Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2015 nibwo umuhanzi Christopher avuga ko yatangiye kwiyumva bitandukanye n’uko yari asanzwe, akaba akomeje kwibaza byinshi nyuma y’aho atekereje akumva ko yagize imyaka imwemerera kuba yakwitwa umugabo umurugo, agashaka umugore byemewe n’amategeko.
Muneza Christophe uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Christopher, yavutse tariki 30 Mutarama 1994, bivuga ko yujuje imyaka 21 y’amavuko ari nayo myaka umusore w’umunyarwanda yemererwa kuba yashaka umugore bagasezerana byemewe n’amategeko, kuri Christopher akaba yumva ejo hashize he hatandukanye n’uko yiyumva guhera kuri iyi tariki kuko aribwo yatangiye gutekereza akiyumvisha uburyo guhera ubu ashobora kwemererwa n’amategeko y’u Rwanda gushaka umufasha, ibi ngo bikaba byanahuriranye n’ibikorwa amazemo iminsi maze bimutera gutekereza byinshi.
Christopher arimo kwizihiza isabukuru y'imyaka 21 y'amavuko
Christopher ati: “Urabizi nyine maze iminsi nitegura igitaramo nzakora ku munsi wa St Valentin, mu gihe nari ndimo nitegura uburyo nzashimisha abantu nibajije uburyo hazaba hari abasore n’inkumi bakundana ariko hakazaba hari n’abashakanye, numva nishimiye ko nzabaririmbira bose nemerewe kuba nanjye nashakana n’uwo Imana yangeneye n’ubwo wenda igihe cyo kubishyira mu bikorwa kitaragera ariko ndabyemerewe. Byatumye ntekereza cyane nibaza umunsi umwe mu myaka iri imbere nzaba ndirimbira abantu ku munsi wa St Valentin narashatse umugore, nakwibaza uko bizaba bimeze ndirimba nawe yicaye mu bo nzaba ndirimbira nkumva binteye amatsiko”.
Christopher akomeza avuga ko tariki 14 Gashyantare ubwo azaba akorera igitaramo muri Hoteli Serena ya Kigali, bizaba ari ibyishimo kuri we kandi n’abazaba bahari bakazanyurwa no kubana nawe muri icyo gitaramo, ndetse we na Knowless na Jules Sentore bazafatanya bakaba bageze kure imyiteguro y’ibi birori byo ku munsi w’abakundanye kugirango bazabashe gushimisha cyane abazaba babyitabiriye.
REBA INDIRIMBO YA CHRISTOPHER YITWA BABYUMVA
Manirakiza Theogene
TANGA IGITECYEREZO