RFL
Kigali

Nkimara gushaka naruhijwe no kubwira umukozi icyo ateka kurusha ibindi byose-Ciney

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:11/06/2018 14:36
1


Umuhanzikazi Uwimana Aisha uzwi nka Ciney witegura kwibaruka imfura ye, aratangaza ko mu buzima bwe bwo kurwubakana n’umukunzi we yaruhijwe no gutekereza icyo guteka abwira umukozi we wo mu rugo. Biratangaje.



Mu busanzwe gutekereza icyo guteka bitewe n’icyo ushaka kurya mu gihe runaka ntibikunze kugora nyir’ukubikora. Nyamara Uwimana Aisha uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Ciney we avuga ko byamugoye akimara gushakana n’umugabo we Tumusiime Ronald bamaze amezi menshi babana nk’umugore n’umugabo. Ese impamvu yaba ari iyihe?

Ciney aganira na Isango Tv mu kiganiro Sunday night, yatangaje ko kuba yari asanzwe adakunda kurya, arya ari uko ashonje kandi akarya ibyo atabanje gutekerezaho cyane yagowe cyane no gutekereza ku cyo guteka cya buri munsi kuko byari bishya kandi bimugoye. Ciney yagize ati:

Nari nsanzwe ndya ari uko ambwiye (umugabo we) ati rya cyangwa nkarya ari uko nshonje, ariko uribaza buri munsi nagombaga kubwira umukozi icyo ateka kandi atari icyanjye gusa ari nacyo umugabo wanjye agomba kuryaho, uribaza umuntu utarakundaga kurya byari bigoye gutekereza ku cyo kubwira umukozi ambajije ngo nteke iki.

ciney

Ciney wavukiye mu gihugu cya Gabon azwiho gukunda gusetsa abo baba bari kumwe 

Ciney utifuje gutangaza igihe azibarukira, yemeje ko uyu mwaka wa 2018 utazarangira ateretse abanyarwanda imfura ye. Ciney yamenyekanye nk’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop, gusa muri iki cyumweru gishize yashyize hanze indirimbo nshya yise Mr Lover itari muri iyi njyana amenyerewemo. Ciney ni umunyamakurukazi kuri radio K FM. Yashakanye na Tumusiime Ronald byemewe n’amategeko n’imbere y’Imana n’abantu taliki ya 2 Nyakanga 2017.

ciney

Ciney aramutsa umutware we Tumusiime Ronald






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrsomeone5 years ago
    Ukomeze kugira urugo ruhire ubuziraherezo





Inyarwanda BACKGROUND