RFL
Kigali

Ni irihe banga Favour yakoresheje kugira ngo abe ariwe mukobwa ugera Finali muri Abbey Star Project?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:25/08/2016 13:18
2


Uwikuzo Genevieve (Favour) ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Abbey Star Project ryaberaga kuri RTV mu ntego yo kuzamura abanyarwanda bafite impano babuze aho bayerekanira mu bijyanye no kuririmba. Ese Favor waje gutsindira umwanya wa 2 ari nawe mukobwa rukumbi wari usigayemo ni irihe banga yakoresheje?. Favour hari byinshi yadutangarije.



Favour usanzwe ari umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bakobwa benshi bitabiriye iri rushanwa, ndetse abandi bakobwa ntibaje kurenga amajonjora dore ko ariwe mukobwa umwe rukumbi waje kugera kuri finali, aho yari ahanganye n’abahungu bagera kuri batanu ndetse akaza no kwegukana umwanya wa kabiri.

Favor ku rubyiniro akirimo guhatana n'abandi aha akaba yarakoresheje indirimbo ye mu kwerekana ubuhanga afite

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ibanga yakoresheje kugira ngo abashe kwegukana uyu mwanya, ari nawe mukobwa wenyine wari usigaye muri iri rushanwa. Yavuze ko yari afite intego yo kuba uwa mbere ariko nabwo umwanya yabonye akaba awushimira Imana.Ibanga yakoresheje, yavuze ko ari ukudacika intege, ahirimbanira guhesha ishema igitsinagore. ati:

Umwanya wa 2 nabonye narawishimiye, ariko si cyane kuko akenshi mpora nifuza kugera ku ntsinzi, nifuza kuba uwa mbere. Ariko byari bikwiye buriya Imana yabonye ko umwanya wa kabiri ariwo nkwiriye nta kundi. Ibanga rya mbere nakoresheje ,ni ukudacika intege. Ikindi ni uguhozaho kuko abenshi bagiye bacika intege, bitewe n’igihe amarushanwa yari amaze. Ariko njye narakomeje nirinda gucika intege, nisubizamo imbaraga, kugeza finali kuko noneho nageze aho nsigara mu irushanwa ndi umukobwa umwe mu bahungu bose bari basigayemo. Ndavuga nti ngomba kurwana intambara, nkerekana ko abakobwa tudahora turi abanyantege nkeya. Ngumamo gutyo none nabigezeho.

Favour niwe mukobwa wari usigaye mu irushanwa

Naho ku bijyanye n’ iri rushanwa Favour asanga ryaramusigiye isomo rikomeye mu buzima, aho yabonye ko byose bishoboka. Igihe umuntu yisubijemo imbaraga haba mu bibazo cyangwa mu byiza asanga byaramuhaye isomo ryo guhorana imbaraga. Umuntu akirinda gucika intege mu buzima agakomeza ibyo yatangiye kugeza ku munota wa nyuma.

Favour ashyikirizwa igihembo cye nyuma yo kuba uwa kabiri muri iri rushanwa

Favour niwe mukobwa wenyine warangije iri rushanwa aho yanegukanye umwanya wa kabiri mu bantu batandatu barirangije, akaba yarahembwe amafaranga agera ku bihumbi Magana atatu y’u Rwanda (300.000 frw). Uretse aya mafaranga yanahembwe kuzakurikiranwa n’ikigo cya Abbey Media Group cyateguye Abbey Star Project, aho bazamufasha kumukorera indirimbo zose ateganya gukora haba mu Majwi n’Amashusho, ibi bikazahoraho mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

REBA HANO 'INZIRA ZAWE' YA FAVOUR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rehemah7 years ago
    Uyumukobwa abayigize inkumi ubona bitajyanye nukwameze!! Yaraziko insinzi iba iye rero? Nukuntu aririmba yikanira ijwi nkakajangwe kanyawuza!! Mumukoreye publicity cyakoze navugwe
  • VAVA7 years ago
    NONESE KO MUTEREKANYE UKO URUTONDE RUMEZE ABATARUZI UBWO BITE





Inyarwanda BACKGROUND