RFL
Kigali

Nizzo na Platini bakinnye mu Intare Fc, Katibito wabatoje yaduhishuriye ko Platini yanahamagawe mu majonjora y'ikipe y'igihugu-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/10/2018 12:58
0


Nizzo Kaboss wo mu itsinda Urban Boys na Platini Nemeye wo muri Dream Boys ni abasore bahuriye ku kuba bose barakuriye mu ntara y'Amajyepfo by'umwihariko mu karere ka Huye. Aba bahanzi twaje kumenya ko ari bamwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y'umupira w'amaguru ya Intare Fc ibarizwa mu karere ka Huye.



Ibi byahamijwe n'uwahoze ari umutoza wabo Captain Byabuze Katibito kuri ubu akaba ari umuyobozi wa Intare Fc yabaye ikipe y'abato ya APR FC. Uyu mugabo uhamya ko yakinaga umupira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yadutangarije ko yahagaritse kuhakinira ubwo yari yinjiye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Nyuma yaje gukomereza gukina mu ikipe ya Intare yabaga mu karere ka Huye.

KATIBITO

Captain Katibito Byabuze watoje Nizzo Kaboss na Platini Nemeye mu ikipe ya Intare Fc

Nyuma y'igihe ayikinamo Captain Katibito Byabuze yaje kuza mu batangije gahunda nshya y'iyi kipe batangira gushyiramo abana bakiri bato mu rwego rwo guca umuco wo kugura abanyamahanga bo kubakinira nyamara n'ikipe ntigire ibyo ikora birenze. Muri aba bana b'abanyarwanda bashakishwagamo abanyempano bo gukina mu Intare Fc hajemo Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys ndetse na Platini bo mu itsinda rya Dream Boys.

KATIBITO

Captain Katibito Byabuze imbere y'abana yigisha umupira

Mu kiganiro na Captain Katibito Byabuze yadutangarije ko Nizzo yari umwe mu bakinnyi bagaragaza impano aha akaba yari umukinnyi ukina kuri kabiri ku bazi imyanya yo mu kibuga. Ngo yari umukinnyi mwiza ukina neza inyuma ku ruhande rw'iburyo. Usibye Nizzo ariko na Platini wo mu itsinda rya Dream Boys nawe ngo yari umukinnyi mwiza uca kuri karindwi, cyangwa imbere ku ruhande rw'iburyo.

Platini Nemeye wo muri Dream Boys we ngo yari umukinnyi mwiza kuri uyu mwanya aho yakundaga guca agatsinda n'ibitego, ibyatumye atoranywa mu bana batarengeje imyaka 15 bagombaga kujyanwa muri Sweden na Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu 2004-2006. Platini wacaga kuri karindwi agatsinda ibitego yashimwe bikomeye n'uyu muzungu ndetse aza kugera ku rwego rw'igihugu aviramo ahatoranyijwe abandi bana bakajyanwa muri Sweden mu myitozo yari yagenewe abana bato bagaragazaga impano hano mu Rwanda ku gitekerezo cya Roger Palmgren wari umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi washakaga kuzamura abana.

Platini

Platini ngo yari umuhanga mu gutsinda ibitego aturutse ku ruhande rw'iburyo

Nizzo

Nizzo nawe ngo yari umuhanga mu kugarira inyuma ku ruhande rw'iburyo

Captain Katibito Byabuze yadutangarije ko Platini muri aya majonjora yakunzwe cyane n'umuroza Roger Palmgren kubera ko yatsinze ibitego byinshi cyane ko hari umukino yatsinzemo ibitego bitatu undi akaza kuwutsindamo bibiri wenyine. Icyakora ngo n'ubwo aba basore bari abahanga mu kibuga, uwari umutoza wabo ngo yarabibonaga ko batazakina umupira w'amaguru. Aha yabwiye Inyarwanda.com ko yajyaga kubona akabona aba basore bihengetse ku ruhande bari gusubiramo uturirimbo nyamara abandi bari mu myitozo.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CAPTAIN BYABUZE KATIBITO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND