RFL
Kigali

Nina, Dj Pius na Joyce impanga ya Charly batangaje ibirimo ibitari bizwi kuri Charly (Charly na Nina)-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 14:20
0


Ku wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 ni bwo Charly ndetse n'impanga ye Rulinda Joyce bizihizaga isabukuru y'amavuko. Muri ibi birori hari hakoraniye inshuti abavandimwe baba bakobwa ndetse n'ababana na Charly cyane mu bikorwa bye bya buri munsi byiganjemo umuziki.



Muri ibi birori Inyarwanda.com tukaba twarafashe umwanya wo kuganiriza Charly ndetse n'impanga ye bari bagize isabukuru y'amavuko. Aha bakaba baratuganirije ku buzima bwabo kuva mu bwana ndetse kugeza n'ubu bamaze kuba bakuru dore ko Joyce impanga ya Charly kuri ubu ari umubyeyi wubatse n'ubwo yabwiye Inyarwanda.com ko atabihatira Charly nawe ngo ahite yubaka.

Baganira na Inyarwanda.com Joyce na Charly bagaragazaga urukundo hagati yabo yewe ukabona ko baziranye, icyakora Joyce nk'impanga ye nawe yakundaga umuziki gusa uwe yahisemo kuwuharira kuramya no guhimbaza Imana aho asengera. Joyce yatangaje ko Charly ari umukobwa ugira ishyaka ndetse n'iyo ageze mu bimuca intege arabibona ariko ntazicike.

Charly na Nina

Charly na Nina na Dj Pius bari kumwe na Rwema Denis uri kubafasha muri iyi minsi

Joyce yabwiye Charly ko amukunda kandi yishimira kuba afite impanga nka Charly iwabo bita Charlotte, ibi kimwe n'ibindi byinshi Joyce yatangarije Inyarwanda.com yewe kimwe n'ibyo Charly nyiri izina yaganiriye na Inyarwanda bikubiye mu kiganiro kirekire twagiranye kiri muri iyi nkuuru hasi.

Undi waganiriye na Inyarwanda.com ni Dj Pius wabanye igihe kinini n'itsinda rya Charly na Nina, bakaba bafitanye ubushuti bukomeye. Aganira na Inyarwanda yatuganirije uko yahuye na Charly ndetse anaduhishurira ko ubu atakimufata nk'umuhanzikazi mugenzi we cyangwa inshuti ye gusa ahubwo ahamya ko amufata nk'umuvandimwe we cyane ko babana mu buzima bwa buri munsi. Ibi Dj Pius yatangaje bikubiye mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ushobora kubona hasi y'iyi nkuru.

Charly na Nina

Charly n'impanga ye Rulinda Joyce bakatana umutsima n'umubyeyi wabo

Mu kiganiro na Nina uririmbana na Charly yadutangarije ko adakorana na Charly nk'umuntu bakorana cyangwa inshuti ye ahubwo asanga Charly yaramaze kuba umuvandimwe we. Nina yatangaje ko we na Charly bahuye bahujwe na Alpha Rwirangira mu mwaka wa 2010 ubwo bagombaga kumufasha mu gitaramo ntibongera gutandukana ukundi.

Mu gihe amaranye na Charly, Nina yatangaje ko yabonye umukobwa w'umunyembaraga asanga Charly ari umwe mu bakobwa bagira intego kandi agaharanira kuzigeraho ariko nanone akaba umukobwa uzi kwihangana ntacike intege mu buzima. Nina yabwiye Inyarwanda.com byinshi benshi batamenye ku mubano wabo n'imikoranire yabo nk'uko bikubiye mu kiganiro twagiranye.

Charly na Nina bose bijeje umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko hari umushinga w'indirimbo bari gukoraho kandi bizeye ko mu minsi mike uba wagiye hanze, aha bakaba babwiye Inyarwanda.com ko umwaka wa 2018 utarangira badashyize hanze indirimbo yabo nshya.

REBA HANO IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA CHARLY ARIKUMWEN'IMPANGA YE JOYCE

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NINA NDETSE NA DJ PIUSBOSE BAHISHUYE BYINSHI ABANTU BATAMENYE KURU CHARLY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND