Abinyujije kurubuga rwe bwite(blog) Tim Unwin, umuyobozi mukuru uhagarariye itumanaho mubihugu bikoreresha ururimi rw’icyongereza(Common wealth) yatangajwe cyane n’Impano ya Diana Teta ndetse anamuvugaho byinshi bitaka impano yamubonanye.
Uyu mugabo yavuze ko ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga yabereye mu Rwanda muri 2013 yigaga uko Africa yatera imbere binyuze mu ikoranabuhanga(Transform Africa) ,habayeho igitaramo cyarimo abahanzi batandakunye ariko ntawamurutiye ibyo yabonye muri mille collines kuko nibwo bwambere yari abonye Diana Teta aririmba.Gusa ngo yatangajwe cyane n’impano ye ndetse n’uburyo yitwara. Nyuma yaho nabwo ubwo bateguraga inama yitwa(e-governance forum) yasabye inshuti ye y’umunyarwanda ko byaba agatangaza baramutse batumiye Diana Teta akazaririmba muri iyo nama.Muri iyo nama naho Teta nawe akaba yarongeye gushimangira ubuhanga bwe n’impano ye .
Uyu mugabo yishimiye cyane impano ya Teta
Mukiganiro inyarwanda.com yagiranye na Teta tumubaza uko yakiriye amagambo y’uyu mugabo ukomeye ku isi yagize ati”Byaranshimishije cyane,mpora mvuga ko kugira inzozi ari intambwe imwe,hanyuma kuzikabya nabyo bikaba indi,gusa kugirango uzigereho ukenera ukuboko cyangwa ikiraro kikwambutsa,icyo kiraro ntakindi ni abantu hamwe n’ibitecyerezo bagusangiza.Mfite inzozi kandi ni icyizere kigenda gikura umunsi kuwundi mparanira gukabya inzozi zanjye.Umugabo Tim unwin ndamushimiye cyane,kubwingufu n’icyizere anyubatsemo ,Kiriya gitaramo nari nakiteguye cyane ,kuri jye iki ni igitego ntsinze kandi ngituye umwana wese w’umunyarwanda ufite inzozi nk’izanjye,ibi bimurememo icyizere.Hari interuro nifuza kuvuga mucyongereza igira iti”You are Unique,and you are indeed a blessings to this entire world.Believe in yourself, imbere heza”
Diana Teta yumva yarakabije inzozi ze
Diana teta kandi muri iyi minsi twababwira ko afite ibikorwa bishya harimo indirimbo “Tanga agatego” izajya hanze mumpera z’ukwezi kwa kane ndetse akaba afite igitaramo ari gutegura mukwezi kwa karindwi
REBA VIDEO Y'INDIRIMBO CANGA IKARITA YA TETA
TANGA IGITECYEREZO