RFL
Kigali

Nizzo yemeje ko atatumiwe mu bukwe bwa Safi anamwishongoraho annyega umugore we-VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/10/2017 16:04
27


Itsinda rya Urban Boys rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo, benshi bibwiraga ko mu bukwe bwa Safi aba basore babana nawe mu itsinda bazaba babukereye ariko siko byagenze kuko Nizzo atagaragaye muri ubu bukwe, kuri ubu yamaze kwemeza ko atigeze atumirwa.



Mu mashusho yakoresheje asobanura byinshi ku byo abantu bibazaga kuri uku kutaboneka kwe mu bukwe bwa Safi, Nizzo yavuze ko ubu bukwe atabutashye bitewe n’uko atatumiwe ndetse anavuga ko atari kujya kuba umuvumbyi mu bukwe atatumiwemo.

Nizzo yishongoye kuri Safi amubwira ko umugore we atari 'goût' ye

Si ibi gusa kuko Nizzo yasubije abahwihwisaga ko ari we wamenyanye na Niyonizera Judithe mbere ya Safi. Aya makuru yavugaga ko uyu mugore wa Safi yabanje kumenyana na Nizzo ngo akifuza ko bakundana ariko Nizzo akamunanira. Amaze kunanirwa Nizzo ngo Judith ni bwo yamenyanye na Safi, gusa ibi byose Nizzo yabihakaniye kure cyane, mu bitwenge yishongora kuri Safi avuga ko uyu mugore atari no mu bakobwa ashobora gukunda. Nshimiyimana Muhammad uzwi cyane nka Nizzo yagize ati: 

Ndabasuhuje mwese, hari inkuru imwe nshaka kuvugaho gatoya imaze iminsi isakuza hanze ahangaha, mbashe no gusubiza abanyamakuru cyangwa se n’abafana muri rusange babitekerezagaho, iby’ubukwe bwa Safi ntabwo njyewe natumiwe kandi kuba ntaratumiwe ni uburenganzira bwabo kandi nanjye ni uburenganzira bwanjye bwo kutajyayo, kubera yuko ndakeka ntari umuvumbyi ubwo namwe muri bakuru murumva aho muri.Ibindi nshaka kuvugaho ndi kumva ngo umugore we (Judith) ngo harimo ikintu cyari hagati yanjye nawe, ntabwo rwose wapi muri macye si na goût zanjye Ka Boss (si umukobwa njye Ka Boss nakundana nawe).

NIZZO URBAN BOYZ

Nizzo ngo yanze gutaha ubwo atatumiwemo

Ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith bwaje butunguranye ndetse abantu mbarwa b'inshuti za Safi ni bo batumiwe, kwinjira kwari ukwerekana ubutumire. Humble Jizzo ni umwe mu bagabo bari bamugaragiye, ni mu gihe ubu bukwe bwabaye Nizzo yisangirira n'inshuti.

