RFL
Kigali

Nico MP yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye "Style Up"-VIDEO

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:25/07/2014 16:02
0


Umuhanzi Kabanda Nicholas Dennis wamenyekanye cyane nka Nico MP yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Style Up”.



Uyu muhanzi watangiye ibikorwa bye bya muzika kuva igihe yari akiri muto cyane yiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho yakoraga ibikorwa bye mu gihe cy’ibiruhuko kuri iyi nshuro yagarukanye imbaraga nyinshi ndetse kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya.

Uyu muhanzi wagiye aba mu bihugu by’ u Rwanda na Uganda kubera impamvu z’amasomo n’imirimo itandukanye yakoraga n’ubwo yagiraga amahirwe yo kubona imirimo itandukaye yo gukora, umuziki wagiye umuganza kurusha ibindi kuko kui we ariyo yari impano ye.

Nico

Nico MP yagiye aba umubytinnyi mu matsinda atandukanye ubwo yari akiri umwana.

Nico MP kuri ubu atunganya amashusho(video producer) wa bamwe mu bahanzi bo muri Uganda ndetse na zimwe mu ndirimbo ze akba yaragize n’amahirwe yo gukora ku gitaramo gikomeye Jose Chameleone yakoreye i Kigali

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “STYLE UP” YA NICO MP

Denise Iranzi

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND