ubwo wishyizemo amakode menshiii wanga gufungukira umuhungu arahashirira, mugihe murumuna wawe we yahiseko amworohereze agwamo! Ibyo bibaho!!
  • Agnes UWERA6 years ago
    Yaramukunze nyine, nonese ikindi ushaka niki? Bivemo, ubifurize ihirwe. Niba kandi wabasha kumvisha murumuna wawe ko uwo musore atari honest, bikore vuba na bwangu, mwese mumutere indobo....
  • Prince M6 years ago
    Komera kandi wihangane gusa ugende umenye ukuri kwabyo. Nusanga uko wabikekaga ariko bimeze ubyakire ubababarire kuko uwo ntabwo ariwe imana yariyarakugeneye.
  • 6 years ago
    uzarebe nezako babirangije koko nusanga yaramuteye inda uzarekane n'injyejyera kbsa.pole gusa
  • emmy6 years ago
    Nusanga aribyo rwose ntuzirirwe uhatiriza uzabareke bakomeze bikundanire ubwo nyine uwo siwe waruwawe uzategereze uwawe uzamubona kandi azagushimisha kuruta uwo
  • PearlG6 years ago
    Nta kosa wakoze kumwereka murumuna wawe ahubwo murumuna wawe na cheri wawe ndababona nk'abahemu cyane cyane murumuna wawe..gusa nta nduru ivugira ubusa ku musozi! murumuna wawe ati ndetse dushobora kukubwira iby'ubukwe bwacu tipe na we akabihakana..njye numva wajya gusura murumuna wawe utabimubwiye kuko asho no kugukwepa niba koko atwite cg se niyo yaba adatwite akagukwepa kubera wenda atagishaka ko muganira gusa uzabe uniteguye ko usho kugerayo ntanakuvugishe kuko umukobwa wakunze ni nk'amatwi arimo urupfu, ntiyumva. Ube uretse kubibwira mama wawe paka umenye ukuri. ndimo ndimajina baramutse bashakanye uburyo mwaba mubanye byaba ari hatari uwo mutipe azaba dakunzwe mu muryango kuko yaguciye inyuma mbese afite ibibazo pe. Meanwhile ba wisuganya witegure ikintu icyo aricyo cyose kdi usabe Imana ikomeze umutima wawe,.
  • Kevin6 years ago
    Umusore ashobora kuba yaragukundaga ariko, ariko yabona murumuna wawe akabona akurusha gutanga care no kumwitaho. Ibyo aribyo byose buriya haricyo yamubonanye wowe atakubonyeho. Gusa usnze aribyo bakundana warekera kuko aho gushwana numuvandimwe mupfa umugabo wabireka ugategereza uwawe kandi ukuga guha care umusore ugukunda. Ukuha icyo ashaka, ukamwiha wese, ukamwimariramo, ukamushimisha kuko iyo umwihaye umubiri numutima nawe akwiha burundi kandi ibyo ntibyoroha kubihindura. Naho abasore baracyahari humura aho kugirango wangane numuvandimwe wawe sha.
  • Love6 years ago
    Ntuzahatirize. Nanjye mfite umucherie yujuje byose ariko romance ye ibarirwa ku mashyi. Umukobwa wese duhuye uzi kwita kubagabo arankurura pe. Ntabyo namubwiye ariko nzamukatira vuba aha. Nawe rero ushobora gusanga wirirwa muri za mfite akazi keza, amanota meza, ....buri wese ibyo yabigeraho. Isuzume. Murakoze
  • 6 years ago
    NIBA UTABESHYA UZE TUBYUMVE KIMWE MY NUMBER IS 0722029630
  • hhhh6 years ago
    jye inama nakugira hamagara murumuna wawe na cheri wawe ubicaze bose murikumwe bakubwize ukuri uve muguhirahiro bose muri kumwe hanyu ubone gufata umwanzuro nusanga bara kundanye koko uzabareke imana izaguha ugukwiriye kuko ari uwo muhungu nta mugabo umurimo ndetse na murumuna wawe nuko ntabuvandimwe bwe
  • Bob6 years ago
    Yewe murumuna wawe ntakigenda usibyeko n'umucheri wawe atari serious, ndi wowe nabareka rwose gusa ubwo bukwe bubaye sinabutaha pee! inama nakugira bihorere gusa murumuna wawe ntibizamugwa amahoro kuko uwo muhungu nabwo ari serous nawe azamuta ahubwo yitonde rwose naho ubundi nacyo afite.





Inyarwanda BACKGROUND