RFL
Kigali

"Njye nkina filime sinkina Comedy" Njuga yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye n'abahanzi babiri-YUMVE

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:12/12/2017 15:47
1


Umukinnyi wa sinema nyarwanda Leo Ngabo umenyerewe ku izina rya Njuga ndetse na Kadogo muri filime Seburokoko, ni umwe mu bakinnyi ba sinema bafite impano zitandukanye kuko ntabwo impano afite ari iyo gukina filime gusa.



Kuri ubu Njuga yasohoye indirimbo nshya 'Uzagaruke' yakoranye na Sean Brizz na Holly Beat. Ubusanzwe Njuga yubaha cyane inama za mama we umubyara. Yemeza ko nk’uko Amag The Black yabiririmbye Miss w’isi kuri we ari Maman we. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa INYARWANDA yavuze ko umwuga wo gukina filime hari byinshi umaze kumugezaho. Yagize ati:

Umwuga wo gukina filime umaze kungeza ahantu kure hakomeye, umaze gutuma abantu benshi bamenya…Uyu mwuga ni mwiza pe! Wampaye inshuti nyinshi zitandukanye ndetse no mu bushobozi hari byinshi bitandukanye maze kwiga no kwigezaho…Njye nkina filime sinkina Comedy. Umuntu aseka bitewe n’ibimushimishije kuko njye nkina Role yanjye nk’umukinnyi wa cinema kandi ndabikunda.

Njuga

Ngabo Leon yemeza ko ari umukinnyi wa filime

Abanyarwanda bamwe barabizi cyane, hari n’abandi batabizi ko Ngabo Leon nawe uretse gukina filime ahubwo ari n’umuhanzi kuko kuri ubu amaze kugira indirimbo 6 ndetse akanavuga ko indirimbo akora atari iza Comedy. Mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati:

Ninjiye mu ruhando rwa muzika kuva na kera kandi indirimbo nkora ntago ari iza Comedy. Nkora indirimbo z’isi, zimeze nk’iza ba Bruce Melody, Aime Bluestone, ba Tecno na ba Davido wumva. Nkunda ibijyanye no kuririmba kandi ngomba kugaburira abakunzi banjye nkabaha byinshi byiza. Abakunzi banjye nibamfashe nanjye nzagere kure nge nurira indege nge gutaramira abantu batandukanye…Abakunzi banjye ndabasabye bamfashe bangire inama, bankosore ahari ikosa kugira ngo nkore ibyiza kurushaho.

Kanda Hano wumve indirimbo Uzagaruke ya Njuga  

N’ubwo ari umwe mu basore bamaze kwamamara mu mwuga wa sinema nyarwanda ariko atandukanye na benshi babonako ibyamamare bikoresha ibiyobyabwenge. Yageneye inama urubyiruko by’umwihariko urwishora mu biyobyabwenge. “Ubundi rero ibiyobyabwenge haaa ni danger! Ibiyobyabwenge ubundi ni bibi cyane…Kwishora mu bintu bidashoboka wumva ko byakwangiriza ubwonko ntabwo biba ari fresh cyane pe! Mubyirinde mu buryo bwose kuko si byiza na gato…”

Njuga

Njuga yashyize hanze indirimbo ye nshya, 'Uzagaruke' yakoranye na Sean Brizz na Holly Beat






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    hahahahahahahahha comedy nayo ni film ariko





Inyarwanda BACKGROUND