Nirere Shanel ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’umubare utari muto w’abahanzi ba hano mu Rwanda. Shanel watangiye umuziki mu myaka myinshi itambutse kuri ubu asigaye yibera mu Bufaransa kabone ko ajya anyuzamo agatemberera inaha mu Rwanda. Icyakora ubwo aheruka inaha aherutse gutungurana avuga ko atazi indirimbo za Dream Boys n’iza Urban Boys.
Uyu muhanzikazi ubwo aheruka mu Rwanda yabajijwe n’umunyamakuru wa Radio na Tv 10 Yago ukora ikiganiro cya The Turn Up, icyo yakora aramutse ahawe igihembo agomba kugenera rimwe mu matsinda ya Urban Boys ndetse na Dream Boys, nuko Nirere Shanel asubiza iki kibazo muri aya magambo: ”Naba mbeshye singiye kubeshya byansaba kubitekerezaho bikansaba kumva neza buri ruhande indirimbo zabo ubu ngubu rwose mwaba muntunguye cyane.”
Nirere Shanel yahise abazwa n’umunyamakuru niba ubusanzwe nta ndirimbo z’aya matsinda azi maze agira ati: ”Oya”. Ushobora kwibaza niba koko uyu muhanzikazi wakanyujijeho hano mu Rwanda yaba atazi indirimbo za Urban Boys ndetse na Dream Boys amatsinda yamusanze mu muziki ariko nyuma akaza kwamamara ndetse akaba ari amatsinda yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ibihembo bihabwa abahanzi bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda.
Nirere Shanel ubu yibera ku mugabane w'Uburayi
Bitabaye kuba azizi ariko umuntu yakwibaza niba uyu muhanzikazi ataba yarijijishije cyangwa niba yaba atagikurikirana ibijyanye na muzika nyarwanda yo muri iyi minsi mu gihe nyamara ari umwe mu bahanzi bamenyekanye mu gihe cyatambutse.
REBA HANO UKO MISS SHANEL YATANGAJE KO ATAZI INDIRIMBO ZABA IZA URBAN BOYS CYANGWA DREAM BOYS
TANGA IGITECYEREZO