RFL
Kigali

Nizzo wasigiwe Urban Boyz yahishuye ibyo Humble Jizzo yamwongoreye mu munota wose bamaze biherereye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/12/2017 15:47
3


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2017 ni bwo Humble Jizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aherekeje umufasha ugiye kwibaruka imfura yabo. Ibi byumvikana nkaho itsinda rigiye gusigarana na Nizzo mu gihe hafi cy’amezi hafi abiri.



Nizzo Kaboss wari waherekeje mugenzi we Humble Jizzo ku kibuga cy’indege aganira na Inyarwanda.com yabajijwe uko yakiriye kuba agiye gusigarana itsinda mu gihe Humble Jizzo adahari ndetse aha akaba yabajijwe ibyo Humble Jizzo yamwongoreye mu gihe cy’umunota urenga bamaranye biherereye.

nizzoHumble Jizzo asezera kuri Nizzo Kaboss

Aha Nizzo Kaboss yatangaje ko kugenda kwa mugenzi we yabyakiriye neza cyane ko agiye neza asezeye ku bavandimwe kandi abijeje kuzagaruka, aha Nizzo Kaboss yagize ati”Njye kugenda kwe nabyakiriye neza kuba agiye birakenewe kuko ni ibya famille, agiye nk’umugabo nanjye ubu ngiye gusigara ntunganya indi mirimo namwe muzamfasha (Abanyamakuru)…”Nizzo yatangaje ko atigeze aterwa impungenge ubwo Humble Jizzo yamubwiraga ko agiye kugenda cyane ko bizerana kandi yamwijeje ko nubwo agiye azagaruka vuba bagakomeza ibyo bubatse.

Abajijwe ibyo bongoreranaga mu gihe kirenga umunota bamaze bongorerana nyuma yo gusezeranaho Nizzo Kaboss yatangaje ko ntakindi yamubwiraga usibye kurinda neza urugo. Aha yagize ati” ati ni ugusigara ku rugo neza ibyo asize nzabirinde neza nzabihe abanyarwanda neza, aha hakabamo amashusho y’indirimbo mpfumbata n’izindi ndirimbo tuzasohora gusa bitari vuba, …”

humble GHumble Jizzo yihugikanye Nizzo Kaboss amwongorera amabanga atabashije kumenyekana

Tubibutse ko Humble Jizzo yerekeje muri Amerika aho agomba kumara ukwezi n’igice mu rugendo agiyemo rwo gusura umuryango w’umufasha we kimwe no guherekeza umufasha we kwibaruka imfura yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Umva Nizo Ndabemera Kuraje Hambo Nazatinde
  • 6 years ago
    MURI ABAGABO KANDI MUJYIRA SWAGA PHAMULO
  • 6 years ago
    NDABEMERA





Inyarwanda BACKGROUND