Umuraperi Sajou wamenyekanye cyane mu Rwanda no mu Burundi, ahanini ku bw’’ikinamico URUNANA aho akina yitwa Nizeyimana, kuri ubu ntakiri kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda kuko yamaze kwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Mugabo Serge yahagurutse mu Rwanda mu ibanga rikomeye, ku Cyumweru tariki ya 14/12/2014, aho inyarwanda.com ifite amakuru yizewe yemeza ko yaruhukiye ku mukunzi we bari bamaze igihe bakundana, umunyamerikakazi usanzwe wibera muri iki gihugu ari nawe wamufashije cyane mu by’ingenzi kugirango yerekezeyo.
Amakuru agera ku inyarwanda.com yemeza ko Sajou cyangwa se Nizeyimana wanamenyekanye nanone nka Hirwa mu ikinamico MUSEKE WEYA, yagiye adafite gahunda yo kugaruka vuba mu Rwanda kuko agiye gushakishiriza no gukomereza ubuzima bwe muri iki gihugu aho ari kumwe n’uyu mukunzi we.
Mu makuru inyarwanda.com ifitiye gihamya kandi, ni uko uyu muraperi akanaba umukinnyi w’amakinamico asize mu Rwanda umwana utaruzuza umwaka, aho amakuru ahari avuga ko yakoze ibishoboka byose ahisha amakuru yose ajyanye n’uyu mwana.
Zimwe mu nshuti ze za hafi zemeza ko iyo biza kumenyekana cyane iby’uyu mwana we, byashoboraga kubangamira uru rugendo rwe muri Amerika dore ko ngo uyu mukunzi we asanze atari kubyishimira. Gusa bakemeza ko mu gihe yari acyiri mu Rwanda yakoze ibishoboka byose agerageza kwita kuri uyu mwana we na nyina.
Sajou a.k.a NIZEYIMANA ashobora kutagaruka mu Rwanda mu gihe cya vuba
Kugeza ubu bamwe bari kwibaza niba uyu mugabo azakomeza gukina mu ikinamico URUNANA n’izindi nk’uko byari bisanzwe. Ubwo twageragezaga kuvugisha Safi umwanditsi w’ikinamico URUNANA yadutangarije ko nta kabuza bakiri kumwe na NIZEYIMANA wabo bakaba batitaye ku bivugwa ko Mugabo Sergent atakiri kubarizwa mu Rwanda.
Reba ikiganiro yigeze kugirana n'inyarwanda.com mu mwaka wa 2013
Reba amashusho y'indirimbo Overground, Sajou yakoranye na Puff G mu 2011
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO