RFL
Kigali

NIZEYIMANA(URUNANA) yerekeje bucece muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda ahasiga imfura ye itaruzuza umwaka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:17/12/2014 21:04
8


Umuraperi Sajou wamenyekanye cyane mu Rwanda no mu Burundi, ahanini ku bw’’ikinamico URUNANA aho akina yitwa Nizeyimana, kuri ubu ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuko yamaze kwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Uyu mugabo ubusanzwe witwa Mugabo Serge yahagurutse mu Rwanda mu ibanga rikomeye, ku Cyumweru tariki ya 14/12/2014, aho inyarwanda.com ifite amakuru yizewe yemeza ko yaruhukiye ku mukunzi we bari bamaze igihe bakundana, umunyamerikakazi usanzwe wibera muri iki gihugu ari nawe wamufashije cyane mu by’ingenzi kugirango yerekezeyo.

Sajou

Amakuru agera ku inyarwanda.com yemeza ko Sajou cyangwa se Nizeyimana wanamenyekanye nanone nka Hirwa mu ikinamico MUSEKE WEYA, yagiye adafite gahunda yo kugaruka vuba mu Rwanda kuko agiye gushakishiriza no gukomereza ubuzima bwe muri iki gihugu aho ari kumwe n’uyu mukunzi we.

Mu makuru inyarwanda.com ifitiye gihamya kandi, ni uko uyu muraperi akanaba umukinnyi w’amakinamico asize mu Rwanda umwana utaruzuza umwaka, aho amakuru ahari avuga ko yakoze ibishoboka byose ahisha amakuru yose ajyanye n’uyu mwana.

Zimwe mu nshuti ze za hafi zemeza ko iyo biza kumenyekana cyane iby’uyu mwana we, byashoboraga kubangamira uru rugendo rwe muri Amerika dore ko ngo uyu mukunzi we  asanze atari kubyishimira. Gusa bakemeza ko mu gihe yari acyiri mu Rwanda yakoze ibishoboka byose agerageza kwita kuri uyu mwana we na nyina.

Sajou

Sajou a.k.a NIZEYIMANA ashobora kutagaruka mu Rwanda mu gihe cya vuba

Kugeza ubu bamwe bari kwibaza niba uyu mugabo azakomeza gukina mu ikinamico URUNANA n’izindi nk’uko byari bisanzwe. Ubwo twageragezaga kuvugisha Safi umwanditsi w’ikinamico URUNANA yadutangarije ko nta kabuza bakiri kumwe na NIZEYIMANA wabo bakaba batitaye ku bivugwa ko Mugabo Sergent atakiri kubarizwa mu Rwanda.

Reba ikiganiro yigeze kugirana n'inyarwanda.com mu mwaka wa 2013

Reba amashusho y'indirimbo Overground, Sajou yakoranye na Puff G mu 2011

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • h9 years ago
    hahaha! ngo baracyari kumwe mu runana? uyu mutype uyobora urunana arasetsa kbs
  • anbe mary9 years ago
    mwiriwe! urunana se ruracyaba? ninba ruba ruca kuyihe radio? niba rutakiba niyigendere gushaka ubuzima
  • 9 years ago
    Kurubyiruko rudushizeho rujya Amerca bimezebite?
  • xxx9 years ago
    Yeah urunana ruracyaba ruca kuri bbc gahuzamiryango.
  • Gilbert9 years ago
    ahaaa!!! iyo abahanzi bamaze gukura kumpano bahita bayigemurira abandi kd bakabaye bategereza abakiri hasi bakagira icyo babigiraho mbega birambabaza ngaho nigeragereze amahirwe masa
  • Joo9 years ago
    Mbega mbega Ibyudukina hagihe bihura nubuzima se? ibyo yakinaga narinziko yaba intanga rugero none asize umwana we koko:(
  • Joo9 years ago
    Mbega mbega Ibyudukina hagihe bihura nubuzima se? ibyo yakinaga narinziko yaba intanga rugero none asize umwana we koko:(
  • NIYONKURU Jacky9 years ago
    Nizereko naho yagiye atazohagarika gukina azobandanya akina naho ivyo kuja muri Amerika ntaco bitwaye gose niyigendere ashike amahoro.





Inyarwanda BACKGROUND