RFL
Kigali

Nimishimiye cyane Tim Unwin kubw’ingufu n’icyizere yanyubatsemo – Diana Teta

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/03/2015 11:22
16


Abinyujije kurubuga rwe bwite(blog) Tim Unwin, umuyobozi mukuru uhagarariye itumanaho mubihugu bikoreresha ururimi rw’icyongereza(Common wealth) yatangajwe cyane n’Impano ya Diana Teta ndetse anamuvugaho byinshi bitaka impano yamubonanye.



Uyu mugabo yavuze ko ubwo yitabiraga  inama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda muri 2013 yigaga uko Africa yatera imbere binyuze mu ikoranabuhanga(Transform Africa) ,habayeho igitaramo cyarimo abahanzi batandakunye ariko ntawamurutiye ibyo yabonye muri mille collines  kuko nibwo bwambere yari abonye   Diana Teta aririmba.Gusa ngo yatangajwe cyane n’impano ye ndetse n’uburyo yitwara. Nyuma yaho nabwo  ubwo bateguraga inama yitwa(e-governance forum) yasabye inshuti ye y’umunyarwanda ko byaba agatangaza baramutse batumiye Diana Teta akazaririmba muri iyo nama.Muri iyo nama naho Teta nawe akaba yarongeye gushimangira ubuhanga bwe n’impano ye .

unwin

Uyu mugabo yishimiye cyane impano ya Teta 

Mukiganiro inyarwanda.com yagiranye na Teta tumubaza uko yakiriye amagambo y’uyu mugabo  ukomeye ku isi yagize ati”Byaranshimishije cyane,mpora mvuga ko kugira inzozi ari intambwe imwe,hanyuma kuzikabya nabyo bikaba indi,gusa kugirango uzigereho ukenera ukuboko cyangwa ikiraro kikwambutsa,icyo kiraro ntakindi ni abantu hamwe n’ibitecyerezo bagusangiza.Mfite inzozi kandi ni icyizere kigenda gikura umunsi  kuwundi mparanira gukabya inzozi zanjye.Umugabo Tim unwin ndamushimiye cyane,kubwingufu n’icyizere anyubatsemo ,Kiriya gitaramo nari nakiteguye cyane ,kuri jye iki ni igitego  ntsinze kandi ngituye umwana wese w’umunyarwanda ufite inzozi nk’izanjye,ibi bimurememo icyizere.Hari interuro nifuza kuvuga mucyongereza igira iti”You are Unique,and you are indeed a blessings to this entire world.Believe in yourself, imbere heza

Diana

Diana Teta yumva yarakabije inzozi ze

Diana teta kandi muri iyi minsi twababwira ko afite ibikorwa bishya harimo indirimbo “Tanga agatego”  izajya hanze mumpera z’ukwezi kwa kane ndetse akaba afite igitaramo ari gutegura mukwezi kwa karindwi 

REBA VIDEO Y'INDIRIMBO CANGA IKARITA YA TETA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kundwa8 years ago
    subu wasubiranye na sentore ko mwari muberanye
  • tantine8 years ago
    i loooooooove u teta nta wabyumva
  • tantine8 years ago
    i loooooooove u teta nta wabyumva
  • Maliki8 years ago
    ufite talent rwose ureke ka gahashyi ngo ni knowless
  • yayo8 years ago
    komeza utere imbere teta u deserve all da best
  • zari9 years ago
    ndagukundaaa uri keza, ushyira imbaraga mubyo ukora we are proud of u
  • gaga9 years ago
    wabaye imfubyi ukiri muto ariko wabirenzeho urakora utera imbere komera
  • adelin9 years ago
    best female artist in rda ninde uhakana?
  • Fariseri9 years ago
    teta urabizi kandi urashoboye ndagukunda ntiwabyumva
  • didi8 years ago
    basubirana se bajyahe?sentore ko yabyaranye nundi mugore yagumanye nuwo teta arajya kwiteshereza iki umutwe ko abasore bahari?
  • Diane8 years ago
    ninde utari wemera teta ni number one sha
  • com8 years ago
    nzagukunda ngukunde nongere ngukunde
  • dunda8 years ago
    sentore yarakunyunyuje
  • nemeye8 years ago
    ufite impano peee much love
  • Habana8 years ago
    turagukunda shenge jya imbere turi kumwe
  • Jayc8 years ago
    aka nako kishyizeho





Inyarwanda BACKGROUND