RFL
Kigali

Nikuze Annie Bernice ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2017-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2017 8:46
0


Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017, ahitwa Arena Club ho mu Burundi ni ho habereye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2017 aho umukobwa uturuka Ruyigi uzwi ku izina rya Nikuze Annie Bernice ari we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2017.



Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Miss East Africa France nawe w’Umurundikazi ariko wibera mu Bufaransa, kuri ubu akaba yari i Burundi,usibye uyu kandi Big Fizzo cyangwa Farious ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori byayobowe n’umunyarwenya umenyerewe mu Rwanda nka Michael wari ufatanyije n’umukobwa witwa Anaïs Niragira.

Usibye ariko Nikuze Annie Bernice watowe nka Nyampinga akegukana imodoka ndetse n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka cyose muri East Africa, igisonga cye cya mbere yabaye Akimana Arlette wahawe Miliyoni n’igice by’amafaranga y’i Burundi ndetse nawe ahabwa n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa, naho igisonga cya kabiri aba Gateka Monia wahawe Miliyoni y’amafaranga y’i Burundi ndetse n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa. Abatsinze bose bakaba banahawe amatelefone atandukanye.

Mu bandi bakobwa batowe ni Miss Popularity cyangwa umukobwa wari ukunzwe kurusha abandi uyu akaba yabaye Luce-Charlene Mugisha watowe cyane yaba kuri Sms ndetse n'urubuga rwa Miss Burundi.

Reba amafoto uko byari byifashe:

Miss BurundiMiss Burundi

Miss Burundi

Mbere gato ko igikorwa gitangira abakobwa babanje kwitabwaho

Miss BurundiMiss BurundiMiss BurundiUmuco gakondo w'Abarundi,.. itorero rirasusurutsa abitabiriye iki gikorwaMiss BurundiMiss BurundiBa Nyampinga bacyuye igihe bari babucyereye ngo batange amakamba bambitsweMiss BurundiAnaïs Niragira n'umunyarwenya Michael nibo bari bayoboye ibiroriMiss BurundiMiss BurundiMiss BurundiAbakobwa ubwo batambukaga mu mwambaro gakondoMiss BurundiMiss BurundiMiss BurundiMiss BurundiMiss BurundiMiss Burundi Abakobwa baserukiye intara baturutsemoMiss BurundiMiss BurundiAbakobwa bahataniraga ikamba babazwaga ibibazo bagasubizaMiss BurundiMiss BurundiBig Fizzo ni we wasusurukije abari ahoMiss BurundiMiss Luce-Charlene Mugisha ni we wabaye Nyampinga ukunzweMiss BurundiAndré Hakizimana utegura Miss BurundiMiss BurundiMiss East Africa France yari ahariMiss BurundiBarategereje akanama nkemurampaka kagiye mu kazi kakoMiss BurundiAbacyuye igihe bambika abamaze gutorwaMiss BurundiNyampinga watowe yambikwa ikambaMiss BurundiMiss BurundiMiss BurundiByari ibyishimo bikomeye

Amafoto: Miss Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND