RFL
Kigali

Nirere Ruth yashimye byimazeyo Miss Akiwacu watekereje kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2018 12:51
0


Umunyamideli akaba n’umuhanzikazi Nirere Ruth wamamaye nka Miss Shanel yashimye byimazeyo Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe ku bw’umutima wibuka abandi washibutsemo kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abaganisha ku rugendo rw’icyizere cy’ubuzima.



Mu butumwa Nirere Ruth yanyujije kuri konti ya Facebook tariki 12 Nyakanga 2018, yavuze ko asanzwe akunda byimazeyo Miss Colombe Akiwacu wabaye Miss Rwanda 2014, amushimira kuba yaratekereje kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko kuba Miss Akiwacu yaratekereje gukora igitaramo agakusanyirizamo inkunga yo kwita ku batishoboye ari igikorwa ngirakamaro cy’umutima ukunda, amusaba no gukomeza kwita ku bababaye. Nirere ati:

Nshuti yanjye @Colome Akuwacu. Ndagushimira ku bwo gutegura uyu mugoroba wo gufasha, umugoroba wateguye hagamije gukusanya inkunga yo kurangiza amazu y’abatishoboye y’abacitse ku icumu rya Genocide yoretse imbaga mu mwaka w’1994. Ndashaka kugushimira byimazeyo mbikuye ku mutima, ku bw’ineza yawe uzakomeze gufasha n’abandi. Nshuti zanjye, icyo nshaka kubabwira n’uko igihe kitararenga, nawe ubaye ubishaka gutanga inkunga yawe ugashyigikira iki gitekerezo cy’inyamibwa wavugana na Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe, unyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye akoresha.

Colombe

Miss Shanel yashyimye igitekerezo cya Miss Akiwacu Colombe cyo kubakira abacitse ku icumu

Muri 2016 ni bwo Nyampinga w’u Rwanda 2014 Akiwacu Colombe yatangije umushinga wo kubakira incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bo mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, ni muri Kigabiro akagari ka Bwiza.

Afite intego y’uko mu mwaka wa 2019 ari bwo aya mazu yatahwa. Aherutse kubwira Inyarwanda.com ko mu gitaramo yakoze kuwa 09 Nyakanga 2018 mu bacyitabiriye harimo n'umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, ahanakusanyirijwe amafaranga yo gukomeza kubaka izi nzu.

Iki gitaramo cyabereye Eglise Americaine de Paris au 65 Quai d’Orsay 75007 Paris. Usibye kuba iki gikorwa cyari kigamije gukusanya inkunga yo kubakira abatishoboye cyari n’igikorwa cyo guhuza abanyarwanda dore ko basabanye bakaniyibutsa umuco w’abanyarwanda.

Muri iki gitaramo kandi hataramye Ingangare Groupe akaba ari abaririmbyi baririmba injyana gakondo baba mu Bubiligi, Mpore Troupe itsinda ribyina Kinyarwanda riba mu Bufaransa ndetse na Daniel Ngarukiye umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana gakondo.

cecile kayirebwa

Cecile Kayirebwa yaririmbye muri iki gitaramo

Miss Colombe

Ni igitaramo cyaranzwe n'imbyino gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND