RFL
Kigali

Nizzo uri i Dubai yaciye amarenga ko yaba ari kuruhukana n’inkumi y’umuzungukazi–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/03/2018 9:33
7


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Nizzo Kaboss umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ari i Dubai aho yatangarije Inyarwanda.com ko yagiye kuruhukira ndetse no gutembera, aha akaba yarahakanye ko yaba yaragiye guhura n’umukunzi we usanzwe wibera i Burayi.



Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize Nizzo yagize ati”Njye nagiye Dubai gutembera no kuruhuka ntabwo nagiye kureba umugore, oya rwose nibaza ko ntacyo byantwara ariwe nagiye kureba nkabibemerera ariko siko bimeze. Nari nagiye gutembera ndetse no kuruhukaho gake.” Icyakora nanone abakurikiranira hafi Nizzo Kaboss babonye amashusho we ubwe yishyiriye hanze ari mu kabyiniro aha bikaba byagaragaraga ko ari kumwe n’inkumi y’umuzungukazi bari basohokanye.

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye i Dubai ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aho ateganya kugaruka mu minsi iri imbere cyane ko ateganya kuzagera mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2018 aho atangaza ko nagaruka azaza aje gufatanya na Humble Jizzo nawe byitezwe ko azaba avuye muri Amerika bakongera gukora mu nganzo bagashimisha abakunzi ba muzika yabo.

nizzonizzoAha ni mu kabyiniro k'i Dubai Nizzo Kaboss ari kumwe n'uyu muzungukazi

Urban Boys mu minsi ishize bakoze indirimbo yabo ya mbere ari babiri iyo bise ‘Mpfumbata’ bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo yabo nshya izakurikirwa n’izindi zinyuranye aba bahanzi bakoze mbere y'uko Humble Jizzo yerekeza muri Amerika aho yari yagiye guherekeza umukunzi we kwibaruka imfura yabo ndetse kuri ubu bakaba baramaze kwibaruka umwana w’umukobwa.

NIZZO ARI MU KABYINIRO I DUBAI N'UMUZNGUKAZI 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chaz6 years ago
    Ariko ntagitangaje kirimo Dubai habindaya nyinshi zisiyose
  • Bugingo6 years ago
    Bazajya bavugana uruhe rurimi ubwo? Amarenga?
  • kalius fred6 years ago
    HahahaH, bari kuruhukana baganira mu marenga ariko? cg uwo muzungukazi azi ikinyarwanda kuko uyu musore nta rundi rurimi yumva uretse kwiyemera ngo "ngewe kabosi uriya si gout uyanjye"
  • bad rama umukozi wa safi 6 years ago
    Nyita ka boss Big Nizzo musza bakureke wirire ayawe kuku ntiwayakuye mubagore nka wamusore mwabanaga muri grp
  • Emmy6 years ago
    Ikinigisebo kabisandiwowe (kabos) nahitaniyandikisha muri gardien.Ntugiripfunwe.
  • inkoramutima ya safi madiba 6 years ago
    Big Nizzo KBS urarenze ndemeye reka abo ba fana Madiba yishura kugira bamufane bareke bavuge ibyo bashka gusa woe urarenze ama franga urimo kurya warayakoreye nabwo umeze nka madiba bakoye arko barandahiye ngo madiba ngo yarongowe numukobwa wambere mwiza muri Kigali??? hhh satani imaze abantu uwampa ako ka audio namugurira kbs
  • Johnny Drille6 years ago
    nizzo turakwemera rata ryayawe ntawuguhagaze hejuru





Inyarwanda BACKGROUND