RFL
Kigali

Nirere Shanel yatunguranye atangaza ko atazi indirimbo za Dream Boys ndetse na Urban Boys

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/05/2018 11:07
12


Nirere Shanel ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’umubare utari muto w’abahanzi ba hano mu Rwanda. Shanel watangiye umuziki mu myaka myinshi itambutse kuri ubu asigaye yibera mu Bufaransa kabone ko ajya anyuzamo agatemberera inaha mu Rwanda. Icyakora ubwo aheruka inaha aherutse gutungurana avuga ko atazi indirimbo za Dream Boys n’iza Urban Boys.



Uyu muhanzikazi ubwo aheruka mu Rwanda yabajijwe n’umunyamakuru wa Radio na Tv 10 Yago ukora ikiganiro cya The Turn Up, icyo yakora aramutse ahawe igihembo agomba kugenera rimwe mu matsinda ya Urban Boys ndetse na Dream Boys, nuko Nirere Shanel asubiza iki kibazo muri aya magambo: ”Naba mbeshye singiye kubeshya byansaba kubitekerezaho bikansaba kumva neza buri ruhande indirimbo zabo ubu ngubu rwose mwaba muntunguye cyane.”

Nirere Shanel yahise abazwa n’umunyamakuru niba ubusanzwe nta ndirimbo z’aya matsinda azi maze agira ati: ”Oya”. Ushobora kwibaza niba koko uyu muhanzikazi wakanyujijeho hano mu Rwanda yaba atazi indirimbo za Urban Boys ndetse na Dream Boys amatsinda yamusanze mu muziki ariko nyuma akaza kwamamara ndetse akaba ari amatsinda yegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star ibihembo bihabwa abahanzi bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda.

miss shanel

Nirere Shanel ubu yibera ku mugabane w'Uburayi

Bitabaye kuba azizi ariko umuntu yakwibaza niba uyu muhanzikazi ataba yarijijishije cyangwa niba yaba atagikurikirana ibijyanye na muzika nyarwanda yo muri iyi minsi mu gihe nyamara ari umwe mu bahanzi bamenyekanye mu gihe cyatambutse.

REBA HANO UKO MISS SHANEL YATANGAJE KO ATAZI INDIRIMBO ZABA IZA URBAN BOYS CYANGWA DREAM BOYS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Humura5 years ago
    Ni ubwibone no gupinga abamurusha.
  • 5 years ago
    Ahubwo se we afite iki? Azi iki?
  • Paul5 years ago
    Uwo ninde se ubundi akore iki??
  • Kadage5 years ago
    uwo muswa ariyemera nta kuntu atabazi kandi yavuye ino barya hit wangu.
  • Gahigi5 years ago
    Ntagitangaje nanjye sinzi uwo mwana Nirere muvuga
  • Karame5 years ago
    Ingeso ishira nyirayo yapfuye Koko ndabyemeye SHANEL numwirato we aracyawukomeje
  • GOGO claw5 years ago
    uyu se yakanyujijeho hehe ko mbona nawe atazwi
  • john5 years ago
    izi group zose zatwaye guma guma means ko shanel atazi aba super star bo mu Rwanda, Genda Rwanda uri nziza
  • AZ5 years ago
    uwo shanel se akoriki ko numva arubwambere mwumvise!
  • van5 years ago
    ndumiwe ko wazamuye ibiciro Ruth we egoko nashangara pe
  • Dede5 years ago
    ubwose yabihakanye agamije iki?nagabanye kwiyemera kuko ntiyanafungura udushumi twinkweto zabo
  • 5 years ago
    hahahah aka gakecuru kindira inzungu ngo ntabwo kagize gute?? reka Ama-G arite mugutwi aze agusomere wa nkirabuheri we naragukundaga ariko usigaye warabaye ikigarasha muri muzika reka abana bagukorane ,kecurini we





Inyarwanda BACKGROUND