Umuhanzikazi Uwimana Aisha uzwi nka Ciney witegura kwibaruka imfura ye, aratangaza ko mu buzima bwe bwo kurwubakana n’umukunzi we yaruhijwe no gutekereza icyo guteka abwira umukozi we wo mu rugo. Biratangaje.
Mu busanzwe gutekereza icyo guteka bitewe n’icyo ushaka kurya mu gihe runaka ntibikunze kugora nyir’ukubikora. Nyamara Uwimana Aisha uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Ciney we avuga ko byamugoye akimara gushakana n’umugabo we Tumusiime Ronald bamaze amezi menshi babana nk’umugore n’umugabo. Ese impamvu yaba ari iyihe?
Ciney aganira na Isango Tv mu kiganiro Sunday night, yatangaje ko kuba yari asanzwe adakunda kurya, arya ari uko ashonje kandi akarya ibyo atabanje gutekerezaho cyane yagowe cyane no gutekereza ku cyo guteka cya buri munsi kuko byari bishya kandi bimugoye. Ciney yagize ati:
Nari nsanzwe ndya ari uko ambwiye (umugabo we) ati rya cyangwa nkarya ari uko nshonje, ariko uribaza buri munsi nagombaga kubwira umukozi icyo ateka kandi atari icyanjye gusa ari nacyo umugabo wanjye agomba kuryaho, uribaza umuntu utarakundaga kurya byari bigoye gutekereza ku cyo kubwira umukozi ambajije ngo nteke iki.
Ciney wavukiye mu gihugu cya Gabon azwiho gukunda gusetsa abo baba bari kumwe
Ciney utifuje gutangaza igihe azibarukira, yemeje ko uyu mwaka wa 2018 utazarangira ateretse abanyarwanda imfura ye. Ciney yamenyekanye nk’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, gusa muri iki cyumweru gishize yashyize hanze indirimbo nshya yise Mr Lover itari muri iyi njyana amenyerewemo. Ciney ni umunyamakurukazi kuri radio K FM. Yashakanye na Tumusiime Ronald byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana n’abantu taliki ya 2 Nyakanga 2017.
Ciney aramutsa umutware we Tumusiime Ronald
TANGA IGITECYEREZO