Gatarira Pierre Cobes ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Nigeria ari naho yiga. Kuri ubu arashaka kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda muri Nigeria ituwe n'abaturage benshi ku mugabane wa Afurika. Cobes yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Isabella’.
Cobes yavuye mu Rwanda mu 2013 agiye kwiga mu Buhinde. Yaje kuhava ajya muri Nigeria gukomereza amashuri ye. Uyu musore avuga ko ubundi afite izindi ndirimbo zigera kuri eshatu ashaka gushyira hanze ubundi nk’umuhanzi uri kuzamuka akagerageza gukorana na bamwe mu bahanzi bo muri Nigeria, Imana iramutse ibimufashijemo. Cobes iyo uganiriye nawe akubwira ko yifuza kuzagaragara muri muzika nyarwanda aturutse muri Nigeria aho ari kwiga mu mwaka wa kabiri wa PhD.
Cobes ubwo yari arangije amasomo mu Buhinde
UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA COBES YISE 'ISABELLA'
TANGA IGITECYEREZO