Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y'uko Nizzo Kaboss umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ari i Dubai aho yatangarije Inyarwanda.com ko yagiye kuruhukira ndetse no gutembera, aha akaba yarahakanye ko yaba yaragiye guhura n’umukunzi we usanzwe wibera i Burayi.
Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com mu minsi ishize Nizzo yagize ati”Njye nagiye Dubai gutembera no kuruhuka ntabwo nagiye kureba umugore, oya rwose nibaza ko ntacyo byantwara ariwe nagiye kureba nkabibemerera ariko siko bimeze. Nari nagiye gutembera ndetse no kuruhukaho gake.” Icyakora nanone abakurikiranira hafi Nizzo Kaboss babonye amashusho we ubwe yishyiriye hanze ari mu kabyiniro aha bikaba byagaragaraga ko ari kumwe n’inkumi y’umuzungukazi bari basohokanye.
Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yagiye i Dubai ku wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 aho ateganya kugaruka mu minsi iri imbere cyane ko ateganya kuzagera mu Rwanda mu ntangiriro za Werurwe 2018 aho atangaza ko nagaruka azaza aje gufatanya na Humble Jizzo nawe byitezwe ko azaba avuye muri Amerika bakongera gukora mu nganzo bagashimisha abakunzi ba muzika yabo.
Aha ni mu kabyiniro k'i Dubai Nizzo Kaboss ari kumwe n'uyu muzungukazi
Urban Boys mu minsi ishize bakoze indirimbo yabo ya mbere ari babiri iyo bise ‘Mpfumbata’ bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo yabo nshya izakurikirwa n’izindi zinyuranye aba bahanzi bakoze mbere y'uko Humble Jizzo yerekeza muri Amerika aho yari yagiye guherekeza umukunzi we kwibaruka imfura yabo ndetse kuri ubu bakaba baramaze kwibaruka umwana w’umukobwa.
TANGA IGITECYEREZO