Marchal Ujeku ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba mu njyana ya kinyafurika, by'umwihariko we akaririmba mu rurimi rukunzwe gukoreshwa ku kirwa cya Nkombo ari naho akomoka. Kubera iyi njyana umuntu yakwita iya gakondo yatumye anatoranywa mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira Fespad izabera mu Karere ka Rusizi.
Marchal wamenyekanye mu ndirimbo nka Bombole Bombole, Musisemisemi n’Akabari. Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 26 Nyakanga 2016 nibwo yasubiye ku ivuko ahazwi nko ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi.
Aganira na Inyarwanda.com Marchal yavuze ko gusura iwabo byari muri gahunda yo gutegura ababyinnyi na cyane ko basobanukiwe neza gukoresha ibikoresho bya gakondo akoresha mu njyana ye. Yavuze kandi ko ari mu rwego rwo kwitegura Festival azaririmbamo i Kigali ndetse na Fespad izabera i Rusizi. Yagize ati:
"Ubu naringiye iwacu kugira ngo mbashe gutegura ababyinnyi banjye kuko niho baba kandi nibo bazi gukoresha ibikoresho bya gakondo nkoresha mu njyana yanjye nkora. Rero mu rwego rwo kwitegura kuzaririmba muri Festival izabera i Kigali ku italiki ya 30 niya 31 z’uku kwezi ndetse no muri Fespad i Rusizi ibi ni byo ahanini byatumye nongera kugaruka ku ivuko.”
Marchal Ujeku wambaye ishati y'umweru
Marchal n'umuhanzi Nduwimana Jean Paul nawe wambaye umweru
Itorero Rizafasha Umuhanzi Marchal muri Festival na Fespad
Uyu muhanzi ni umwe mu batoranyijwe bazaririmba mu njyana gakondo mu maserukira muco arimo gutegurwa agiye kubera hano mu Rwanda ariyo Festival na Fespad.
Reba hano amashusho y'indirimbo Bombole bombole ya Marchal
TANGA IGITECYEREZO