Irebere Nizzo asobanura ibyo kudatumirwa na Safi:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mpora mbivuga ko Nizo arumwana mumutwe nubundi arifata akavuga amagambo nkariya kuri boss we umumenyera umugati wa kigali reka safi ahagarike kuririmba ngurebe arabibwa
  • niyigena agahozo Gisele 6 years ago
    Yewe murisenye biraheze. Gusa ndakugaya ko wavuze ngo umugore wa Safi ntabwo ari gout zawe. Wari kugaruka rizatumuka aho kuko msg yawe yari yatambutse. Ariko se Safi yarakeneye kugutumira uri murumuna we!
  • Joshua6 years ago
    Haaaa ariko ntiwirarira wa muhungu we! Nimbe na Safi ararongoye ku mugaragaro wowe sinzi ko uzanamwigondera kabisa. Urafatafata ku buryo ntazi ko bizanakorohera. naho niba warihaye kugirana ibibazo n'umugore we akweretse nyine ko kubaka atari ugukina
  • ukuri6 years ago
    ariko Nizzo nawe ntugakabye koko umuntu muri muri groupe imwe warutegereje ko azana invitation ngo uzamutahire ubukwe no no ,ni nkaho bwari ubwanyu mwese nga groupe keretse niba ahubwo SAFI ubwe yarakubwiye ngo ntuzamugereremubukwe naho ubundi ufite amakosa, kubyo kuba utakundana na Judith ni uburenganzira bwawe kuko abantu ntibagira gout zimwe ikindi kubyerekeranye nubwiza namabara biterwa nureba niyompamvu buriya SAFI abona JUDITH Adasanzwe mbese ari ihogoza
  • Alice6 years ago
    Ubwo se uvuze iki? ishyari gusa!!!! shaka uwawe cga ujye muri studio utwihere indirimbo ubundi uvane amatiku aho. Nizo we ibyo si ibintu ukwiye kuvuga mu itangazamakuru rwose k'umuntu w'umuvandimwe wawe muririmbana muri groupe imwe, biramabaje ni ukuntu nari umufana wawe!!!!
  • samysky6 years ago
    A cunt is always a cunt,....i really hate this clown
  • katty6 years ago
    Ahreeeeee uyunawe ntakiyemere aruwuhese ngosi gout yiwe ubuse abo azengurukamo niki barusha judith nibe na SAFI avuye mukavuyo uyusewe azazunguruka mubitsina byabakobwa kugeza ryari SAFI &JUDITH Nyagasani abakomereze urukundo mushikame ntimuzihe amenyo yabasetsi ubundi muzabyare mwororoke we love u ntimwite kumagambo mwiyubakire umuryango
  • 6 years ago
    Gout yawe nibiraya nizzo humura
  • totti6 years ago
    stop stunting boy coz you ain't no body to say safi's wife isn't yo type!! Respect his wife and try to act like a big man.. but why do you people called stars like to document all your life in media?? do you think this video will prove people that you are such a smart person? i don't want to go deep but i know that you guys have shared the good moments as well as sad moments and thats why you should try to respect each other no matter what!
  • Bebeto6 years ago
    Ariko abantu bariyemera ye. Ngaho zana izo goût zawe se wowe. Uretse ko ritari nitegeko ngo agutumire ndumva ntanikosa yakoze pe. Nawe ntuzamutumire gusa gabanya ubwirasi nawe nturi mwiza cg se byibuze ngo ube Umutagatifu. Ibyo mbifata nko gushakira Hit aho zitari. Safi yahisemo neza wimugayira ugushaka kwe. Ashaka umugore wubaka ntashaka uwumutako nibirori. Courage Safi. Ibivugwa byose byime amatwi ahisigaye wite kumuryango wawe. Nkwifurije hungu na kobwa. Maze ureke Nizzo uzatuzanira Bikiramaliya doreko ariwe Mukobwa wahebuje abandi bose. Nukuri hari igihe umuntu avuga ikintu ukumva umwanze hejuru yururimi rwe. Nkubwo se iryo niryo terambere ukeneye. Singuciriye iteka ariko wowe (Nizzo) ndakurebye uranshisha pe.
  • Lulu6 years ago
    Ariko Mana we! ntago wari ukwiye kwishongora kuriya ku muntu mwari nk'abavandimwe. urakabije rwose. hakwiye kwibazwa ahubwo impamvu yatumye udatumirwa !
  • Safi Manaseh6 years ago
    Ahhh kd mbona Nizzo aribwa! Nnese arishongora kuri mungenzi we niba ataratumiwe nnaho yahera amusebereza umugore? NGO nari mubakobwa yatereta? Ahhh gsa yibangiwe ko Safi ari mutima Wa urban boys Safi angiye nabo baba( KB) Kigali boys cg Humble & Safi bakirukanye wareba kwatazima burundu cyane ko nanikintu ryose amaze muri urban boys kko aririmba ibyo Safi amuhimbiy amakuru turayafte rero Nizzo tuza dore woe wingize agapfubuz Pendo baramugutwaye Sacha naw nuko Yvette arangiy nnese ubwo nkaw urahwihwisa uduki? Inama nakungira tuza ugabanye utuganbo kko safi ahari Zanzibar amakuru arayafte yutugambo uriguhwihwisa me it an has a Nakuru kko safi yabaye undi muntu ushobora kumusembura akabigumuraho cg we na hamble G bakakwigumuraho bakakureka ugahta uzima Burundu
  • 6 years ago
    SafiManasseh
  • 6 years ago
    Safimanasse@mail
  • kantengwa agnes6 years ago
    uwo mugore mwese mupfa mumubaze umuzungu warumugabo we aho yamusize.uwo mukobwa ndamuzi nuwigitarama
  • Byumvuhore6 years ago
    Hhhhhh ariko abastar binaha murasetsa ubuse nkuyu ngo Nizzo utarakandagiye no mwishuri yihenura gute kuri Safi Baca umugani mucyinyarwanda ngo ungunguru irimo ubusa niyo ibongoteranya
  • Humble 6 years ago
    Ariko Nizzo ajyira amatiku uraho wiyemera Safi ariwe watumye umenyekana utazi no kuririmba none utangiye kwiyemera nta nishuri ujyira apuu
  • Mimi6 years ago
    Sha najye ndi Safi sinanagutumira rwose wowe wagombaga kuza kuko Safi ninkumuvandimwe wawe ntukirye kbs
  • Gerald6 years ago
    Yayaya aka gahungu sinarinziko ari akabwa bigeze aha.
  • Ngungutse6 years ago
    Urban Boys murayisenye ubwanyu





Inyarwanda BACKGROUND