Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, benshi bibwiraga ko mu bukwe bwa Safi aba basore babana nawe mu itsinda bazaba babukereye ariko siko byagenze kuko Nizzo atagaragaye muri ubu bukwe, kuri ubu yamaze kwemeza ko atigeze atumirwa.
Mu mashusho yakoresheje asobanura byinshi ku byo abantu bibazaga kuri uku kutaboneka kwe mu bukwe bwa Safi, Nizzo yavuze ko ubu bukwe atabutashye bitewe n’uko atatumiwe ndetse anavuga ko atari kujya kuba umuvumbyi mu bukwe atatumiwemo.
Nizzo yishongoye kuri Safi amubwira ko umugore we atari 'goût' ye
Si ibi gusa kuko Nizzo yasubije abahwihwisaga ko ari we wamenyanye na Niyonizera Judithe mbere ya Safi. Aya makuru yavugaga ko uyu mugore wa Safi yabanje kumenyana na Nizzo ngo akifuza ko bakundana ariko Nizzo akamunanira. Amaze kunanirwa Nizzo ngo Judith ni bwo yamenyanye na Safi, gusa ibi byose Nizzo yabihakaniye kure cyane, mu bitwenge yishongora kuri Safi avuga ko uyu mugore atari no mu bakobwa ashobora gukunda. Nshimiyimana Muhammad uzwi cyane nka Nizzo yagize ati:
Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho gatoya imaze iminsi isakuza hanze ahangaha, mbashe no gusubiza abanyamakuru cyangwa se n’abafana muri rusange babitekerezagaho, iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo, kubera yuko ndakeka ntari umuvumbyi ubwo namwe muri bakuru murumva aho muri.Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva ngo umugore we (Judith) ngo harimo ikintu cyari hagati yanjye nawe, ntabwo rwose wapi muri macye si na goût zanjye Ka Boss (si umukobwa njye Ka Boss nakundana nawe).
Nizzo ngo yanze gutaha ubwo atatumiwemo
Ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith bwaje butunguranye ndetse abantu mbarwa b'inshuti za Safi ni bo batumiwe, kwinjira kwari ukwerekana ubutumire. Humble Jizzo ni umwe mu bagabo bari bamugaragiye, ni mu gihe ubu bukwe bwabaye Nizzo yisangirira n'inshuti.
Irebere Nizzo asobanura ibyo kudatumirwa na Safi:
TANGA IGITECYEREZO