Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2017, ahitwa Arena Club ho mu Burundi ni ho habereye igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Burundi mu mwaka wa 2017 aho umukobwa uturuka Ruyigi uzwi ku izina rya Nikuze Annie Bernice ari we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2017.
Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Miss East Africa France nawe w’Umurundikazi ariko wibera mu Bufaransa, kuri ubu akaba yari i Burundi,usibye uyu kandi Big Fizzo cyangwa Farious ni we wasusurukije abitabiriye ibi birori byayobowe n’umunyarwenya umenyerewe mu Rwanda nka Michael wari ufatanyije n’umukobwa witwa Anaïs Niragira.
Usibye ariko Nikuze Annie Bernice watowe nka Nyampinga akegukana imodoka ndetse n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka cyose muri East Africa, igisonga cye cya mbere yabaye Akimana Arlette wahawe Miliyoni n’igice by’amafaranga y’i Burundi ndetse nawe ahabwa n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa, naho igisonga cya kabiri aba Gateka Monia wahawe Miliyoni y’amafaranga y’i Burundi ndetse n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa. Abatsinze bose bakaba banahawe amatelefone atandukanye.
Mu bandi bakobwa batowe ni Miss Popularity cyangwa umukobwa wari ukunzwe kurusha abandi uyu akaba yabaye Luce-Charlene Mugisha watowe cyane yaba kuri Sms ndetse n'urubuga rwa Miss Burundi.
Reba amafoto uko byari byifashe:
Mbere gato ko igikorwa gitangira abakobwa babanje kwitabwaho
Umuco gakondo w'Abarundi,.. itorero rirasusurutsa abitabiriye iki gikorwaBa Nyampinga bacyuye igihe bari babucyereye ngo batange amakamba bambitsweAnaïs Niragira n'umunyarwenya Michael nibo bari bayoboye ibiroriAbakobwa ubwo batambukaga mu mwambaro gakondo Abakobwa baserukiye intara baturutsemoAbakobwa bahataniraga ikamba babazwaga ibibazo bagasubizaBig Fizzo ni we wasusurukije abari ahoMiss Luce-Charlene Mugisha ni we wabaye Nyampinga ukunzweAndré Hakizimana utegura Miss BurundiMiss East Africa France yari ahariBarategereje akanama nkemurampaka kagiye mu kazi kakoAbacyuye igihe bambika abamaze gutorwaNyampinga watowe yambikwa ikambaByari ibyishimo bikomeye
Amafoto: Miss Burundi
TANGA IGITECYEREZO