RFL
Kigali

Nizzo (Urban Boyz) uri mu buryohe n’umukunzi we yakomoje ku bivugwa ko yamuteye inda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2017 15:00
11


Umulisa Yvette umukunzi wa Nizzo ari mu Rwanda kuva tariki 12 Mutarama 2017, uyu mukobwa waje mu biruhuko kuva yagera i Kigali amafoto ye ya mbere akigera hanze abantu banyuranye bagiye bavuga ko yaba atwite, mu kiganiro na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz yagarutse kuri aya magambo.



Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiraga na Nizzo (Urban Boyz) yatangiye amuhishurira uko yiyumva muri iyi minsi, Nizzo yagize ati” Nawe urabyumva ubu mbayeho mu byishimo ndi kumwe n’umukunzi, yaje mu biruhuko ariko birumvikana ko nanjye nahise nsa nutangiye ibiruhuko kuko ubu ndi kumufasha kuruhuka. Erega kuruhuka kwiza kuri we cyangwa nanjye ni ukongera kubonana dore ko igihe kiba kibaye kinini tutabonana.”

Aha yabajijwe ibijyanye no kuba Yvette yaba atwite, Nizzo aseka agira ati” Nanjye narabyumvise, numvise hari radiyo ibivuga gusa birasekeje none se ko yaje tariki 12 Mutarama 2017 ubu koko inda y’iminsi itatu yaba ikuze gute? Umwana yaribyibuhiye ameze neza yarabyibushye ariko inda yo rwose ntayo.”

nizzoNizzo n'umukunzi we bagiye kumara icyumweru bari mu munyenga w'urukundo nyuma yuko Yvette ari mu Rwada mu kiruhuko

Twibukiranye ko Umulisa Yvette umukunzi wa Nizzo ari mu Rwanda mu kiruhuko cy’amasomo dore ko asanzwe yiga mu gihugu cy’Ubushinwa, kuri ubu akaba ari mu Rwanda aho ari kuruhukira ndetse amakuru Nizzo atigeze agira byinshi ayatangazaho akaba ari uko bari no mu mibare y'uko bakora ubukwe igihe uyu mukobwa azaba yararangije amashuri ye.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Comedy7 years ago
    Uwo mukobwa ntararyamana n'umuntu numwe none ngo aratwite? Muramubeshyera na Nizzo ni uko
  • Sebu fiyerite 7 years ago
    Hahahahha ubukwe se barakopa
  • hiiiihihihi7 years ago
    hhhhaaaaahh abakunzi baragwira
  • B2K7 years ago
    Nizzo kwakwanya umushyiremurugo utabanduhirabandi nkabandi bagenzi bawe Abanyamerica bakamutwara nka Platine ujye wibuka ibyamubayeho
  • Eric7 years ago
    Hahhah none se gutwita bivuze ko ari iyawe.wasanga ari iyundi kandi ntago byamubuza gutwita
  • Hatangimana hassan7 years ago
    Biratagaje kuba waba yaramuteye inda yaba itaragRagarasd
  • Jackson7 years ago
    Nizzo shyira mumaho utamera nka platine wabuze Diane ako Diane uwo yasanze indara ya danger yibera kwitabi no kunzoga bugacya kimironko kwa Theo munsi ya gare kukagali sha Diane nawe uziko afite umuntu platini weee igendere kbsa urarokotse yahuye nindara imubeshya urukundo Hahahaha Diane wee wikuye amata mukanwa Nizzo data Yvette neza kbsa
  • Kaka7 years ago
    #ABASTAR HHHHH
  • dallas7 years ago
    Icyi cyana nicyo kwitera si icyamago kbs
  • ELEX7 years ago
    MBEGA ISUGI ZO MU RWAGASABO
  • marlene7 years ago
    hahhhahha bati isugi ntabusunjyi





Inyarwanda BACKGROUND