RFL
Kigali

Abana bakiri bato Ethnah (10) na El Nathan (7) bakoze indirimbo yibutsa abanyarwanda gukunda igihugu cyabo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/10/2018 17:51
3


Nicole Mahoro uzwi mu muziki nka D Nicole ukunze kuririmbana n'abana be, avuga ko yasanze abana be bafite impano yo kuririmba bituma afata babiri muri bo abajyana muri studio bakora indirimbo bise 'Rwanda My Motherland'.



Abana baririmbye iyi ndirimbo ni Ethnah w'imyaka 10 y'amavuko na El Nathan w'imyaka 7 y'amavuko. Iyi ndirimbo y'aba bana ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abanyarwanda gukunda igihugu cyabo cy'u Rwanda nk'uko umubyeyi wabo D.Nicole yabidutangarije. D Nicole wanditse iyi ndirimbo yagize ati: "Nashakaga kwibutsa abantu gukunda igihugu cyacu....patriotism." Muri iyi ndirimbo aba bana baririmbamo aya magambo:

Rwanda my motherland ndagukunda, Rwanda gihugu cyambyaye, uri mwiza cyane. Nterwa ishema no kukuririmba. Rwanda ufite umuco mwiza kandi ufite ubuyobozi bwiza. Come and visit Rwanda (Muze musure u Rwanda). 

Rwanda My Motherland

Ethnah hamwe na El Nathan baririmbanye indirimbo Rwanda My Motherland

Ubusanzwe D.Nicole aririmba ku giti cye, gusa ajya anyuzamo akaririmbana n'abana be bamaze no gukora itsinda bise Called to Greatness Group (CGG) akaba ari izina bakuye muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Petero 2:9. D.Nicole atuye mu Kagarama mu karere ka Kicukiro. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015, kugeza ubu amaze gukora indirimbo 11 ari zo: Twabonye imbabazi, In your house, Umugisha, Ndaje gushima, Akira ishimwe, Mfite umukunzi, Uko mwema, Rwanda my motherland, My Hero, We kurira na Unioshe.

Mahoro Nicole

Abana ba Mahoro Nicole (D.Nicole)

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, D.Nicole yadutangarije ko abana be ari bato, gusa ngo abigisha kuririmba ndetse nabo bakamufasha. Yatubwiye ko ubusanzwe ari we wiyandikira indirimbo ze, gusa ngo hari n'izo yandikirwa n'abandi. Icyakora ngo izo yandikirwa n'abandi, ni zo nkeya uzigereranyije n'izo yiyandikira. Afite abana bane; Imfura yitwa Ethnah, ubuheta yitwa El Nathan, agakurikirwa n'abana babiri b'impanga ari bo Eliphalet na Elionenai. 

Mahoro Nicole

Mahoro Nicole uzwi mu muziki nka D.Nicole

UMVA HANO RWANDA MY MOTHERLAND YA ETHNAH NA EL NATHAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gigi Dina5 years ago
    Wow,mbega byiza cyane nibakomereze ago,murakoze kutwibutsa gukunda igihugu cyacu
  • Laetitia5 years ago
    oh! nice songs ! courage my dears!
  • bb5 years ago
    Kurag mubyeyi mwiza ..toza abana gukunda Imana ndetse nIgihugu cyababyaye ..mubarikiwe saana





Inyarwanda BACKGROUND