RFL
Kigali

Ibihangano byanjye nta muntu natumye ngo abinyishyurize nta n'uwo nifuza ko abyishyuza-AMA G THE BLACK

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/04/2018 10:09
4


Muri iyi minsi mu Rwanda harumvikana inkubiri y'abifuza kwishyuriza abahanzi ibihangano ndetse bagatangaza ko ari ukubashakira uburyo ibihangano byabo byabyazwa umusaruro, ibi ariko abahanzi ntirabyakira cyane ko batemeranya n'aba bahora bavuga ko bagiye kubishyuriza cyane ko nta nyungu kenshi bagiye banibonamo.



Umwe muri aba bahanzi wamaze gutangaza ko ibihangano bye atifuza ko hari umuntu wazabimwishyuriza ari nayo mpamvu avuga ko nta n'uwo yahaye uburenganzira, ni Ama G The Black. Uyu muraperi aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

Njye birambabaza n'iyo umuntu avuga ngo agiye kunshakira uko ibihangano byanjye byanyinjiriza amafaranga hari benshi babivuze ntigeze mbona icyo bimarira ababivuga se ubundi ni abahanzi? Ni abahanga mu muziki? Njye naririye ndimara nkora ibikorwa byanjye ntibazi aho nakuraga ubushobozi bwo gukora ibyo nakoze rero ntawe nifuza ko anyishyuriza kuko nanjye ntawe nabisabye.

AMAG THE BLACK

Ama G The Black

Ama G The Black avuga ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri inkubiri yo kumwishyuriza ibihangano imugeraho ariko ikamusiga uko yamusanze ntacyo yinjije kandi bihungabanya abakunzi ba muzika ye. Uyu muraperi yabwiye Inyarwanda.com ko atazarekera aho gukora kandi abo akorera ari abafana be atari abo bishyuza ibihangano ndetse iyi ikaba impamvu nyamukuru we asanga nta muntu ukwiye kwishyuza ibihangano bye kereka gusa uzaba yamwegereye akamusaba uburenganzira ndetse byaba byiza akanabigura.

Ubusanzwe we Ama G ntiyumva ukuntu umuntu udafite n’urumiya yashoye ku bihangano afata iya mbere akajya kubyishyuza nyamara ababishoyemo amamiliyoni biyicariye. Ama G The Black ngo ntiyumva impuhwe abantu bamugirira kugeza ubwo afata miliyoni akayishora mu ndirimbo maze umuntu utaragize n’ijana ashyiraho akumva ko we agomba kugirira impuhwe iyo miliyoni maze akiyemeza kujya kumwishyuriza ibyo we yise urujijo kuri we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jacopl5 years ago
    nibisambo babafunge kbsa
  • Nery tuff5 years ago
    Kbs ajye ababwiza ukuri kuko nabshaka kunguka mubyo batavunikiye cyane KO ama.g atabuze imisoro ngo nuko atishyuza ibihangano bye,batureke kbs m bro keep in moving
  • 5 years ago
    kbx
  • Tuyishimire francois5 years ago
    nabakuzeho2





Inyarwanda BACKGROUND