RFL
Kigali

NIYO ufatanya umuziki no gushushanya yavuze ubutumwa buri mu ndirimbo ye ‘Nkubito y’icyeza’-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/01/2018 16:17
5


Niyomugabo Jean Bosco uzwi nka Niyo mu buhanzi ni umugabo ufatanya ubuhanzi bw’indirimbo n’ubwo gushushanya. Ubwo yatuzaniraga amashusho y’indirimbo ‘Nkubito y’icyeza’ yatangaje ubutumwa bw’ingenzi buri muri iyi ndirimbo.



NIYO yavuze ko iyi ndirimbo ye ‘Nkubito y’Icyeza’ yayanditse ashaka kwigisha abubatse ingo by'umwihariko akaba yarashakaga kwerekana urukundo umugabo aba akwiriye kugirira urugo rwe akaba yasiga umugore akajya guhahira urugo. Ati: "Mba mvuga uko umuntu asiga umugore mu rugo akajya guhaha mu gushakira ubuzima bwiza urugo rwe."

REBA HANO 'NKUBITO Y'ICYEZA' YA NIYO

Inyarwanda.com twamubajije impamvu yahisemo gukora ubuhanzi mu ndirimbo ndetse n’ubwo gushushanya, adutangariza ko gushushanya abikora mu guteza imbere umuco nyarwanda ariko na none akabikora ashaka ubushobozi bumufasha gukora umuziki. NIYO yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, akaba akora injyana ya Reggae.

Mu mishinga ya vuba afite nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ni indirimbo azashyira hanze muri Gashyantare 2018 ndetse akaba avuga ko amashusho yayo azajya hanze bitarenze ukwezi kwa Werurwe 2018. Ni umugabo wavutse tariki 20/03/1986 akaba akomoka mu karere ka Gakenke, gusa magingo aya akaba abarizwa mu mujyi wa Kigali ari naho akorera umuziki n'ubuhanzi bw'ubugeni. 

REBA HANO 'NKUBITO Y'ICYEZA' YA NIYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tonton BOSCO 6 years ago
    Niyo ,ni umuhanzi twemera nakomereze aho ibyo akora arabizi bimurimo courage bro.
  • Swante aisha6 years ago
    Niyo komereza aho kbs ndakuemera kuko urashoboye vyose nutevya
  • Tens 6 years ago
    Uyu mugabo atangiye neza Iyi ndirimbo Ni nziza nakomereze aho.
  • Dodos 6 years ago
    Niyo Ni umuhanzi mwiza uzamutse neza. Nakomereze aho Iyi ndirimbo Ni nziza cyane
  • Turikumwe Christophe6 years ago
    Wow! Niyo arabizi pe.





Inyarwanda BACKGROUND